YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahishuwe 2

2
Ubutumwa bugenewe itorero ry'Imana ryo muri Efezi
1“Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ryo muri Efezi uti: ‘Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw'iburyo, akanagendera hagati y'amatara arindwi y'izahabu aravuze ngo: 2Nzi ibyo ukora n'ukuntu uvunika ntucogore. Nzi kandi ko utabasha kwihanganira abagizi ba nabi. Wagenzuye abiyita intumwa za Kristo kandi atari zo, maze usanga ko babeshya. 3Koko warihanganye, warababajwe bakumpōra ntiwacika intege. 4Icyakora hari icyo nkugaya, ni uko waretse kunkunda nk'uko wankundaga mbere. 5Nuko rero wibuke aho wavuye ukagwa, maze wihane wongere gukora uko wakoraga mbere. Nibitaba bityo nzaza aho uri, nkure itara ryawe aho riteretse niba utihannye. 6Nyamara hari icyo ngushimira, ni uko wanga imigenzereze y'abayoboke ba Nikola#Nikola: ni umuntu wari warashinze idini y'ubuyobe icyo gihe. Imyemerere ye yaba ari yo ivugwa muri 2.2,14,20,24. nk'uko nanjye nyanga.
7“ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w'Imana abwira amatorero yayo! Utsinda wese nzamuha kurya ku mbuto z'igiti cy'ubugingo, kiri mu busitani bw'Imana.#ubusitani bw'Imana: cg Paradiso. Reba Lk 23.43 (sob).
Ubutumwa bugenewe itorero ry'Imana ry'i Simirina
8“Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ry'i Simirina uti: ‘Uw'Intangiriro akaba n'uw'Iherezo, ari na we wari warapfuye none akaba ariho, aravuze ngo: 9Nzi amakuba ugira n'ubukene bwawe, nyamara kandi uri umukungu rwose! Nzi n'ukuntu utukwa n'abiyita Abayahudi kandi atari bo, ahubwo ari abo mu ikoraniro ry'abasenga Satani. 10Ntutinye uburyo uzababazwa: dore Satani agiye kubagerageza arohe bamwe muri mwe muri gereza, mugirirwe nabi kumara iminsi icumi. Urabe indahemuka rero kugeza ku gupfa, nanjye nzaguha ubugingo buhoraho ubugire ho ikamba.
11“ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w'Imana abwira amatorero yayo! Utsinda wese ntacyo urupfu rwa kabiri ruzamutwara.’
Ubutumwa bugenewe itorero ry'Imana ry'i Perugamo
12“Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ry'i Perugamo uti: ‘Ufite inkota ityaye impande zombi aravuze ngo: 13Nzi aho utuye, ni aho Satani ashinze intebe ye ya cyami, ariko ntibyakubujije gukomera kuri jye. Ntiwigeze unyihakana, habe no mu gihe Antipa umuhamya wanjye w'indahemuka yicirwaga iwanyu, aho Satani aganje. 14Icyakora mfite ibyo nkugaya: ni uko iwanyu hari abantu bakurikiza inyigisho za Balāmu, wigishije Balaki kugusha Abisiraheli mu cyaha, barya inyama zaterekerejwe ibigirwamana bakanasambana. 15Iwanyu kandi hari abakurikiza inyigisho z'ubuyobe z'abayoboke ba Nikola. 16Nuko rero wihane. Nibitaba bityo ngiye kuza aho uri bidatinze, mbarwanye nkoresheje inkota iva mu kanwa kanjye.
17“ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w'Imana abwira amatorero yayo! Utsinda wese nzamugaburira manu ihishwe. Buri wese kandi nzamuha ibuye ryera ryanditsweho izina rishya#izina rishya: reba Ezayi 62.2; 65.15., ritazwi n'umuntu uwo ari we wese keretse uzaba arihawe.’
Ubutumwa bugenewe itorero ry'Imana ry'i Tiyatira
18“Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ry'i Tiyatira uti: ‘Umwana w'Imana ufite amaso ameze nk'ibirimi by'umuriro, n'ibirenge birabagirana nk'umuringa usenwe aravuze ngo: 19Nzi ibyo ukora n'urukundo ugira, nzi n'uko unyizera n'umurimo unkorera no kwihangana kwawe. Nzi kandi ko ibyo ukora ubu biruta kure ibyo wakoraga mbere. 20Ariko mfite icyo nkugaya: ni uko wa mugore Yezebeli#Yezebeli: ni izina ry'incamarenga ryibutsa wa mugomekazi wo mu I.K. Reba 1 Bami 16.31; 19.1-2; 2 Bami 9.22,30. wiyita umuhanuzikazi, umwemerera kwigisha. Ayobya abagaragu banjye abigisha gusambana, no kurya ibyaterekerejwe ibigirwamana. 21Namuhaye igihe cyo kwihana nyamara ntashaka kureka ubusambanyi bwe. 22Ni cyo gituma ngiye kumuheza ku buriri hamwe n'abasambane be, kugira ngo bababazwe bikomeye niba batihannye ngo bareke ibibi bakorana na we. 23Ndetse n'abana be nzabica, bityo amatorero yose y'Imana azamenyeraho ko jyewe nzi kugenzura ibitekerezo n'ibyifuzo by'abantu. Umuntu wese muri mwe nzamwitura ibikwiriye ibyo azaba yarakoze. 24Naho rero abasigaye bo mu muryango w'Imana w'i Tiyatira mwirinze gukurikiza izo nyigisho mbi, nta n'ubwo muzi ibyo bita “Amabanga akomeye ya Satani.” Ndabamenyesha ko nta wundi mutwaro mbakoreye, 25keretse gukomeza ibyo musanganywe kugeza aho nzazira. 26Uzatsinda wese agakomeza gukora ibyo nshaka kugeza ku iherezo, nzamuha ubushobozi bwo gutegeka amahanga 27-28nk'uko nabuhawe na Data. Azayaragiza inkoni y'icyuma, ayajanjagure nk'ujanjagura ikibindi,#Azayaragiza … ikibindi: reba Zab 2.8-9. kandi nzamuha n'inyenyeri yo mu rukerera#inyenyeri yo mu rukerera: ni Kristo. Reba Ibar 24.17; Ibyah 22.16..
29“ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w'Imana abwira amatorero yayo!’

Currently Selected:

Ibyahishuwe 2: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy