Icya mbere cy'Abami 6
6
Iyubakwa ry’Ingoro
(2 Matek 3.1–14)
1Hashize imyaka magana ane na mirongo inani#6.1 imyaka 480: Abayisraheli bakundaga gukabiriza mu mibare yabo. Mu by’ukuri Ingoro yubatswe hashize nk’imyaka 290 Abayisraheli bavuye mu gihugu cya Misiri, nko muri 960 mb. K. Abayisraheli bavuye mu gihugu cya Misiri, Salomoni ni ko gutangira kubaka Ingoro y’Uhoraho; ubwo hari mu mwaka wa kane w’ingoma ye ategeka Israheli, mu kwezi kwa Ziwi, ari ko kwa kabiri.
2Ingoro Umwami Salomoni yubakiye Uhoraho yari ifite imikono#6.2 imikono: umukono umwe wo muri icyo gihe, ubu wareshya na santimetero 50. Ingoro y’i Yeruzalemu rero, n’ubwo yapimaga metero 30 z’uburebure kuri metero 10 z’ubugari na 15 z’ubuhagarike, ikanagira urwinjiriro rwa metero 5 z’ubugari, ntiyarushaga iz’abapagani ubunini, ariko yari itatse ibi bihebuje. Yari igabanyijemo ibyumba bibiri, hakabanza ikinini gifite m 20 kuri m 10 cyitwaga «Icyumba gitagatifu»; ni na cyo umuherezabitambo yinjiragamo buri gitondo na nimugoroba kugira ngo ahosereze ububani, kandi anagenzure ko amatara arindwi yo ku gitereko akomeza kwaka. Hanyuma hirya yacyo, hagakurikiraho ikindi cyitwa «Icyumba gitagatifu rwose», ari na cyo cyabagamo Ubushyinguro bw’Isezerano (8.6), kandi umuherezabitambo mukuru ni we wenyine wari ufite uburenganzira bwo kucyinjiramo, na bwo rimwe gusa mu mwaka. mirongo itandatu y’uburebure, imikono makumyabiri y’ubugari n’imikono mirongo itatu y’ubuhagarike. 3Urwinjiriro rw’imbere y’icyumba gitagatifu cy’Ingoro rwari rufite uburebure bw’imikono makumyabiri bureshya n’ubugari bw’Ingoro, kandi rukagira ubugari bw’imikono cumi ukurikije uburebure bwayo. 4Yubaka Ingoro ifite amadirishya y’ibizingiti by’ibyuma bisobekeranyije. 5Yomeka andi mazu matoya ku rukuta rw’icyumba gitagatifu, no ku rukuta rw’icyumba gitagatifu rwose, abigenza atyo ku mpande zombi z’Ingoro. 6Ibyumba byo hasi byari bifite ubugari bw’imikono itanu, ibyo hagati byari bifite imikono itandatu y’ubugari, naho ibya gatatu bifite imikono irindwi y’ubugari; kuko inyuma ku Ngoro, aho inkuta zayo zatangiriraga ari ho hagari kurusha hejuru.
7Iyo Ngoro yubakishijwe amabuye yatunganyirijwe mu kirombe, ku buryo nta nyundo, nta gihosho cyangwa se ikindi gikoresho cy’icyuma cyumvikanaga bayubaka. 8Aho binjiriraga bagana mu byumba byo hasi, hari haherereye mu ruhande rw’iburyo rw’Ingoro. Bashoboraga kujya mu byumba byo hagati bakoresheje urwego rwihotoye, bava muri ibyo byumba bakajya mu bya gatatu.
9Salomoni amaze kubaka no kuzuza iyo Ngoro, yubatse igisenge cy’ibiti n’imbaho by’amasederi. 10Muri ya mazu mato yari yometse ku Ngoro, buri cyumba cyari gifite imikono itanu y’ubuhagarike. Ibihimba by’ibiti by’amasederi ni byo byari biyafatanyije n’Ingoro.
11Uhoraho abwira Salomoni iri jambo ati 12«Dore unyubakiye iyi Ngoro! Ubu rero nukurikiza amateka yanjye, ukubahiriza amabwiriza yanjye kandi ukitondera amategeko yanjye yose, akaba ari yo akuyobora, nzagusohoreza ijambo ryanjye, ari ryo navuganye na so Dawudi, 13kandi mbe hagati mu Bayisraheli, sinzatererana umuryango wanjye, Israheli.»
