Zakariya 13
13
Imana izatsemba ibigirwamana n'abahanurabinyoma
1“Icyo gihe abakomoka kuri Dawidi n'abandi batuye i Yeruzalemu, bazafukurirwa isōko yo kubozaho ibyaha n'ubwandure.”
2Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Muri icyo gihe nzatsemba ibigirwamana mu gihugu, ku buryo ntawe uzongera kubyibuka ukundi. Nzamenesha kandi mu gihugu abahanurabinyoma, ntsembe n'ishyaka bagirira ibigirwamana. 3Nihagira uwongera kwiha guhanura, se na nyina ubwabo bazamubwira bati: ‘Ugomba gupfa kuko uvuga ibinyoma, ubeshya ngo watumwe n'Uhoraho.’ Se na nyina bazamutsinda aho agihanura. 4Icyo gihe abahanuzi bose bazagira isoni zo kuvuga ibyo beretswe mu ibonekerwa. Bityo ntibazongera kwambara ibishura by'abahanuzi, kugira ngo babone uko babeshya rubanda. 5Buri wese azavuga ati: ‘Jye sindi umuhanuzi ahubwo ndi umuhinzi, mfite isambu#mfite isambu: cg baranguze. kuva mu buto bwanjye.’ 6Nihagira abamubaza bati: ‘Niba utari umuhanuzi izo ndasago#ndasago: reba 1 Abami 18.28. zo mu gituza wazitewe n'iki?’ Azabasubiza ati: ‘Nakomerekeye ku ncuti zanjye.’ ”
Iyicwa ry'umushumba
7Uhoraho Nyiringabo aravuze ati:
“Wa nkota we, rwanya umushumba ari we mugenzi wanjye!
Ica umushumba#umushumba: reba 11.4-17; Mt 26.31; Mk 14.27. intama zitatane,
kandi n'izikiri nto nzazirwanya.”
8Uhoraho yungamo ati: “Bibiri bya gatatu by'abatuye igihugu#igihugu: cg isi. Reba Ibyah 9.18. bazapfa bashirire ku icumu, kimwe cya gatatu cyonyine ni cyo kizarokoka. 9Abo bagize kimwe cya gatatu nzabagerageza, mbatunganye nk'uko ifeza n'izahabu bitunganyirizwa mu muriro w'uruganda. Bazanyambaza nanjye mbahe icyo basaba. Nzababwira nti: ‘Muri ubwoko bwanjye.’ Na bo bazavuga bati: ‘Uhoraho ni we Mana yacu.#Nzababwira … yacu: reba 8.8; Kuv 6.7; Ivug 29.12; Yer 7.23; Ezek 11.20; Hos 2.25.’ ”
Currently Selected:
Zakariya 13: BIR
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001