Icya mbere cya Samweli 21
21
1Dawudi ashyira nzira arigendera, naho Yonatani agaruka mu mugi.
Dawudi agera i Nobu
2Dawudi agera i Nobu#21.2 i Nobu: Dawudi yahungaga yerekeza mu gihugu cy’Abafilisiti, aza kunyura muri urwo rusisiro rwari mu burasirazuba bwa Yeruzalemu, yari igituwe n’Abayebuzi. I Nobu aho rero, hari isengero rito ryeguriwe Uhoraho, hakaba n’abaherezabitambo. Nyamara Ubushyinguro bw’Isezerano, si ho bwabaga, ahubwo bwari i Kiriyati‐Yeyarimu (1 Sam 7,1). kwa Ahimeleki, umuherezabitambo. Ahimeleki aza kumusanganira adagadwa, maze aramubaza ati «Ni kuki uri wenyine, nta bantu muri kumwe?» 3Dawudi aramusubiza ati «Umwami yantegetse ko nta muntu n’umwe ugomba kumenya ubutumwa yampaye. Naho abantu banjye, nababwiye aho tuza guhurira.» 4Dawudi yongera kubaza umuherezabitambo, ati «Mbese nta cyo mufite ngo mungaburire? Nibura mumpe imigati itanu cyangwa ikindi mwaba mufite icyo ari cyo cyose.» 5Nuko umuherezabitambo aramusubiza ati «Nta migati isanzwe dufite, ariko hari imigati yeguriwe Uhoraho#21.5 imigati yeguriwe Uhoraho: ni ya migati y’umumuriko ivugwa mu Iyim 25,30; Lev 24,59. Ubusanzwe, abaherezabitambo bonyine ni bo bari bafite uburenganzira bwo kuyirya. Ariko iyo byabaga bibaye ngombwa, bari bafite uruhusa rwo kuyihaho n’undi ubonetse wese, ariko agategekwa kuba yisukuye.; niba abo bantu bawe baririnze abagore bashobora kuyirya.»
6Dawudi aramusubiza ati «Ni koko, twabujijwe abagore, nk’uko bisanzwe iyo ngiye ku rugamba; kuri iyo ngingo ni abere rwose. Uru rugendo ni nk’urusanzwe, ariko rushimishije Uhoraho kubera impamvu zarwo.» 7Nuko umuherezabitambo amuha imigati akuye mu Ngoro kuko nta yindi yari ibonetse, uretse iyari iteguye ku meza y’Uhoraho, isimbuzwa ishyushye ku munsi bayikuyeho.
8Uwo munsi kandi, hari umwe mu bagaragu ba Sawuli wari watinze mu Ngoro, imbere y’Uhoraho. Yitwaga Dowegi Umunyedomu, akaba yari umutware w’abashumba ba Sawuli.
9Dawudi abaza Ahimeleki, ati «Mbese nta cumu cyangwa inkota ufite hano? Naje ntazanye inkota yanjye, habe n’indi ntwaro mfite, kuko ubutumwa bw’umwami bwihutirwaga.» 10Umuherezabitambo aramusubiza ati «Hano hari inkota ya Goliyati, wa Mufilisiti watsinze mu Kibaya cy’Umushishi: dore ngiriya aho izingiye mu gitambaro inyuma y’isanduku ibitse uruhago rurimo amabuye y’ubufindo. Niba rero uyishaka uyifate, kuko nta yindi iri hano.» Dawudi aravuga ati «Nta yindi yahwana na yo! Yimpereze.»
Dawudi mu Bafilisiti b’i Gati
11Uwo munsi Dawudi afata inzira, ahungira kure ya Sawuli, agera kwa Akishi umwami w’i Gati. 12Abagaragu ba Akishi baramubwira bati «Uyu se si we Dawudi, umwami w’igihugu? Si we bateyeho imbyino ngo: Sawuli yishe abantu igihumbi, naho Dawudi yica ibihumbagiza?» 13Dawudi azirikanye ayo magambo, bituma atinya cyane Akishi umwami w’i Gati. 14Ubwo aherako arisarisha, asimbagurika mu maboko yabo, atangira guharabika inzugi, ari na ko ata inkonda zikamanuka mu bwanwa bwe.
15Akishi ni ko kubwira abagaragu be, ati «Murabona neza ko uyu muntu ari umusazi! None ni kuki mumunzaniye? 16Ese abasazi ni cyo mbuze byatuma munzanira uyu ngo ansaragurike imbere? Ubu se, murabona uyu yakwinjira mu nzu yanjye?»
Currently Selected:
Icya mbere cya Samweli 21: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.