YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahishuwe 21

21
Ijuru rishya n'isi nshya
1Hanyuma mbona ijuru rishya n'isi nshya. Ijuru rya mbere n'isi ya mbere byari byavuyeho, nta n'inyanja yari ikiriho. 2Nuko mbona umurwa w'Imana ari wo Yeruzalemu nshya, umanuka uva mu ijuru ku Mana. Wari uteguwe nk'umugeni warimbishijwe agiye gusanganira umukwe. 3Numva ijwi ry'uvugira kuri ya ntebe ya cyami, avuga cyane ati: “Ubu Imana ije gutura hagati mu bantu, ibane na bo maze babe abantu bayo. Imana ubwayo izabana na bo [ibe Imana yabo]. 4Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzongera kubaho ukundi. Ntawe uzongera gupfusha cyangwa kuboroga, cyangwa kuribwa kuko ibya mbere bizaba bivuyeho.”
5Nuko Uwari wicaye kuri ya ntebe ya cyami aravuga ati: “Dore byose mbihinduye bishya.” Nuko yungamo ati: “Andika ibyo kuko ayo magambo ari ay'ukuri, akwiye kugirirwa icyizere.” 6Arambwira ati: “Byose birarangiye. Ndi Alufa na Omega,#Alufa na Omega: ni inyuguti ya mbere n'iya nyuma mu kigereki, nk'uko twe twavuga A na Z. Reba 1.8; 22.13. ni ukuvuga intangiriro n'iherezo. Ufite inyota nzamuha kunywa ku mazi y'ubugingo ku buntu. 7Utsinda wese ibyo nzabimuha ho umunani, kandi nzaba Imana ye na we abe umwana wanjye. 8Naho ibigwari n'abahemu n'abakora ibizira ku Mana, abicanyi n'abasambanyi, n'abarozi n'abasenga ibigirwamana kimwe n'ababeshya bose, umugabane wabo uzaba kurohwa mu kiyaga cyaka umuriro kirimo n'amazuku.#amazuku: reba 9.17 (sob). Ni rwo rupfu rwa kabiri.”
Yeruzalemu nshya
9Hanyuma haza umwe muri ba bamarayika barindwi, bari bacigatiye za nzabya ndwi zuzuye ibyorezo birindwi biheruka ibindi, arambwira ati: “Ngwino nkwereke umugeni w'Umwana w'intama.” 10Mwuka anzaho ndabonekerwa maze umumarayika anjyana mu mpinga y'umusozi muremure cyane, anyereka umurwa w'Imana ari wo Yeruzalemu, umanuka uva mu ijuru ku Mana. 11Warabagiranaga ikuzo ryayo, ukabengerana nk'ibuye ry'agaciro, mbese nk'iryitwa yasipi ribonerana nk'isarabwayi. 12Wari uzengurutswe n'urukuta rurerure kandi rugari, rufite amarembo cumi n'abiri arinzwe n'abamarayika cumi na babiri. Kuri ayo marembo hari handitswe amazina cumi n'abiri y'imiryango cumi n'ibiri ikomoka kuri Isiraheli. 13Iburasirazuba hari amarembo atatu, mu majyaruguru atatu no mu majyepfo atatu, n'iburengerazuba atatu. 14Urukuta rw'uwo murwa rwari rwubatswe ku rufatiro rw'amabuye cumi n'abiri, kandi kuri ayo mabuye hari handitseho amazina y'Intumwa cumi n'ebyiri z'Umwana w'intama.
15Umumarayika twavuganaga yari afite ikibingo cy'izahabu, kugira ngo afate ingero z'umurwa, n'amarembo yawo n'urukuta rwawo. 16Uwo murwa wari mpandenye, umurambararo wawo wanganaga n'ubugari. Nuko umumarayika afata ingero z'umurwa n'icyo kibingo, umurambararo wawo wari ibirometero ibihumbi bibiri na magana abiri, kandi umurambararo n'ubugari n'ubuhagarike byaranganaga. 17Umumarayika afata ingero z'urukuta, rwari metero mirongo itandatu n'eshanu z'ubuhagarike#ubuhagarike: cg umubyimba., kandi urugero yakoreshaga ni urwo abantu bari basanzwe bakoresha. 18Urukuta rwari rwubatswe n'amabuye yitwa yasipi, naho umurwa ubwawo wubatswe mu izahabu itavanze, ibonerana nk'ikirahuri. 19Amabuye yari yubatse urufatiro rw'urukuta yari arimbishijwe n'amabuye y'agaciro#amabuye y'agaciro: kera abantu barayakoreshaga bakayabika ho imari, kandi bayambaraga nk'umurimbo ndetse bakayakoramo za kashe. Mu mabuye avugwa aha na n'ubu amwe aracyakoreshwa. Urugero: ametisito (ni isarabwayi ry'umutuku wijimye), safiro (ni iry'ubururu), berilo, emerodi, agata, onigisi. y'ubwoko butari bumwe. Dore amazina y'amabuye yari agize urufatiro: irya mbere ni yasipi, irya kabiri safiro, irya gatatu agata, irya kane emerodi, 20irya gatanu onigisi, irya gatandatu saridiyo, irya karindwi kirizolito, irya munani berilo, irya cyenda topazi, irya cumi kirisopuraso, irya cumi na rimwe yakinto, irya cumi na kabiri ametisito. 21Amarembo cumi n'abiri y'umurwa yari agizwe n'amasaro y'agahebuzo cumi n'abiri, buri rembo ryari rikozwe mu isaro rimwe. Umuhanda mugari unyura mu murwa wari ushashwemo izahabu itavanze, ibonerana nk'ikirahuri.
22Muri uwo murwa nta Ngoro nahabonye, kuko Nyagasani Imana Ishoborabyose ari yo Ngoro yawo hamwe n'Umwana w'intama. 23Uwo murwa ntukeneye kuvirwa n'izuba cyangwa ngo umurikirwe n'ukwezi, kuko ikuzo ry'Imana ari ryo riwumurikira, kandi Umwana w'intama akawubera urumuri. 24Amahanga azagenda amurikiwe na rwo, kandi abami b'isi bazahazana ibyiza byabo bihebuje. 25Amarembo y'umurwa azahora akinguye amanywa yose, ndetse ntazigera akingwa kuko nta joro rizahaba. 26Bazahazana ibyiza bihebuje n'ibifite agaciro by'amahanga. 27Ariko nta gihumanya kizinjira muri uwo murwa, cyangwa umuntu wese ukora ibizira ku Mana cyangwa ubeshya. Hazinjira gusa abanditswe mu gitabo cy'ubugingo cy'Umwana w'intama.

Currently Selected:

Ibyahishuwe 21: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy