Icya mbere cya Samweli 9
9
Sawuli ashaka indogobe zazimiye
1Mu muryango wa Benyamini, harimo umugabo witwaga Kishi, akaba umuhungu wa Abiyeli, wa Serori, wa Bekorati, wa Afiyahi, wo mu nzu ya Benyamini, akaba umugabo w’umutunzi. 2Yari afite umuhungu mwiza witwaga Sawuli. Nta musore n’umwe bari bahwanyije uburanga mu Bayisraheli, kandi yabasumbyaga bose umutwe n’intugu.
3Bukeye, indogobe za Kishi, se wa Sawuli, ziza kuzimira, maze Kishi abwira umuhungu we Sawuli, ati «Ufate umwe mu bagaragu bacu, maze mujyane gushaka indogobe zazimiye.» 4Ni ko guhaguruka aragenda, azenguruka umusozi wose wa Efurayimu n’igihugu cyose cya Shalisha ntiyazibona. Ubwo banyura mu gihugu cya Shalimu barazibura, no mu gihugu cya Benyamini ntibagira izo babona. 5Ngo bagere mu gihugu cya Sufu, Sawuli abwira umugaragu we, ati «Ngwino dutahe, hato data adatangira kuduhangayikira kurusha indogobe ze.» 6Umugaragu aramusubiza ati «Muri uriya mugi hari umuntu w’Imana#9.6 muri uriya mugi hari umuntu w’Imana: n’ubwo batavuze uko uwo mugi witwaga, ni i Rama kuko ariho Samweli yari atuye (7.17). Samweli bamwita «umuntu w’Imana» kandi ni byo, kuko nta waba umuhanuzi cyangwa se umushishozi w’ukuri, atabanje kwegukira Imana burundu. kandi arubashywe, n’ibyo avuze byose birigaragaza. None rero, reka tujyeyo, ahari yagira icyo atubwira kuri ururugendo rwacu.» 7Sawuli abwira umugaragu we, ati «Ngaho tujyeyo, ariko se uwo muntu turamutura iki? Dore nta migati isigaye mu mifuka yacu, kandi nta n’ikindi dufite twatura uwo muntu w’Imana. Turamuha iki rero?» 8Umugaragu yongera kumusubiza, ati «Mfite hano feza nkeya, ingana n’igice cya kane cya sikeli, ndayitura umuntu w’Imana, maze atubwire ibyerekeye urugendo rwacu.» 10Nuko Sawuli abwira umugaragu we, ati «Uvuze neza! Ngwino tujyeyo.» Baherako bajya mu mugi uwo muntu w’Imana atuyemo.
11Igihe bakizamuka bagana mu mugi, bahura n’abakobwa bagiye kuvoma, maze barababaza bati «Umushishozi arahari?» 9#9.9 — Kera: uyu murongo twawusubije mu mwanya wawo w’ukuri hagati y’uwa 11 n’uwa 12. Bamwe na bamwe bawushyira inyuma y’uwa 8, ariko baba bibeshya.— Kera mu muco w’Abayisraheli, iyo umuntu yagiraga icyo ajya kubaza Imana, yaravugaga ati «Ngwino dusange umushishozi», kuko uwo ubu bita «umuhanuzi», icyo gihe yitwaga «umushishozi.» — 12Abo bakobwa barabasubiza bati «Arahari, ndetse ari aho imbere yanyu. Nimwihute kuko uyu munsi ari bwo akigera mu mugi, none abantu bakaba bagiye kujyana na we mu isengero ry’ahirengeye#9.12 isengero ry’ahirengeye: mbere y’uko Ingoro y’i Yeruzalemu yubakwa, (ndetse na nyuma y’aho byamaze igihe), Abayisraheli bari barafashe akamenyero ko kujya ahirengeye bakahaturira Uhoraho ibitambo; mbese bagaterera nko mu mpinga z’imisozi, bakahubaka intambiro, bakahaca n’ibiraro, hakaba ahantu bahurira bagasenga. gutura ibitambo ku mugaragaro. 13Mukigera mu mugi, murahita mumubona atarazamuka ngo ajye ahirengeye. Abantu ntibari burye atari yahagera, kuko ari we ugomba guha umugisha igitambo, hanyuma abatumiwe bakabona kurya. Ngaho rero nimugende, muramubona ako kanya.» 14Baherako bajya mu mugi.
Sawuli ahura na Samweli
Bakinjira bahura na Samweli asohotse ngo ajye gusengera ahirengeye. 15Kandi mbere y’uko Sawuli ahagera, Uhoraho yari yabihishuriye Samweli, agira ati 16«Ejo kuri iyi saha, nzakoherereza umugabo wo mu gihugu cya Benyamini, uzamusige amavuta y’ubutore abe umutware w’umuryango wanjye Israheli, kandi azawukize ikiganza cy’Abafilisiti. Kuko namaze kwitegereza umuryango wanjye, kandi ugutakamba kwawo kukaba kwangezeho.» 17Nuko Samweli akirabukwa Sawuli, Uhoraho aramubwira ati «Nguwo wa mugabo nakubwiye: uyu ni we uzategeka umuryango wanjye.»
18Sawuli asanga Samweli ku irembo ry’umugi, maze aramubwira ati «Ndagusabye ngo unyobore aho umushishozi atuye.» 19Samweli asubiza Sawuli, ati «Ni jye mushishozi! Ngwino rero tujyane ahirengeye gusenga, kuko uyu munsi uri busangire nanjye. Ejo mu gitondo uzaba uretse gutaha, kandi nzakubwira ibyo wifuza kumenya byose. 20Naho iby’indogobe zawe zimaze iminsi itatu zizimiye, ntibiguhagarike umutima; zarabonetse. Ubundi se ibyiza byose byo muri Israheli bizigamiwe nde? Si wowe n’inzu ya so#9.20 inzu ya so: izo ndogobe nkeya Sawuli yari yazimije, zihuriye he n’ibyiza byose bya Israheli kandi ari we byagenewe, akaba agiye kubihabwa? Samweli yamubwiye atyo, ari nko kumucira amarenga y’uko azaba umuntu ukomeye, ariko Sawuli yigira nk’utabyumvise.?» 21Maze Sawuli aramusubiza ati «Mbese sindi uwo mu muryango wa Benyamini, ari wo muto mu miryango yose muri Israheli, kandi inzu yanjye si yo isuzuguritse mu mazu yose ya Benyamini? Ni iki rero gitumye umbwira ibyo ngibyo?»
22Samweli aherako afata Sawuli n’umugaragu we, abajyana mu nzu, maze abaha imyanya y’icyubahiro mu batumirwa bageze kuri mirongo itatu. 23Samweli ni ko kubwira umunyagikoni, ati «Zana ifunguro naguhaye ngo uribike.» 24Umunyagikoni azana inyama y’itako n’ibyaryo byose, abihereza Sawuli. Nuko Samweli aravuga ati «Ngurwo uruhisho rwawe, ngaho fungura! Ni wowe byahishiwe, kuko natumiye rubanda ari wowe nteganyiriza.» 25Bamaze gufungura baramanuka bava ahirengeye berekeza mu mugi, nuko bajya ahantu hitaruye hejuru y’inzu, baraganira. 26Hanyuma Sawuli ajya kuryama.
Samweli asiga Sawuli amavuta y’ubwami
Umuseke ukebye, Samweli ahamagara Sawuli wari ukiri ha hantu hitaruye hejuru y’inzu, aramubwira ati «Haguruka nguherekeze.» Nuko Sawuli arahaguruka, maze bombi bajyana hanze y’umugi. 27Bakimanuka ku rubibi rw’umugi, Samweli abwira Sawuli, ati «Bwira umugaragu wawe atambuke.» Nuko abajya imbere. Arongera ati «Naho wowe, ba uhagaze, nkubwire ijambo ry’Imana.»
Currently Selected:
Icya mbere cya Samweli 9: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.