YouVersion Logo
Search Icon

Icya mbere cy'Abami 17

17
VIII. INKURU Y’UMUHANUZI ELIYA
Eliya ku nkombe y’umugezi wa Keriti
1Eliya Umutishibi#17.1 Eliya Umutishibi: aha ngaha ni ho inkuru ya Eliya, wabaye umuhanuzi ukomeye, itangirira. Mu buzima bwe bwose yakomeje kurwanya abami bo mu ngoma ya Israheli bari barohokeye ibigirwamana. Koko kandi, izina ni ryo muntu, kuko n’irya Eliya ubwaryo, mu gihebureyi risobanura ngo «Uhoraho ni we Mana yanjye». Tishibi, ari na wo mugi yavukiyemo, iri mu gihugu cya Gilihadi, mu burasirazuba bwa Yorudani. Uwo muhanuzi, we wenyine akenshi, yahagurukiye abayoboke ba Behali arabarwanya hamwe n’abahanuzi bayo. Eliya uwo, yari afite ukwemera kutajegajega, ndetse ntanatinye gusaba Imana ibimenyetso n’ibitangaza kandi na yo ikabimukorera., wo mu baturage b’i Gilihadi, abwira Akabu ati «Ndahiye Uhoraho, Imana ya Israheli nkorera, ko nta rume cyangwa imvura#17.1 cyangwa imvura: Eliya arababurira ko hazatera amapfa akaze, akazamara igihe kirekire, akaba igihano cy’umwami n’imbaga kuko bohokeye ibigirwamana. bizagwa muri iyi myaka, keretse jye mbitegetse!»
2Uhoraho abwira Eliya, agira ati 3«Va hano, ugende werekeza iy’iburasirazuba, maze wihishe ku nkombe y’umugezi wa Keriti uri mu burasirazuba bwa Yorudani. 4Uzanywe amazi y’uwo mugezi kandi nategetse ibikona kuzajya bikugemurira ibyo kurya.» 5Aragenda, agenza uko Uhoraho yategetse; ajya kuba ku nkombe y’umugezi wa Keriti wari mu burasirazuba bwa Yorudani. 6Ibikona byamuzaniraga umugati n’inyama mu gitondo na nimugoroba, akajya anywa amazi y’uwo mugezi.
Eliya mu nzu y’umupfakazi w’i Sareputa
7Hashize iminsi umugezi urakama, kuko nta mvura yari yaraguye mu gihugu. 8Uhoraho aramubwira ati 9«Haguruka ujye i Sareputa y’i Sidoni, maze uhagume; hariyo umugore w’umupfakazi nategetse kujya aguha ibigutunga.»
10Eliya arahaguruka ajya i Sareputa, yinjira mu mugi. Ahasanga umugore w’umupfakazi watashyaga inkwi. Aramuhamagara maze aramubwira, ati «Ndakwinginze, jya kunzanira amazi make muri urwo rweso kugira ngo nywe!» 11Umugore ajya kuyazana. Eliya aramuhamagara maze aravuga ati «Ndakwinginze, unzanire n’agasate k’umugati.» 12Umugore aramusubiza ati «Ndahiye Uhoraho Nyir’ubuzima, Imana yawe! Nta ko mfite, usibye agafu ku rushyi nsigaranye kari mu kebo, n’utuvuta turi mu keso; nimara gutora udukwi ndataha nkavugemo umutsima, jyewe n’umwana wanjye, tuwurye, ahasigaye twipfire.» 13Eliya aramubwira ati «Wigira ubwoba! Taha ubigenze uko ubivuze; ariko ubanze umvugireho akanjye ukanzanire, maze ubone kwivugira akawe n’umwana wawe, 14kuko Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya:
Mu kebo ntihazaburamo ifu,
amavuta yo mu keso ntazatuba,
kugeza umunsi Uhoraho azagusha imvura ku butaka.»
15Umugore aragenda, agenza uko Eliya yabivuze; amara iminsi afite icyo arya, we na Eliya n’urugo rwe. 16Mu kebo ntihaburamo ifu, n’amavuta yo mu keso ntiyatuba nk’uko Uhoraho yari yabivugishije Eliya.
Eliya azura umwana w’umupfakazi
17Nyuma y’ibyo, dore icyabaye: umwana w’uwo mugore nyir’urugo yararwaye. Indwara ye irakomera ku buryo yamuhitanye. 18Umugore abwira Eliya, ati «Mpfa iki nawe, muntu w’Imana? Ese wazanywe iwanjye no kwibutsa Imana icyaha cyanjye, ngo wicishe umwana wanjye#17.18 umwana wanjye: uwo mugore yatekerezaga ko umwana we apfuye azize ibyaha yaba yarakoze kera. Yibwiraga ko kuba umuhanuzi Eliya yaraje gucumbika iwe, ari cyo cyatumye Imana yibuka urugo rwe, ikanibuka ityo ibyabaye.19Eliya aramusubiza ati «Mpa umwana wawe!» Amumukura mu gituza, aramufata amujyana mu nzu yo hejuru yararagamo, amuryamisha ku buriri bwe. 20Hanyuma atakambira Uhoraho, agira ati «Uhoraho, Mana yanjye, ese urashaka kugirira nabi uyu mupfakazi wancumbikiye, umwicira umwana?» 21Eliya arambarara gatatu hejuru y’umwana#17.21 hejuru y’umwana: kugira ngo wumve neza icyatumye Eliya abigenza atyo, soma n’indi nkuru isa n’iyo, idutekerereza ukuntu Elisha yazuye umuhungu w’umupfakazi w’i Shunemu, ivugwa muri 2 Bami 4,32–35., maze atakambira Uhoraho, agira ati «Uhoraho, Mana yanjye, umwuka w’uyu mwana numugarukemo!» 22Uhoraho yumva ijwi rya Eliya, maze umwuka w’umwana umugarukamo, asubirana ubuzima. 23Eliya afata umwana, amukura mu nzu yo hejuru aramumanukana amuhereza nyina. Eliya aravuga ati «Dore umwana wawe, ni muzima.» 24Umugore abwira Eliya, ati «Yego, noneho ubu menye ko uri umuntu w’Imana, kandi ko ijambo ry’Uhoraho uvuga ari ukuri#17.24 ari ukuri: uwo mugore wari utuye mu gihugu cy’abanyamahanga akanasenga ibigirwamana, yahise yemera ko Imana ya Eliya (17.12) ari yo Mana y’ukuri.

Currently Selected:

Icya mbere cy'Abami 17: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in