Icya mbere cya Samweli 29
29
Abafilisiti banga kujyana na Dawudi ku rugamba
1Abafilisiti bakoranyiriza ingabo zabo zose i Afeki, naho Abayisraheli baca ingando bugufi y’isoko y’amazi iri i Yizireyeli. 2Abatware b’Abafilisiti bagendaga imbere y’ingabo zabo, uko zari zigabanyijwe mu mitwe y’abantu amagana n’ibihumbi, naho Dawudi n’ingabo ze bakabakurikira bari kumwe na Akishi. 3Abatware b’Abafilisiti baravuga bati «Abo Bahebureyi se kandi bo ni ab’iki?» Akishi arabasubiza ati «Uyu ni we Dawudi, umugaragu wa Sawuli, umwami wa Israheli! Tumaranye imyaka igera kuri ibiri kandi nta kibi namubonyeho kugeza uyu munsi.» 4Abatware b’Abafilisiti barakarira Akishi#29.4 barakarira Akishi: abandi batware b’Abafilisiti barushaga Akishi gukenga, ni cyo cyatumye banga ko Dawudi abakurikira, kuko bamwishishaga., baramubwira bati «Ohereza uwo mugabo asubire mu gikingi wamukebeye; ntajyane natwe ku rugamba, hato ataduhindukira umugambanyi! Mbese uwo mugabo yashobora ate kongera kunga ubumwe na shebuja, uretse gutera aba bantu bacu akabatsemba? 5Mbese nta bwo ari we Dawudi babyinaga bikiranya, bati ’Sawuli yishe abantu igihumbi, naho Dawudi yica ibihumbagiza’?»
6Akishi ahamagara Dawudi aramubwira ati «Ndahiye Uhoraho ko uri umuntu utunganye. Nari nishimiye gutabarana no kuzatabarukana nawe ku rugamba, kuko nta kibi nakubonyeho kuva aho wagereye iwanjye kugeza uyu munsi. Nyamara ariko, abatware ntibakwishimiye. 7Subirayo rero, maze ugende amahoro; ntugire icyo ukora kidashimishije abatware b’Abafilisiti.» 8Dawudi abaza Akishi, ati «Ariko se naba narakoze iki#29.8 narakoze iki? mu by’ukuri, Dawudi yari ashimishijwe n’uko bamubujije kurwana n’abavandimwe be, ariko we arikingiranya, asa nk’aho ababajwe n’uko batamwizeye. Iyi nkuru yose rero, igamije kutwumvisha ukuntu Dawudi yari azi amayeri, bigatuma ingorane zose azikuramo ku bwenge.? Hari ikibi wabonye ku mugaragu wawe, kuva aho ntangiriye kugukorera kugeza uyu munsi, ku buryo naba ntagikwiriye kujya kurwanya abanzi b’umwami, umutegetsi wanjye?» 9Akishi asubiza Dawudi, ati «Ku bwanjye, nzi ko unshimisha nk’umumalayika w’Imana, ariko abatware b’Abafilisiti bavuze bati ’Ntajyane natwe ku rugamba.’ 10Nuko rero, wowe n’abagaragu ba shobuja mwazanye, mubyuke mu gitondo cya kare maze nibumara gucya mugende.» 11Dawudi n’ingabo ze babyuka kare, bagira ngo bagende, basubire mu gihugu cy’Abafilisiti. Nuko Abafilisiti barazamuka bajya i Yizireyeli.
Currently Selected:
Icya mbere cya Samweli 29: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.