YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahishuwe 19

19
1Nyuma y'ibyo mu ijuru numva urusaku rw'imbaga nyamwinshi y'abantu bavuga cyane bati: “Haleluya! Agakiza n'ikuzo n'ububasha ni iby'Imana yacu. 2Imanza ica ni iz'ukuri n'ubutabera. Yaruciriye ya ndaya kabuhariwe yahumanishije isi ubusambanyi bwayo. Imana yayihōye amaraso y'abagaragu bayo yishe.” 3Barongera bati: “Haleluya! Inkongi y'uwo mujyi ihora icumba iteka ryose!” 4Ba bakuru makumyabiri na bane bikubita hasi kimwe na bya binyabuzima bine, baramya Imana yicaye kuri ya ntebe ya cyami bagira bati: “Amina. Haleluya!”
Ubukwe bw'Umwana w'intama
5Numva ijwi ry'uvugira kuri ya ntebe ya cyami agira ati: “Nimushime Imana yacu, mwa bagaragu bayo mwese mwe, namwe abayitinya, aboroheje n'abakomeye.” 6Hanyuma numva ijwi ry'imbaga nyamwinshi rirangira nk'amazi menshi asuma, cyangwa nk'iry'inkuba zihinda cyane. Numva bavuga ngo: “Haleluya! Nidushime Nyagasani Imana yacu Ishoborabyose, kuko yimye ingoma. 7Nitunezerwe twitere hejuru tumusingize, kuko igihe cy'ubukwe bw'Umwana w'intama kigeze kandi umugeni we akaba yiteguye. 8Yemerewe kwambara umwenda mwiza unoze, ukenkemuye kandi urabagirana. Uwo mwenda unoze ushushanya ibikorwa bitunganiye Imana by'intore zayo.”
9Nuko umumarayika arambwira ati: “Andika ibi: Hahirwa abatumiwe mu bukwe bw'Umwana w'intama.” Yungamo ati: “Ubwo ni ubutumwa bw'ukuri buvuye ku Mana.”
10Mpita mwikubita imbere ngo muramye, ariko arambwira ati: “Sigaho! Jye ndi umugaragu w'Imana kimwe nawe, kandi kimwe n'abavandimwe bawe bakomera ku by'ukuri Yezu yahamije, ahubwo uramye Imana.”
Iby'ukuri Yezu yahamije ni byo bikoresha abahanuzi.
Ifarasi y'igitare
11Hanyuma mbona ijuru rikingutse mbona n'ifarasi y'igitare, uwo ihetse akitwa Indahemuka n'Umunyakuri. Ashingiye ku butabera, aca imanza kandi akajya ku rugamba. 12Amaso ye ameze nk'ibirimi by'umuriro, kandi yambaye amakamba menshi mu mutwe. Afite izina rimwanditsweho ritazwi n'undi uwo ari we wese, keretse we wenyine. 13Yambaye ikanzu yinitswe mu maraso kandi yitwa Jambo w'Imana. 14Ingabo zo mu ijuru zari zimukurikiye zihetswe n'amafarasi y'ibitare, kandi zambaye imyenda inoze y'igitare ikenkemuye. 15Mu kanwa ke havamo inkota ityaye azatera amahanga. Azayaragiza inkoni y'icyuma, kandi imbuto z'imizabibu azazengera mu muvure havemo inzoga, ari yo burakari bukaze bw'Imana Ishoborabyose. 16Ku mwambaro we no ku kibero cye handitswe iri zina: “Umwami ugenga abami n'Umutegetsi ugenga abategetsi”.
17Nuko mbona umumarayika uhagaze ku zuba. Arangurura ijwi cyane, abwira ibisiga byose byagurukaga iriya kure mu kirere cy'ijuru ati: “Nimuze mukorane, murye iby'umunsi mukuru wateguwe n'Imana! 18Nimuze murye intumbi z'abami n'iz'abagaba b'ingabo n'iz'ibihangange. Murye intumbi z'amafarasi n'iz'abo yari ahetse. Murye abantu bose, abigenga n'abakoreshwa agahato, aboroheje n'abakomeye!”
19Hanyuma mbona cya gikōko, mbona n'abami b'isi n'ingabo zabo, bakoraniye kurwanya Uhetswe n'ifarasi n'ingabo ze. 20Icyo gikōko kirafatwa, kimwe na wa muhanurabinyoma. Ni we wari warakoze ibitangaza byo kumuranga, ahagarikiwe na cya gikōko. Ibyo bitangaza abishukisha abantu bari barashyizweho ikimenyetso cy'igikōko, kandi bakaramya ishusho yacyo. Icyo gikōko kirohwa ari kizima mu kiyaga cyaka umuriro n'amazuku#amazuku: reba 9.17 (sob)., na wa muhanurabinyoma akirohwamo. 21Ingabo zacyo zo zicishwa inkota iva mu kanwa k'Uhetswe n'ifarasi. Nuko ibisiga byose byijuta intumbi zazo.

Currently Selected:

Ibyahishuwe 19: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy