Zakariya 10
10
Isezerano ryo gucungurwa
1Musabe Uhoraho imvura y'itumba,
Uhoraho ni we uhindisha inkuba,
akagusha imvura y'umurindi,
agatohagiza imyaka yo mu mirima ya buri muntu.
2Nyamara ibishushanyo musenga birababeshya,
ibyo abapfumu berekwa ni ibinyoma,
inzozi zabo zivuga ibitabaho,
bakizeza abantu ibidafite ishingiro.
Ni cyo gituma abantu babuyera,
bakamera nk'intama zikeneshejwe,
kubera ko zidafite umushumba.
3Uhoraho aravuze ati:
“Narakariye abanyamahanga bayobora ubwoko bwanjye,
none mpagurukiye kubahana.”
Koko rero Uhoraho Nyiringabo azita ku bwoko bwe,
ari bwo rubyaro rwa Yuda,
arugire nk'ifarasi y'intwari ajyana ku rugamba.
4Mu rubyaro rwa Yuda hazakomoka uzamera nk'ibuye ry'insanganyarukuta,
utajegajega nk'urubambo rukomeza ihema,
akaba nk'umuheto ku rugamba.
Muri urwo rubyaro kandi hazakomoka abategetsi b'ingeri zose#uzamera … zose: cg abatware n'abayobozi n'intwari, n'abategetsi b'ingeri zose..
5Bazitwara nk'intwari ku rugamba,
zidatinya guca mu cyondo.
Kubera ko Uhoraho azaba ari kumwe na bo,
bazarwana intambara,
batsinde abanzi babo barwanira ku mafarasi.
6Uhoraho aravuze ati:
“Abakomoka kuri Yuda nzabagira ibihangange,
abakomoka kuri Yozefu#abakomoka kuri Yozefu: ni ukuvuga indi miryango y'Abisiraheli. nzabacungura,
nzabagirira impuhwe mbagarure mu gihugu cyabo.
Bazamera nk'aho ntigeze mbareka,
nsubize amasengesho yabo,
kuko ndi Uhoraho Imana yabo.
7Abefurayimu bazamera nk'intwari,
badabagire nk'abahaze divayi.
Abana babo bazabireba banezerwe,
bazishima babikesha Uhoraho.
8Nzahamagaza abantu banjye mbakoranye,
kuko nzaba narabacunguye.
Bazongera babe benshi nk'uko kera bari benshi.
9Nabatatanyirije mu mahanga,
nyamara nubwo bazaba bari muri ibyo bihugu bya kure,
bazanyibuka.
Bo n'abana babo bazabayo, amaherezo batahuke.
10Nzabavana mu gihugu cya Misiri,
mbavane no mu cya Ashūru,
mbakoranye mbatuze iwabo,
kubera ko basagutse igihugu cyabo,
nzabatuza no mu karere k'i Gileyadi#Gileyadi: yari iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani. n'i Libani#Libani: iri mu majyaruguru y'igihugu cya Isiraheli..
11Bazambuka inyanja#bazambuka inyanja: reba Kuv 14.21-22. y'akaga,
nanjye Uhoraho nzacyaha umuhengeri w'iyo nyanja,
kandi amazi maremare y'uruzi rwa Nili azakama.
Ubwirasi bwa Ashūru buzashiraho,
igihugu cya Misiri kinyagwe ubutegetsi.
12Naho abantu banjye nzabagira ibihangange,
bakore ibinshimisha.”
Uko ni ko Uhoraho avuze.
Currently Selected:
Zakariya 10: BIR
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001