YouVersion Logo
Search Icon

Indirimbo ihebuje 2

2
1Ndi akarabyo k'amarebe y'i Saroni,
ndi akarabyo k'amalisi yo mu bibaya.
Umukwe:
2Uko indabyo z'amalisi zimeze hagati y'amahwa,
ni ko umukundwa wanjye ameze mu bandi bakobwa.
Umugeni:
3Uko igiti cy'ipera kiri hagati mu ishyamba,
ni ko umukunzi wanjye ameze mu bandi basore.
Nezezwa no kwiyicarira mu gacucu ke,
akabuto ke karandyohera.
4Yanyinjije mu nzu y'ibirori,
ansesekazaho urukundo.
5Nimumpembuze agatsima k'imizabibu,
nimundamize imbuto z'ipera,
dore nzonzwe n'urukundo.
6Ukuboko kwe kw'ibumoso kuranseguye,
ukw'iburyo kurampfumbase!
Umukwe:
7Bakobwa b'i Yeruzalemu, ndabinginze,
mbarahije amasha n'amasirabo y'agasozi,
muramenye ntimukangure urukundo rwanye,
ntimurukangure rutarabishaka.
Igisigo cya kabiri
Umugeni:
8Ndumva ijwi ry'umukunzi wanjye, nguriya araje.
Aje akimbagira mu mpinga z'imisozi,
aje asimbuka udusozi.
9Umukunzi wanjye ameze nk'isha cyangwa ishashi y'impara.
Nguyu ahagaze inyuma y'inzu,
ararungurukira mu tuyunguruzo tw'idirishya.
10Umukunzi wanjye arambwira ati:
Umukwe:
Mukundwa wanjye haguruka,
mukundwa wanjye, ngwino tugende.
11Dore igihe cy'imbeho kirarangiye,
itumba rirashize.
12Mu gihugu hose indabyo zirarabije,
igihe cy'ibyishimo kirageze,
amajwi y'inyoni arumvikana mu gihugu cyacu.
13Imitini itangiye kwera imbuto,
imizabibu yazanye indabyo zihumura neza.
Mukundwa wanjye haguruka,
Mukundwa wanjye, ngwino tugende.
14Kanuma kanjye kibera mu myobo yo mu bitare,
kanuma kibera mu bwihisho bwo mu mikokwe,
nyereka mu maso hawe, niyumvire akajwi kawe.
Koko ijwi ryawe rinogeye ugutwi,
uburanga bwawe buteye ubwuzu.
Umubyeyi:
15Nimufate iyo mihari#imihari: ishobora kuba ishushanya umuhungu, naho uruyange rugashushanya umukobwa ukuze byo kuba yabyara.,
nimufate ibyo bibwana by'imihari,
koko birangiza imizabibu yacu ifite uruyange.
Umugeni:
16Umukunzi wanjye ni uwanjye, nanjye nkaba uwe,
aragira umukumbi we mu malisi.
17Mu mafu ya nimugoroba ibicu birembera,
mukunzi wanjye wagarutse,
wagarutse usimbuka utununga duteganye,
waje nk'isha cyangwa ishashi y'impara.

Currently Selected:

Indirimbo ihebuje 2: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy