YouVersion Logo
Search Icon

Timote, iya 1 4

4
Kwitondera abigishabinyoma
1Roho Mutagatifu abivuga yeruye ko mu minsi y’imperuka#4.1 mu minsi y’imperuka: ni igihe cyose kiri hagati y’amaza yombi ya Kristu: ni ukuvuga hagati y’imibereho ye ku isi (ubwo yadukirishije umusaraba we n’izuka rye), n’ihindukira rye mu ikuzo ku munsi w’ishira ry’isi., bamwe bazihakana ukwemera, bishinge ababashukisha ibinyoma, maze batwarwe n’inyigisho zikomoka kuri Sekibi, 2bahendwe ubwenge n’abanyabinyoma buje uburyarya kandi basabitswe n’iyo ngeso ku mutima. 3Abo bantu babuza abandi gushyingirwa cyangwa kurya ibiribwa bimwe, nyamara Imana ari yo yabiremye kugira ngo abayoboke bayo n’abandi bazi ukuri, bajye babirya bayishimira. 4Koko rero, ikintu cyose Imana yaremye ni cyiza, nta kiribwa gikwiye kuba umuziro niba cyakiranywe umutima ushimira: 5ijambo ry’Imana n’isengesho biragitagatifuza.
6Ibyo byose nubisobanurira abavandimwe, uzaba ubereye Kristu Yezu umugaragu mwiza, utunzwe n’amagambo y’ukwemera n’inyigisho ziboneye witabiranye ubudahemuka. 7Naho imigani y’amanjwe hamwe n’uburondogozi bw’abakecuru, urabigendere kure. Ahubwo itoze gusabanira Imana.
Imana, umukiza w’abantu bose
8Koko ni byo: imyitozo y’umubiri ifite akamaro gake, naho gusabanira Imana bimaze byose, kuko ari byo birimo amasezerano y’ubugingo, ari ubwo turimo ubu, ari n’ubuzaza.
9Iryo jambo rigomba kwizerwa kandi rikwiye kwakiranwa ubwuzu na bose. 10Koko rero, niba tugoka ndetse tugaharana, ni uko twiringiye Imana nzima, yo Mukiza w’abantu bose, cyane cyane abayemera. 11Ngibyo ibyo ugomba kwibandaho mu mabwiriza n’inyigisho utanga.
Urabere abayoboke urugero
12Ntihazagire ugusuzugurira ko ukiri muto. Ahubwo uzabere abayoboke urugero, ari mu magambo, ari mu migenzereze, mu rukundo, mu kwemera, no mu budakemwa. 13Mu gihe ugitegereje ko nza, ihatire gusoma Ibyanditswe#4.13 gusoma Ibyanditswe: ahanini kwari ugusomera abandi Ibyanditswe bitagatifu mu makoraniro rusange no kubisobanurira abakristu. bitagatifu, ushishikarize abandi kugenza neza kandi utange inyigisho. 14Ntuzarangarane ingabire y’Imana ikurimo, ya yindi wahawe igihe ugaragaweho n’ubuhanuzi, maze urugaga rw’abakuru b’umuryango rukakuramburiraho ibiganza. 15Ibyo ngibyo bishyireho umutima, ubyibandeho rwose, maze uko ujya mbere bigende bigaragara mu maso ya bose.
16Ihugukire ubwawe, uhugukire n’umurimo wawe wo kwigisha; ube indatezuka kuri izo nama nkugiriye. Nugenza utyo, uzikiza wowe ubwawe, ukize n’abandi bose bagutega amatwi.

Currently Selected:

Timote, iya 1 4: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in