YouVersion Logo
Search Icon

Abanyakorinti, iya 1 9

9
Pawulo ahara ibyo afitiye uburenganzira
1Mbese jye simfite ubwigenge#9.1 simfite ubwigenge: Pawulo arashaka kubyerekanisha urugero rwe bwite, ko abakristu bajijutse bagomba rimwe na rimwe guhara ibyo bafitiye uburenganzira, kugira ngo batagusha abatajijukiwe. Na we ubwe yemeye guhara uburenganzira afite bwo kugaburirwa no kwitabwaho n’abakristu ngo batava aho bamunegura, no kugira ngo batavuga ko yogeza Inkuru Nziza ashaka amaronko ye bwite.? Mbese sindi intumwa? Mbese jye sinabonye Yezu Umwami wacu? Mbese si mwe musaruro wanjye muri Nyagasani? 2Niba ku bandi ntari intumwa, nibura ndi yo kuri mwebwe, kuko ukuri k’ubutumwa Nyagasani yanshinze kubagaragariramo. 3Dore icyo nsubiza abaninura. 4Mbese twebwe ntitwagira uburenganzira bwo guhabwa ibyo kurya no kunywa? 5Mbese twe ntitwashobora kugendana n’umugore duhuje ukwemera#9.5 kugendana n’umugore duhuje ukwemera: Benshi mu ntumwa no mu bogezaga Inkuru Nziza, bari barashatse. Buri muntu aho yajyaga hose yabaga ari kumwe n’umugore we, bigasaba amakoraniro y’abakristu kubitaho. Pawulo yari azi neza ko abifitiye uburenganzira. We na Barinaba rero, bahisemo kutagira umuntu n’umwe barushya, no gutungwa n’amaboko yabo., nk’uko izindi ntumwa, n’abavandimwe ba Nyagasani, na Kefasi babigenza? 6Cyangwa se tuzabe ari twe twenyine, jyewe na Barinaba#9.6 Barinaba: yari umufasha wa Pawulo i Antiyokiya, na mugenzi we mu rugendo rwe rwa mbere. Reba Intu 4,36–37; 11,25–26 na 13–14; 15,36–39., duhatirwa gukorera ibidutunga? 7Ni iyihe ngabo yagiye ku rugamba, kandi igomba no kwigemurira? Ni nde wahinga umuzabibu, ntawuryeho imbuto? Cyangwa se ni nde wakorora ubushyo, maze ntanywe amata yabwo?
8Ibyo se byaba bishingiye gusa ku matwara y’abantu, cyangwa ahubwo bishyigikiwe n’Amategeko y’Imana? 9Koko mu Mategeko ya Musa haranditswe ngo «Ntuzahambire umunwa w’ikimasa kivungagura ingano.»#9.9 Ntuzahambire . . . ingano: reba Ivug 25,4. Ubwo se Imana yaba koko ishishikajwe n’ibimasa? 10Ahubwo si twebwe ibivugira? Ni koko, ibyo ni twebwe byandikiwe; kuko uhinga wese ahingana icyizere, n’uhura ingano akagira icyizere cyo guhabwa umugabane we. 11Ubwo twababibyemo imbuto z’Imana, murasanga bikabije ko dusarura ku byo mutunze? 12Niba abandi babafiteho ubwo burenganzira, twe twabuzwa n’iki kububagiriraho? Nyamara nta bwo twigeze tubwitwaza! Twihanganiye byose, ngo hato tudatera imbogamizi Inkuru Nziza ya Kristu.
13Ariko se ntimuzi ko abakorera Ingoro y’Imana batungwa n’iyo Ngoro nyine, n’abahereza ku rutambiro, bagahabwa umugabane ku byo batuye? 14Bityo rero, n’abogeza Inkuru Nziza, Nyagasani yabageneye gutungwa na yo. 15Icyakora nta cyo nigeze nitwaza muri ibyo byose; kandi simbibandikiye ngo mukurizeho kugira icyo mumpa; ahubwo nahitamo gupfa, aho gucuzwa iryo shema n’ubonetse wese. 16Kuba naramamaje Inkuru Nziza, si byo byatuma nirata, kuko ari umurimo ngombwa nashinzwe; ndiyimbire rero niba ntamamaje Inkuru Nziza! 17Yabaye rero nabikoraga ku bwende bwanjye, nari nkwiye kubihemberwa; ariko ubwo mbitegetswe, ni umuzigo nahawe. 18Ubwo se ishimwe ryanjye rishingiye he? Rishingiye mu kwamamaza Inkuru Nziza ku buntu, ntarambirije ku burenganzira mpabwa na yo.
19N’ubwo nigenga kuri bose, nahisemo kwigira umugaragu wa bose, kugira ngo nigarurire benshi muri bo. 20Nigize Umuyahudi mu Bayahudi, kugira ngo nshobore gushyikira Abayahudi; kandi jyewe utakigengwa n’amategeko nemeye kumvira Amategeko nk’abayagenewe, ari ukugira ngo nigarurire abagengwa n’amategeko. 21Kandi jyewe utabuze itegeko ry’Imana ringenga, kuko Kristu ari we ungenga, nigize nk’utagira amategeko, rwagati mu batagira amategeko, ari ukugira ngo mbigarurire na bo. 22Nigize umunyantege nke mu banyantege nke, ngo niyegereze abanyantege nke. Nihwanyije na bose muri byose, kugira ngo ngire abo mbarokoramo. 23Ibyo kandi mbikorera Inkuru Nziza kugira ngo nzayigireho uruhare.
Urugero rw’abakinira kurushanwa
24Ntimuzi se ko abasiganwa ku kibuga cy’imikino biruka bose ariko igihembo kikegukana umwe? Ngaho rero nimwiruke namwe kugira ngo mwese mugitsindire. 25Urushanwa wese yigomwa byinshi, kandi aba aharanira ikamba rizayoka; naho twebwe iryo duharanira, ntirizashira. 26Nguko rero uko jye niruka, sinkora hirya no hino; nguko kandi uko ndwana, sinigera mpusha. 27Ahubwo umubiri wanjye ndawuhana nkawukandamiza kugira ngo ntazavaho mpigikwa, maze kwamamaza Inkuru Nziza mu bandi.

Currently Selected:

Abanyakorinti, iya 1 9: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in