YouVersion Logo
Search Icon

Mariko 9

9
1Arongera arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko bamwe mu bari aha, batazapfa batabonye ubwami bw'Imana buje bufite ububasha.”
Abigishwa babona ikuzo rya Yezu
(Mt 17.1-13; Lk 9.28-36)
2Iminsi itandatu ishize Yezu ajyana Petero na Yakobo na Yohani, bihererana mu mpinga y'umusozi muremure. Nuko ahinduka bamureba, 3imyambaro ye irererana ku buryo nta mumeshi wo ku isi wayeza atyo. 4Bagiye kubona babona Eliya na Musa baganira na Yezu. 5Petero abwira Yezu ati: “Mwigisha, ko ari nta ko bisa kwibera hano! Reka twubake utuzu dutatu tw'ingando, kamwe kabe akawe, akandi aka Musa, naho akandi kabe aka Eliya.”
6Ubwo kwari ukubura icyo avuga kubera ubwoba bwinshi bagize. 7Nuko igicu kirabatwikīra, bumva ijwi ry'uvugira muri icyo gicu ati: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, nimumutege amatwi!”
8Bigeze aho abigishwa bakebuka hirya no hino, basanga nta n'umwe ukiri kumwe na bo, uretse Yezu wenyine.
9Bakimanuka umusozi arabihanangiriza ati: “Ntimugire uwo mubwira ibyo mwabonye, kugeza igihe Umwana w'umuntu azaba amaze kuzuka.”
10Iryo jambo bakomeza kurizirikana, babazanya icyo kuzuka bishaka kuvuga.
11Nuko babaza Yezu bati: “Kuki abigishamategeko bavuga ko Eliya agomba kubanza kuza?”
12Arabasubiza ati: “Ni koko Eliya agomba kubanza kuza, kugira ngo atunganye byose. None ni iki gituma Ibyanditswe bihamya ko Umwana w'umuntu agomba kubabazwa cyane, agasuzugurwa n'abantu? 13Reka mbabwire: koko Eliya yaraje kandi abantu bamugiriye uko bishakiye nk'uko Ibyanditswe bivuga.”
Yezu akiza umuhungu wahanzweho
(Mt 17.14-21; Lk 9.37-43a)
14Bageze aho abigishwa bari bahasanga imbaga nyamwinshi ibakikije, n'abigishamategeko bajya impaka na bo. 15Abantu bamubonye bose birabatangaza cyane, biruka bajya kumuramutsa. 16Arababaza ati: “Nsanze mujya impaka na bariya ku byerekeye iki?”
17Umwe mu bari aho aramubwira ati: “Mwigisha, nari nakuzaniye umuhungu wanjye, kuko yahanzweho n'ingabo ya Satani itera uburagi. 18Aho imufatiye hose imutura hasi, umwana akazana ifuro, agahekenya amenyo akagagara. Nasabye abigishwa bawe kuyimenesha ntibabishobora.”
19Yezu arababwira ati: “Yemwe bantu b'iki gihe mutizera Imana, nzabana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Ngaho nimumunzanire!”
20Baramuzana. Umwana akirabukwa Yezu, iyo ngabo ya Satani iramutigisa maze aragwa, yigaragura hasi azana ifuro. 21Yezu abaza se w'uwo mwana ati: “Ibi abimaranye igihe kingana iki?”
Undi ati: “Byamufashe akiri muto. 22Ni kenshi ingabo ya Satani yamutuye mu muriro no mu mazi, igira ngo imwice. None niba hari icyo wabasha gukora, nyamuneka utugirire impuhwe udutabare!”
23Yezu ati: “Ugize ngo iki? Uvuze ngo niba hari icyo nabasha gukora…! Erega byose bishobokera uwizera Imana!” 24Ako kanya se w'umwana avuga cyane ati: “Ndizeye! Ngoboka unkize kutizera!”
25Yezu abonye abantu benshi bahuruye, acyaha iyo ngabo ya Satani arayibwira ati: “Ngabo ya Satani utera kutavuga no kutumva, ndagutegetse va muri uyu mwana kandi ntuzamugarukemo ukundi!”
26Nuko imaze kuvuza induru no kumutigisa bikabije imuvamo. Umwana asigara ameze nk'uwapfuye, bituma benshi bavuga bati: “Yanogotse.” 27Ariko Yezu amufata ukuboko aramubyutsa, arahagarara.
28Yezu ageze imuhira abigishwa be bamubaza biherereye bati: “Kuki twe tutabashije kuyimenesha?”
29Arabasubiza ati: “Bene iyo ngabo ntimeneshwa n'ikindi kitari ugusenga.”
Yezu yongera kuvuga ko azapfa akazuka
(Mt 17.22-23; Lk 9.43b-45)
30Bava aho ngaho banyura muri Galileya, ariko Yezu ntiyashakaga ko hagira ubimenya, 31kuko yigishaga abigishwa be agira ati: “Umwana w'umuntu azagabizwa abantu bamwice, maze iminsi itatu nishira azuke.”
32Abigishwa be ntibasobanukirwa iryo jambo, kandi ntibatinyuka kumusobanuza.
Impaka z'abigishwa ba Yezu
(Mt 18.1-5; Lk 9.46-48)
33Baza i Kafarinawumu. Bageze imuhira Yezu arababaza ati: “Igihe mwari mu nzira mwajyaga impaka zerekeye iki?” 34Baricecekera kuko mu nzira bahoze biburanya, bibaza umukuru muri bo. 35Nuko Yezu aricara arembuza ba bandi cumi na babiri, arababwira ati: “Nihagira ushaka kuba uw'imbere muri mwe, abanze yigire uw'inyuma abe n'umugaragu wa bose.”
36Ni ko kuzana umwana amushyira hagati yabo, aramuhobera arababwira ati: 37“Umuntu wese wakīra umwe muri aba bana kubera jye ni jye aba yakiriye, kandi unyakiriye si jye aba yakiriye, ahubwo aba yakiriye Uwantumye.”
“Utaturwanya aba ari uwacu”
(Lk 9.49-50)
38Nuko Yohani abwira Yezu ati: “Mwigisha, twabonye umuntu umenesha ingabo za Satani mu izina ryawe, turamubuza kuko atari uwo muri twe.”
39Yezu aramusubiza ati: “Ntimukamubuze, kuko nta wakora igitangaza mu izina ryanjye kandi ngo ahite amvuga nabi. 40Burya utaturwanya aba ari uwacu. 41Umuntu wese uzaza mu izina ryanjye, akabaha nibura igikombe cy'amazi yo kunywa ayabahereye ko muri abanjye, ndababwira nkomeje ko atazabura kugororerwa.
Ububi bw'icyaha
(Mt 18.6-9; Lk 17.1-2)
42“Nihagira ugusha mu cyaha umwe muri aba bato banyemera, icyaruta kuri we ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi, bakamuroha mu kiyaga. 43Niba ikiganza cyawe cyakugusha mu cyaha ugice. Icyaruta ni uko wakwinjira ahari ubugingo buhoraho ufite ikiganza kimwe, aho kujya mu nyenga y'umuriro utazima ufite ibiganza byombi. [ 44Aho hantu, inyo z'abapfu ntizishiraho kandi umuriro ubatwika ntuzima.] 45Niba ikirenge cyawe cyakugusha mu cyaha ugice. Icyaruta ni uko wakwinjira ahari ubugingo buhoraho ufite ikirenge kimwe, aho kurohwa muri ya nyenga ufite ibirenge byombi. [ 46Aho hantu, inyo z'abapfu ntizishiraho kandi umuriro ubatwika ntuzima.] 47Niba ijisho ryawe ryakugusha mu cyaha urinogore. Icyaruta ni uko wakwinjira mu bwami bw'Imana ufite ijisho rimwe, aho kurohwa mu nyenga y'umuriro ufite amaso yombi. 48Aho hantu, inyo z'abapfu ntizishiraho kandi umuriro ubatwika ntuzima. 49Koko buri muntu, umunyu azawusābishwamo n'umuriro.#umunyu … umuriro: reba Lev 2.12-13. 50Umunyu ni ingirakamaro, ariko se iyo wakayutse mwakongera kuwuryoshya mute? Nuko mugire umunyu muri mwe kandi mubane mu mahoro!”

Currently Selected:

Mariko 9: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy