YouVersion Logo
Search Icon

Timote, iya 1 2

2
Gusabira abantu bose
1Ndasaba rero nkomeje ko mbere ya byose mwakwambaza Imana, mukavuga amasengesho, mugatakamba kandi mugashimira Imana, mubigirira abantu bose. 2Dukwiye gusabira abami n’abandi bategetsi#2.2 n’abandi bategetsi: Pawulo yavugaga kenshi ko ari ngombwa kubaha abategetsi, no kubasabira kugira ngo barangize neza umurimo bashinzwe (reba Rom 13,1–7). bose, kugira ngo tubone kubaho mu ituze n’amahoro, turangwa n’ubusabane ku Mana kandi dutunganiwe. 3Ngicyo ikintu gikwiye kandi kinogeye Imana Umukiza wacu, 4Yo ishaka ko abantu bose bakira#2.4 bose bakira: iyi ngingo ni ingenzi cyane: yerekana ko Imana ishaka gukiza abantu bose, ndetse n’abatayizi. Icya ngombwa ni uko bashakashaka Imana kandi bakihatira gukora ibyiza, bakurikije na none ibyo umutimanama wabo ubabwira (Rom 2,14–16). Naho abazacibwa, bizaba biturutse ku makosa yabo bwite (reba no muri 1 Tim 4,10; Intu 10,35; Heb 11,6). kandi bakamenya ukuri. 5Koko rero, Imana ni imwe rukumbi, n’umuhuza w’abantu n’Imana akaba umwe: ni Kristu Yezu, umuntu nyirizina, 6witanze ngo abe incungu ya bose. Ngicyo icyemezo cy’ugukizwa kwacu cyatanzwe igihe cyabigenewe kigeze, 7kandi nanjye ubwanjye nkaba naratorewe kuba intumwa yo kubyamamaza no kubyogeza. Ndavuga ukuri simbeshya, ndi umwarimu w’amahanga mu byerekeye ukwemera n’ukuri.
Imyifatire ibereye abagabo n’abagore mu makoraniro
8None rero ndashaka ko abagabo bajya basenga, aho bari hose, bakerekeza ku ijuru ibiganza bizira inenge, nta mwaga cyangwa intonganya.
9Abagore na bo bagomba kugira imyifatire ikwiriye bakarimbana ubwiyoroshye, nta kurata ubukire, nta kuboha imisatsi, nta mitako ya zahabu, nta masaro cyangwa imyambaro y’igiciro, 10ahubwo bakihunda ibikorwa byiza, bya bindi bibereye abagore biyemeje kuyoboka Imana.
11Igihe hari inyigisho itangwa, umugore agomba guceceka, agacisha make rwose. 12Sinemereye umugore kwigisha cyangwa guha itegeko umugabo: najye ahama hamwe, aceceke. 13Koko rero, Adamu ni we waremwe bwa mbere, hanyuma hakurikiraho Eva. 14Kandi Adamu si we wemeye gushukwa, ahubwo umugore ni we wemeye gushukwa, maze aracumura#2.14 maze aracumura: reba Intangiriro 2–3.. 15Nyamara ariko azakizwa no kuba umubyeyi, apfa gusa guhorana ubwiyoroshye kandi akaba indacogora mu kwemera, mu rukundo no mu butungane.

Currently Selected:

Timote, iya 1 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy