YouVersion Logo
Search Icon

Timote, iya 1 3

3
Uko umwepiskopi agomba kumera
1Dore ijambo rigomba kwizerwa: ni uko umuntu wumva ashaka kuba umwepiskopi#3.1 ashaka kuba umwepiskopi: gutorerwa kuba umwe mu bayobozi b’ikoraniro, mbere na mbere byari ukwemera umurimo usaba ubwitange; ni yo mpamvu Pawulo abibonamo icyifuzo cyiza. Nyamara ubyifuza azirinde gushaka icyubahiro cyangwa inyungu ye bwite. Ibyerekeye umwanya w’abepiskopi mu ikoraniro, birebe mu ijambo ry’ibanze., aba yifuje gushingwa umurimo mwiza cyane. 2Ariko rero, umwepiskopi agomba kuba ari umuntu w’inyangamugayo, washyingiwe rimwe risa, ntagire inda nini, agacisha make, akagira ubupfura, akamenya kwakira neza abamugana, kandi akaba ashoboye ibyo kwigisha, 3ntabe umunywi cyangwa umunyamahane, ahubwo agahorana ineza, akazira gushotorana kandi ntabe umunyabugugu. 4Akamenya kugenga urugo rwe no gutoza abana be kumvira; ibyo byose bigakorwa mu bwiyubahe. 5None se koko umuntu utazi gutegeka urugo rwe bwite, yashobora ate kwita kuri Kiliziya y’Imana? 6Byongeye, ntazabe ari umuntu ugarukiye Imana mu bya vuba, hato atazatwarwa n’ubwirasi, bigatuma acirwa urwa Sekibi. 7Ubundi kandi, rubanda rwo hanze rugomba kuba rumuvuga neza kugira ngo atava aho yamaganwa, cyangwa akongera kugwa mu mitego ya Sekibi.
Uko abadiyakoni bagomba kumera
8Abadiyakoni na bo, bagomba kuba ari abantu b’inyangamugayo, bazira uburyarya, ntibarenze urugero mu kunywa inzoga, cyangwa ngo bararikire inyungu zidaciye mu mucyo. 9Bagomba kandi gukomera ku iyobera ry’ukwemera, barangwa n’umutimanama ukeye. 10Na bo kandi, bazabanze babagerageze, hanyuma nibasanga ari indakemwa, bazabone kubashinga umurimo w’ubudiyakoni.
11N’abagore#3.11 n’abagore: umurimo w’abadiyakoni mbere na mbere wari uwo kwitangira ibikorwa by’urukundo, kwita ku bakene n’abarwayi; kenshi bakifashisha n’abagore babo. Uretse n’ibyo kandi, mu bihe bya mbere bya Kiliziya, nta washidikanya ko hari n’abagore batorerwaga kuba abadiyakoni. Reba na Rom 16,1. ni uko: bagomba kuba ari inyangamugayo, ntibabe abanyamazimwe, ntibagire inda nini, kandi bakaba indahemuka muri byose.
12Abadiyakoni bagomba kuba barashyingiwe rimwe risa, bakanamenya gutegeka neza abana babo n’ingo zabo bwite. 13Koko rero, abatunganya neza imirimo bashinzwe, bibahesha umwanya w’icyubahiro, bakanabikesha gushira amanga mu kwemera bafitiye Kristu Yezu.
Iyobera ry’ubusabaniramana
14Ibyo mbikwandikiye nizera ko nzaza vuba nkagusanga. 15Nyamara ariko ndamutse ntinze, ni ngombwa ko umenya uko wifata mu nzu y’Imana: ndashaka kuvuga Kiliziya y’Imana nzima, yo nkingi ishyigikiye ukuri.
16Rwose, nta watinya kubivuga, iyobera ry’ubusabaniramana rirakomeye:
Kristu yigaragarije muri kameremuntu,
aba intungane ku bwa Roho,
arangamirwa n’abamalayika,
yamamazwa mu banyamahanga,
yemerwa ku isi hose,
ajyanwa mu ikuzo#3.16 ajyanwa mu ikuzo: aha ngaha Pawulo asubiramo indirimbo abakristu ba mbere baririmbiraga Kristu. Iyobera ry’ubusabaniramana (ari byo kuvuga uburyo Imana yaduhishuriye bwo kuyikorera), bwibumbiye mu izina rimwe rya Yezu Kristu..

Currently Selected:

Timote, iya 1 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy