YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahishuwe 7

7
Abisiraheli ibihumbi ijana na mirongo ine na bine batoranyijwe
1Hanyuma mbona abamarayika bane bahagaze mu mpande enye z'isi. Bari bafashe imiyaga ine ihaturuka, kugira ngo hatagira n'umwe muri yo uhuha ku isi cyangwa ku nyanja, cyangwa ku giti icyo ari cyo cyose. 2Mbona n'undi mumarayika uturutse iburasirazuba, afite ikashe yahawe n'Imana nzima. Nuko arangurura ijwi cyane, abwira ba bamarayika bane bari batumwe kwangiza isi n'inyanja ati: 3“Ntimwangize isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti, kugeza ubwo tuzaba tumaze gutera icyapa mu ruhanga rwa buri mugaragu w'Imana yacu.” 4Numva ko umubare w'abashyizweho icyo kimenyetso ari ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bo mu miryango yose ikomoka kuri Isiraheli.
5Mu muryango wa Yuda, abashyizweho ikimenyetso ni ibihumbi cumi na bibiri.
Mu muryango wa Rubeni, abagishyizweho ni ibihumbi cumi na bibiri.
Mu muryango wa Gadi, ni ibihumbi cumi na bibiri.
6Mu muryango wa Ashēri, ni ibihumbi cumi na bibiri.
Mu muryango wa Nefutali, ni ibihumbi cumi na bibiri.
Mu muryango wa Manase, ni ibihumbi cumi na bibiri.
7Mu muryango wa Simeyoni, ni ibihumbi cumi na bibiri.
Mu muryango wa Levi, ni ibihumbi cumi na bibiri.
Mu muryango wa Isakari, ni ibihumbi cumi na bibiri.
8Mu muryango wa Zabuloni, ni ibihumbi cumi na bibiri.
Mu muryango wa Yozefu, ni ibihumbi cumi na bibiri,
no mu muryango wa Benyamini, abagishyizweho ni ibihumbi cumi na bibiri.
Imbaga nyamwinshi y'abahawe agakiza
9Hanyuma ngira ntya mbona imbaga nyamwinshi y'abantu batabarika. Bari bakomotse mu mahanga yose no mu miryango yose, mu moko yose no mu bavuga indimi izo ari zo zose. Bari bahagaze imbere y'intebe ya cyami y'Imana n'imbere y'Umwana w'intama, bambaye amakanzu yera kandi bafashe amashami y'imikindo mu ntoki. 10Nuko barangurura ijwi cyane bati: “Agakiza kava ku Mana yacu yicaye ku ntebe ya cyami, kava no ku Mwana w'intama.” 11Ubwo abamarayika bose bari bahagaze, bazengurutse ya ntebe na ba bakuru na bya binyabuzima bine. Ni ko kwikubita hasi imbere y'iyo ntebe ya cyami, baramya Imana 12bavuga bati: “Amina! Ugusingizwa n'ikuzo, ubwenge n'ugushimirwa, icyubahiro n'ububasha n'imbaraga, ni iby'Imana yacu iteka ryose! Amina.”
13Nuko umwe muri ba bakuru arambaza ati: “Mbese bariya bambaye amakanzu yera ni ba nde kandi baturutse he?”
14Ndamusubiza nti: “Mubyeyi, ni wowe ubizi.”
Arambwira ati: “Bariya ni abaciye mu makuba akabije. Bameshe amakanzu yabo bayeza mu maraso y'Umwana w'intama. 15Ni yo mpamvu bari imbere y'intebe ya cyami y'Imana, bayikorera ijoro n'amanywa mu Ngoro yayo. Iyicaye kuri iyo ntebe izabacira ingando, ibatwikīre kandi ibarinde. 16Ntibazongera kugira inzara cyangwa inyota, cyangwa ngo bicwe n'izuba cyangwa icyokere cyose. 17Umwana w'intama uri ku ntebe ya cyami rwagati, azababera umushumba abashore ku masōko y'amazi y'ubugingo, kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.”

Currently Selected:

Ibyahishuwe 7: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy