Icya mbere cya Samweli 5
5
Ubushyinguro bw’Imana mu Bafilisiti
1Abafilisiti rero bamaze kunyaga Ubushyinguro bw’Imana, babuvanye i Ebenezeri, babujyana i Ashidodi. 2Abafilisiti bafata Ubushyinguro bw’Imana, babujyana mu nzu y’ikigirwamana cyabo Dagoni, maze babushyira iruhande rwacyo. 3Abashidodi ngo babyuke mu gitondo cya kare, basanga Dagoni yikubise hasi#5.3 yikubise hasi: Abafilisiti bibwiye ko Ubushyinguro ari umunyago nk’iyindi, n’Uhoraho bamugereranya n’imana zabo, ndetse bakibwira ko izabo zamurushije amaboko agatsindwa. Ariko rero, iyo nkuru bayidutekerereje bashaka kutwumvisha ko n’imana z’amahanga zigomba kunamira Imana Nzima., imbere y’Ubushyinguro bw’Uhoraho. Begura Dagoni, bayisubiza mu mwanya wayo. 4Bukeye bw’uwo munsi mu gitondo cya kare, basanga Dagoni yongeye kwitura hasi, imbere y’Ubushyinguro bw’Uhoraho. Umutwe n’ibiganza byombi byayimanyutseho byaguye ku gitabo cy’inzu yayo; hari hasigaye igihimba cyayo gusa. 5Ni yo mpamvu na n’ubu aho i Ashidodi, abaherezabitambo ba Dagoni, kimwe n’abinjira mu nzu ya Dagoni bose, badakoza ikirenge ku gitabo cy’inzu yayo.
6Nuko ikiganza cy’Uhoraho kimerera nabi Abashidodi, maze arabarimbura. Ateza ibibyimba Ashidodi n’abantu bayo bose. 7Abashidodi babonye ibibabayeho, baravuga bati «Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli ntibugume muri twe, kuko ikiganza cyayo kitumereye nabi, kimwe n’imana yacu Dagoni!» 8Nuko batumira abatware bose b’Abafilisiti, bamaze guterana barababwira bati «Tugenze dute Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli?» Baremeza bati «Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli bugomba kwimurirwa i Gati.» Nuko bajyana i Gati Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli.
9Bamaze kubwimurirayo, ikiganza cy’Uhoraho kimerera nabi uwo mugi; bashya ubwoba cyane. Uhoraho ahana bikomeye abantu bose b’uwo mugi abato n’abakuru; ateza imibiri yabo ibibyimba. 10Ubwo bohereza Ubushyinguro bw’Imana Ekironi, ariko Abanyekironi baburabutswe bubagana, basakuriza icyarimwe, bati «Bimuriye Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli iwacu, kugira ngo dushire n’abacu bose.» 11Baherako batumira abatware b’Abafilisiti, bamaze guterana barababwira bati «Nimwohereze Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli busubire iyo bwari buri, hato tudapfira gushira n’abacu bose.» Uwo mugi wari wakangaranye byo gupfa, kuko ikiganza cy’Imana cyari kibamereye nabi bikabije. 12Abatari bapfuye bafashwe n’ibibyimba, maze umuborogo w’abatuye umugi urazamuka ugera mu ijuru.
Currently Selected:
Icya mbere cya Samweli 5: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.