14Salomoni yubaka Ingoro arayuzuza. 15Hanyuma yomeka imbere muri iyo Ngoro imbaho z’amasederi guhera hasi ku butaka kugera ku biti by’igisenge; imbere hose aharandisha imbaho, no hasi ahasasa imbaho z’imizonobari. 16Arongera yubaka urukuta mu mbere rw’imikono makumyabiri, arwubakisha imbaho z’amasederi kuva hasi kugera ku gisenge; imbere yubakamo icyumba gitagatifu rwose ari ho ahantu heguriwe Imana. 17Inzu yitwa icyumba gitagatifu kibanziriza icyumba gitagatifu rwose, yari ifite imikono mirongo ine. 18Imbaho z’amasederi zari mu Ngoro zariho ibishushanyo by’imihe yaboshywe n’indabyo zitangiye kwera. Hose hari imbaho z’amasederi, nta buye ryagaragaraga. 19Imbere mu cyumba gikuru cy’Ingoro, ahatunganya icyumba gitagatifu rwose kugira ngo ahatereke Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho. 20Icyumba gitagatifu rwose cyari gifite uburebure bw’imikono makumyabiri, ubugari bw’imikono makumyabiri, n’ubuhagarike bw’imikono makumyabiri kandi cyari gisizweho zahabu inogereye; imbere yacyo hari urutambiro rurandishije ibiti by’amasederi. 21Salomoni asiga zahabu inogereye imbere mu Ngoro, kandi atambika iminyururu ya zahabu imbere y’icyumba gitagatifu rwose cyari gisizwe zahabu. 22Yasize zahabu Ingoro yose uko ingana, ndetse n’urutambiro rwose rwo mu cyumba gitagatifu rwose na rwo ararusiga.
23Ashyira mu cyumba gitagatifu rwose abakerubimu#6.23 abakerubimu babiri: ayo mashusho bavuga aha, si ya yandi yatewe mu mpande zombi z’urwicurizo rwapfundikiraga Ubushyinguro bw’Isezerano (reba Iyim 25,18 n’igisob); ahubwo ni andi abiri manini cyane yabajwe mu biti, nyuma bayasigaho zahabu. Abo bakerubimu bombi, bari barabashyize iburyo n’ibumoso bw’Ubushyinguro butagatifu, amababa yabo akabutwikira. Abahanga bavuga ko ayo mashusho yari afite umutwe nk’uw’umuntu, mu gihimba ameze nk’intare cyangwa ikimasa, naho amababa ari nk’aya kagoma. Mu idini ry’Abayisraheli, abo bakerubimu bashushanyaga roho zaremwe n’Imana, zikaba ziyikorera. babiri babajwe mu biti by’imizeti, buri wese akaba yari afite uburebure bw’imikono icumi. 24Ibaba rimwe ry’umukerubimu wa mbere ryari rifite imikono itanu y’ubugari, n’irindi itanu; ni ukuvuga imikono cumi kuva ku iherezo ry’ibaba rimwe kugeza ku iherezo ry’irindi. 25Umukerubimu wa kabiri na we yari afite imikono cumi y’ubugari; abo bakerubimu bombi bari bafite ibipimo bimwe n’ishusho imwe. 26Uburebure bw’umukerubimu wa mbere bwari imikono cumi, kimwe n’ubw’uwa kabiri. 27Salomoni ashyira abakerubimu hagati mu cyumba gitagatifu rwose. Abo bakerubimu bari bafite amababa arambuye: ibaba rimwe ry’umukerubimu wa mbere rikora ku rukuta, n’iry’undi rikora ku rundi rukuta, kandi andi mababa yabo yombi yahuriraga hagati mu Ngoro, rimwe rikora ku rindi. 28Nuko asiga zahabu abo bakerubimu.
29Imbere n’inyuma h’iyo Ngoro, ku nkuta, ashushanyaho ibishushanyo by’abakerubimu, iby’imikindo, n’iby’indabyo zitangiye kwera. 30Asiga kandi zahabu Ingoro yose hasi, imbere n’inyuma. 31Ku muryango w’icyumba gitagatifu rwose, ahakingisha inzugi zibajwe mu biti by’imizeti; inkomanizo n’inkingi z’izo nzugi zari zihwanye n’igice kimwe cya gatanu cy’urukuta. 32Izo nzugi ebyiri zibajwe mu biti by’imizeti azishushanyaho abakerubimu, imikindo, n’indabyo zitangiye kwera kandi azisiga zahabu; zahabu ayisiga ku bishushanyo by’abakerubimu n’imikindo.
33Akora nk’ibyo no ku muryango w’icyumba gitagatifu: yahakingishije inkingi zo mu biti by’imizeti zingana n’igice kimwe cya kane cy’urukuta, 34n’urugi rugizwe n’ibipande bibiri bibajwe mu biti by’imizonobari; igipande kimwe kigizwe n’ibice bibiri, n’ikindi ari uko. 35Ashushanya kuri izo nzugi abakerubimu, imikindo, indabyo zitangiye kwera, kandi azisiga zahabu. 36Hanyuma igikari cy’imbere acyubakisha amabuye abajwe, akurikiranya imirongo itatu y’ayo mabuye, anashyiraho umurongo umwe w’imbaho z’ibiti by’amasederi.
37Urufatiro rw’Ingoro y’Uhoraho rwatangiye kubakwa mu kwezi kwa Ziwi, mu mwaka wa kane. 38Hanyuma Ingoro yose uko ingana, n’imyanya yayo yose uko yayigenewe, yuzura mu kwezi kwa Buli, ari ko kwezi kwa munani, mu mwaka wa cumi n’umwe. Ubwo Salomoni yayubatse mu myaka irindwi.
Currently Selected:
Icya mbere cy'Abami 6: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.