Ruti 2
2
Ruti ahumba ingano mu murima wa Bowazi
1Elimeleki umugabo wa Nawomi yari afite mwene wabo witwaga Bowazi. Yari umukungu kandi abantu baramwemeraga. 2Nuko Umumowabukazi Ruti abwira Nawomi ati: “Reka njye kwihumbira amahundo y'ingano mu murima w'umugiraneza uri bubinyemerere.”
Nawomi aramusubiza ati: “Mwana wanjye, ngaho genda.”
3Nuko Ruti ajya guhumba ingano aho abakozi bamaze gusarura. Iby'amahirwe, isambu yahumbagamo yari iya Bowazi mwene wabo wa Elimeleki.
4Hashize umwanya, Bowazi aza aturutse i Betelehemu asuhuza abasaruraga ati: “Nimuhorane Imana.” Na bo baramusubiza bati: “Nawe niguhe umugisha.”
5Bowazi abaza uwari uyoboye abasaruzi ati: “Uriya mugore ni uwa nde?”
6Na we aramusubiza ati: “Ni wa Mumowabukazi wazanye na Nawomi avuye i Mowabu. 7Yansabye uruhushya rwo kwihumbira amahundo yagiye asigara hagati y'imiba. Yahereye mu gitondo ahumba, ubu ni bwo acyugama izuba#ubu … izuba: cg uretse akanya gato yugamye izuba..”
8Bowazi amaze gusuhuza Ruti, aramubwira ati: “Umva ntukagire indi sambu ujya guhumbamo atari iyanjye, ujye uguma aho abaja banjye basarura. 9Ujye witegereza neza umurima abakozi basaruramo, maze uhumbe aho abaja bamaze gukora. Nihanangirije abakozi banjye ngo be kugukubaganya. Kandi nugira inyota uzajye ujya aho ibibindi bavomeyemo amazi biri, maze unywe.”
10Nuko Ruti yikubita imbere ya Bowazi, aramubwira ati: “Ni iki gitumye unyitaho ukangirira neza, kandi ndi umunyamahangakazi?”
11Bowazi aramusubiza ati: “Bantekerereje ibyo wagiriye nyokobukwe byose kuva umugabo wawe yapfa. Namenye ko wasize so na nyoko uva mu gihugu cyanyu kavukire, maze wiyemeza kubana n'abantu utigeze umenya. 12Uhoraho akwiture ibyo wakoze byose. Koko rero Uhoraho wisunze, ari we Mana y'Abisiraheli, aguhundagazeho imigisha yose.”
13Ruti asubiza Bowazi ati: “Mubyeyi, ungiriye#ungiriye: cg ungirire. neza kuko umaze umubabaro, kandi ukambwiza ineza nubwo ndahwanye n'umwe wo mu baja bawe.”
14Igihe cyo gufungura kigeze, Bowazi abwira Ruti ati: “Ngwino nawe ufungure. Fata igisate cy'umugati ukoze mu isupu.”
Ruti yicara iruhande rw'abasaruzi, maze Bowazi amuha ku mpeke zikaranze, ararya arahaga ndetse arasigaza. 15Hanyuma Ruti arahaguruka asubira guhumba. Bowazi abwira abakozi be ati: “Mumureke ahumbe no hagati y'imiba y'ingano, ntihagire umukoma imbere#Mumureke … imbere: ubusanzwe abakene bari bafite uburenganzira bwo guhumba mu mirima yamaze gusarurwa, ndetse n'imiba barayivanyemo.. 16Ahubwo amahundo amwe mujye muyasohorora mu miba muyasige inyuma, ayihumbire. Muramenye ntihagire umutonganya.”
17Nuko Ruti ahumba mu kwa Bowazi ageza nimugoroba. Ahuye ingano yahumbye zivamo nk'ibiro icumi. 18Arazikorera azitahana mu mujyi, nyirabukwe arazibona, maze Ruti amuha na bya byokurya byari byasigaye. 19Nawomi abaza Ruti ati: “Uyu munsi wahumbye mu kwa nde? Wakoze hehe? Imana ihe umugisha uwo muntu wakugiriye neza.”
Ruti abwira nyirabukwe ati: “Uyu munsi nahumbye mu murima w'umugabo witwa Bowazi.” 20Nawomi abwira umukazana we ati: “Uwo mugabo aragahirwa n'Uhoraho udahwema#uwo … udahwema: cg Uhoraho ahire uwo mugabo udahwema … kugirira neza ba nyakwigendera, ndetse natwe abakiriho.”
Nawomi yungamo ati: “Erega uwo mugabo Bowazi dufitanye isano ya bugufi#umugabo … bugufi: ni we wagombaga gushingwa no gucungura ibya nyakwigendera, akamucikura kandi agafasha n'umupfakazi iyo byabaga ari ngombwa. Reba 4.1,8; Yer 32.7-8.! Ni umwe mu bagomba kutwitaho.”
21Umumowabukazi Ruti abwira nyirabukwe ati: “Ndetse yambwiye kugumana n'abakozi be kugira ngo njye nihumbira aho bamaze gusarura, kugeza ubwo isarura rizaba rirangiye.”
22Nawomi abwira Ruti umukazana we ati: “Mwana wanjye, ni byiza kujyana n'abaja ba Bowazi ugahumba aho basarura, kuko uramutse ugiye mu murima w'undi yakugirira nabi.”
23Ruti agumana n'abaja ba Bowazi akajya ahumba aho bakoraga, kugeza ubwo barangije gusarura ingano zitwa bushoki n'izitwa nkungu. Ruti akomeza kubana na nyirabukwe.
Currently Selected:
Ruti 2: BIR
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001