YouVersion Logo
Search Icon

Yohani, iya 1 4

4
Kwirinda ibidakomoka ku Mana#4.1 Kwirinda ibidakomoka ku Mana: icya gatatu kugira ngo tube abana b’Imana, ni ukwirinda abahanurabinyoma, kimwe n’ibidakomoka ku Mana byose. Twamenya dute ibitayikomokaho? Kutemera koko Yezu Kristu, ni byo bigaragaza umuhanurabinyoma n’inyigisho zifutamye.
1Nkoramutima zanjye, ntimugapfe kwemera ubonetse wese, ahubwo mujye mubanza gushishoza ibyo mubwiwe, kugira ngo mumenye koko niba bikomoka ku Mana; kuko hadutse abahanurabinyoma benshi, bagakwira ku isi. 2Dore icyo muzamenyeraho ibikomoka ku Mana: uwemera wese Yezu Kristu wigize umuntu, aba akomoka ku Mana; 3naho utemera Yezu, uwo ntaba akomoka ku Mana, ahubwo aba akomoka kuri Nyamurwanyakristu, wa wundi mwumvise bavuga ko azaza, none ubu akaba yarageze ku isi.
4Mwebweho, twana twanjye, mukomoka ku Mana, kandi mwatsinze abo bahanurabinyoma, kuko Ubatuyemo asumbye kure umugenga w’isi. 5Bo ni ab’isi; ni cyo gituma bavuga ururimi rw’isi, maze ikabatega amatwi. 6Twebweho, turi ab’Imana; uzi Imana aratwumva, naho utari uw’Imana ntatwumve. Aho rero ni ho tumenyera umunyakuri n’umunyabinyoma.
Imana ni urukundo#4.6 Imana ni urukundo: ni intangiriro y’IGICE CYA GATATU cy’ibaruwa: Imana yonyine ni yo iduha gukunda no kwemera by’ukuri (4.7—5.12), kuko ari URUKUNDO. Muri icyo gice, Yohani aragaruka kenshi ku byo yamaze kuvuga.
7Nkoramutima zanjye, nidukundane, kuko urukundo rukomoka ku Mana, kandi umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya. 8Naho udakunda, uwo ntiyamenye Imana, kuko Imana ari urukundo. 9Dore uko urukundo rw’Imana rwigaragaje muri twe: Imana yohereje Umwana wayo w’ikinege ku isi, kugira ngo tubeshweho na We. 10Nguko uko urukundo ruteye: si twebwe twabanje gukunda Imana, ahubwo ni Yo yadukunze mbere, maze yohereza Umwana wayo ngo abe igitambo cyo guhongerera ibyaha byacu.
11Nkoramutima zanjye, ubwo Imana yadukunze bigeze aho, natwe tugomba gukundana. 12Nta muntu wigeze abona Imana, ariko niba dukundana, Imana idutuyemo kandi urukundo rwayo ruba ruganje muri twe. 13Aho tumenyera ko turi mu Mana, na Yo ikatubamo, ni uko yaduhaye kuri Roho wayo. 14Natwe twarabyitegereje, none turahamya ko Imana Data yohereje Umwana wayo kuba Umukiza w’isi. 15Umuntu wese uhamya ko Yezu ari Umwana w’Imana, Imana imuturamo, na we akayituramo. 16Twebwe, twamenye urukundo Imana yatugaragarije, kandi turarwemera. Imana ni urukundo: umuntu uhorana urukundo aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo.
17Nguko uko urukundo rwaganje muri twe, ku buryo nta bwoba dutewe n’umunsi w’urubanza; kuko uko Yezu ameze, ari ko natwe tumeze muri iy’isi. 18Nta bwoba bubangikana n’urukundo; ahubwo urukundo rushyitse rwirukana ubwoba, kuko ubwoba buterwa n’igihano maze ufite ubwoba ntagire urukundo rushyitse.
19Twebweho tujye dukundana, kuko Imana yadukunze mbere. 20Niba umuntu avuze ati «Nkunda Imana», ariko akanga umuvandimwe we, aba ari umubeshyi. Koko rero, umuntu udakunda umuvandimwe we abonesha amaso, ntashobora gukunda Imana atabona. 21Dore rero itegeko Kristu yaduhaye: ukunda Imana, akunde n’umuvandimwe we.

Currently Selected:

Yohani, iya 1 4: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy