YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahishuwe 18

18
Babiloni isenyuka
1Hanyuma mbona undi mumarayika amanutse ava mu ijuru. Aza afite ubushobozi burambuye, isi yose imurikirwa n'ikuzo rye. 2Nuko arangurura ijwi cyane agira ati: “Babiloni irasenyutse! Irasenyutse Babiloni wa mujyi w'icyatwa! Usigaye utuwe n'ingabo za Satani, uhindutse isenga ry'intumwa ze zose zihumanya, uhindutse kandi indiri y'ibisiga byose bihumanya kandi bizira. 3Amahanga yose yanyoye inzoga zawo, ari zo busambanyi bwawo bukabije. Abami b'isi bagiye basambana na wo, kandi n'abacuruzi bo ku isi bakungahajwe n'umurengwe wawo utagira akagero.”
4Hanyuma numva ijwi ry'undi uvugira mu ijuru agira ati:
“Nimusohoke muri Babiloni bantu banjye,
kugira ngo mutagira uruhare ku byaha byayo,
maze mugasangira na yo ibyorezo biyigenewe.
5Erega ibyaha byayo byarenze ihaniro,
kandi Imana ntiyibagiwe ubugome bwa Babiloni!
6Nimuyīture ibihwanye n'ibyo yakoze, akebo yabagereyemo mukayigereremo incuro ebyiri,
inzoga ikaze yabahaye muyiyihe irushijeho gukara incuro ebyiri.
7Aho Babiloni iyo yageze yiha ikuzo n'umurengwe,
muhageze kuyiteza ububabare n'icyunamo.
Dore iribwira iti: ‘Ndimakajwe, ndi umwamikazi,
sindi umupfakazi
kandi sinteze kugira uwo ngira mu cyunamo bibaho!’
8Ni yo mpamvu ibyorezo biyigenewe,
ari byo ndwara zica no gupfusha n'inzara bizayigwira icyarimwe.
Izashya ikongoke,
kuko Nyagasani Imana yayiciriye urwo rubanza igira amaboko.”
9Abami b'isi bihaye gusambana n'icyo cyatwa Babiloni bakarengwa, bazarira baboroge babonye umwotsi w'inkongi yayo. 10Bazayitaza kubera gutinya ububabare bwayo bagire bati: “Mbega ishyano! Mbega ishyano rikugwiriye, wowe Babiloni mujyi w'icyatwa w'igihangange! Isaha imwe irahagije kugira ngo akawe kabe gashobotse!”
11Abacuruzi bo ku isi na bo baririra uwo mujyi ndetse bawugira mu cyunamo, kuko nta muntu n'umwe ukigira icyo agura ku bicuruzwa byabo. 12Ntawe ukigura izahabu yabo n'ifeza, n'amabuye y'agaciro n'amasaro y'agahebuzo, n'imyenda myiza inoze n'imyenda y'umuhemba, n'itukura tukutuku n'indi yitwa hariri. Nta n'ukigura ibiti byabo by'imbonekarimwe by'amoko atari amwe, kimwe n'ibikozwe mu mahembe y'inzovu, no mu mbaho z'agaciro no mu muringa, no mu butare no mu mabuye yitwa marumari.#marumari: ni amabuye bakunda kubāza, bakayasena ku buryo anyerera. 13Ntawe ukigura n'ibyitwa sinamomu n'ishangi, n'amarashi n'ububani n'indi mibavu na divayi, kimwe n'amavuta y'iminzenze n'ifu n'ingano. Ndetse ntawe ukigura ibimasa byabo n'intama, amafarasi n'amagare akururwa na yo#amafarasi … yo: reba Intu 8.29 (ishusho)., n'abantu bacuruzwa cyangwa b'inkoreragahato. 14Abo bacuruzi babwira uwo mujyi bati: “Ibyo wararikiye kubona byagushizeho, ibyakuryoheraga n'ibyaguteraga kurengwa byose ngo hubi, ntibizongera kuboneka ukundi!” 15Abakungahajwe no gucuruza muri uwo mujyi bazawitarura, babitewe no gutinya ububabare bwawo. Bazawugira mu cyunamo baboroge, 16bavuge bati: “Mbega ishyano! Mbega ishyano rigwiriye umujyi w'icyatwa! Wari wambaye imyenda myiza inoze, n'iy'umuhemba n'itukura tukutuku. Wari urimbishijwe izahabu n'amabuye y'agaciro n'amasaro y'agahebuzo. 17Nyamara isaha imwe irahagije kugira ngo ubukungu bwawo buwushireho!”
Abayobozi b'amato n'abagenzi atwara, n'abasare bayo n'abandi bose batunzwe n'imirimo yo ku nyanja bari bitaruye uwo mujyi. 18Babonye umwotsi w'inkongi yawo bariyamira cyane bati: “Nta mujyi wigeze kubaho uhwanye n'uyu w'icyatwa!” 19Biyorera umukungugu ku mutwe, bagira mu cyunamo uwo mujyi, baboroga cyane bati: “Mbega ishyano! Mbega ishyano uno mujyi ubonye! Dore ubukungu bwawo ni bwo bwakungahaje bene amato yo mu nyanja#amato yo mu nyanja: reba Intu 27.6 (ishusho).! Nyamara isaha imwe irahagije kugira ngo byose biwushireho!”
20Icyakora wowe wa juru we ishime, kuko Babiloni isenyutse. Namwe ntore z'Imana, namwe ntumwa zayo, namwe bahanuzi bayo nimwishime, kuko Imana yayiciriye urubanza rukwiranye n'ibibi yabagiriye.
21Umumarayika w'igihangange aherako aterura ibuye ringana n'urusyo runini cyane, arijugunya mu nyanja aravuga ati: “Uku ni ko umujyi w'icyatwa Babiloni uzatsembwaho, ntihagire uwongera kuwubona ukundi. 22Muri wowe ntawe uzumva ukundi abacuranzi b'inanga n'abaririmbyi, n'abavuza imyironge n'impanda. Ntawe uzongera kukubarizamo umunyabukorikori uzi umwuga uwo ari wo wose. Muri wowe nta jwi ry'urusyo rizongera kumvikana ukundi. 23Urumuri rw'itara ntiruzakuboneshereza ukundi, kandi muri wowe nta jwi ry'umukwe n'umugeni rizongera kumvikana. Impamvu ni uko abacuruzi bawe bigize ibihangange ku isi, kandi ubupfumu bwawe bwayobeje amahanga yose.”
24Koko Babiloni yahōwe gutahurwamo amaraso y'abahanuzi n'ay'intore z'Imana, kimwe n'ay'abiciwe kuri iyi si bose.

Currently Selected:

Ibyahishuwe 18: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy