Icya mbere cy'Amateka 18
18
Dawudi anesha amahanga baturanye#18.1 amahanga baturanye: kuva muri 2 Sam 9 kugeza mu 1 Bami 2, bari baturondoreye mu nkuru ndende iby’imibereho ya Dawudi; none ubu umwanditsi w’igitabo cy’Amateka agiye kubihinira muri make. Aribanda gusa ku by’intambara Dawudi yatsinze, ariko ntadutekerereza ubwumvikane buke bwari mu gihugu, n’amarorerwa yakorwaga ibwami; arirengagiza ubusambanyi bwa Dawudi n’imivukire ya Salomoni; ubwicanyi bwa Aminoni; imyivumbagatanyo ya Abusalomu n’ubugambanyi bwa Adoniya. Yirinze rero kuvuga ikintu cyose cyasebya uwo yagize indatwa, anadutegurira atyo kumva ko Dawudi atari akwiye kubaka Ingoro y’Uhoraho, kuko yamennye amaraso menshi (22.8; 28,3). Icyakora, ibyo yanyaze byose mu mahanga yatsinze, bizakoreshwa mu mirimo yo kubaka Ingoro (29.2–5).
(2 Sam 8.1–14)
1Nyuma y’ibyo, Dawudi atsinda Abafilisiti, maze arabacogoza. Afata Gati n’insisiro zayo, ayinyaga Abafilisiti.
2Atsinda n’Abamowabu, nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawudi, bakamuha imisoro.
3Dawudi atsindira Hadadezeri, umwami w’i Soba, ahagana Hamati, ubwo Hadadezeri uwo yari amaze kugenda, agira ngo yigarurire uruzi rwa Efurati. 4Nuko Dawudi amutwara amagare igihumbi, abagendera ku mafarasi ibihumbi birindwi, n’ibihumbi makumyabiri byo mu ngabo zigenza amaguru. Dawudi atema ibitsi by’amafarasi yose akurura amagare, asiga ijana gusa. 5Bukeye Abaramu b’i Damasi baza gutabara Hadadezeri, umwami w’i Soba, ariko Dawudi abicamo abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri. 6Nuko Dawudi ashyiraho abatware muri Aramu y’i Damasi, maze Abaramu bahinduka abagaragu ba Dawudi bakajya bamuha imisoro. Uhoraho yahaga Dawudi gutsinda aho yateraga hose.
7Dawudi anyaga abagaragu ba Hadadezeri ingabo za zahabu bikingiraga, azijyana i Yeruzalemu. 8I Tibuhati n’i Kuni, imigi ya Hadadezeri, Dawudi ahakura imiringa myinshi cyane; ni na yo Salomoni yacuzemo ikizenga, inkingi n’ibindi bikoresho by’umuringa.
9Towu, umwami w’i Hamati, yumva ko Dawudi yatsinze ingabo zose za Hadadezeri, umwami w’i Soba. 10Towu aherako yohereza umuhungu we Hadoramu ku umwami Dawudi kugira ngo amuramutse kandi amushimire ko yarwanyije Hadadezeri akamunesha, kuko Hadadezeri yari umwanzi wa Towu. Nuko Towu ashyira Dawudi ibintu byiza byinshi bya zahabu, feza n’imiringa. 11Ibyo bintu na byo umwami Dawudi abitura Uhoraho, abyongera kuri feza na zahabu yari yaranyaze amahanga yose yatsinze: ari yo Edomu, Mowabu, bene Hamoni, Abafilisiti na Amaleki.
12Abishayi mwene Seruya atsindira Abanyedomu ibihumbi cumi n’umunani mu kibaya cy’Umunyu. 13Ashyiraho abatware muri Edomu kandi Abanyedomu bose bahinduka abagaragu ba Dawudi. Uhoraho yahaga Dawudi gutsinda aho yateraga hose.
Irondora ry’abafasha ba Dawudi
14Dawudi ategeka Israheli yose, acira abantu bose imanza z’intabera. 15Yowabu mwene Seruya yategekaga ingabo; Yehoshafati mwene Ahiludi yari umunyamabanga w’umwami; 16Sadoki mwene Ahitubi na Abimeleki mwene Abiyatari bari abaherezabitambo; Shawusha yari umwanditsi; 17Benayahu mwene Yehoyada yategekaga Abakereti n’Abapeleti; naho bene Dawudi, bari ibyegera by’umwami.
Currently Selected:
Icya mbere cy'Amateka 18: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.