Icya mbere cya Samweli 31:4-5
Icya mbere cya Samweli 31:4-5 KBNT
Ni ko kubwira umutwaje intwaro, ati «Kura inkota yawe maze unsogote, hato bariya bantu batagenywe bataza kunsogota, bakanankiniraho.» Ariko uwo mugaragu we aranga kuko yari afite ubwoba bwinshi. Nuko Sawuli afata inkota ayishitaho. Uwari amutwaje intwaro abonye ko apfuye, na we yishita ku nkota ye; bapfa bombi.





