YouVersion Logo
Search Icon

Mariko 4

4
Umugani w'umubibyi
(Mt 13.1-9; Lk 8.4-8)
1Yezu yongera kwigishiriza ku nkombe y'ikiyaga. Imbaga y'abantu iramukikiza bituma ajya mu bwato yicaramo, abantu bose baguma imusozi. 2Nuko abigisha ibintu byinshi akoresheje imigani ati: 3“Nimutege amatwi: umuntu yagiye kubiba, 4igihe abiba imbuto zimwe zigenda zigwa ku nzira, hanyuma inyoni ziraza zirazitoragura. 5Izindi zigwa ku gasi zihita zimera, kuko ubutaka ari bugufi. 6Izuba ricanye rirazotsa ziruma, kuko zidafite aho zishorera imizi. 7Izindi zigwa mu mahwa, amahwa azirengaho ziragwingira ntizera. 8Izindi zigwa mu butaka bwiza, ziramera zirakura maze zirera. Zimwe zera imbuto mirongo itatu, izindi mirongo itandatu, izindi ijana.”
9Nuko Yezu aravuga ati: “Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!”
Igituma Yezu yavugiraga mu migani
(Mt 13.10-17; Lk 8.9-10)
10Yezu asigaye wenyine, abari kumwe na we barimo ba bandi cumi na babiri, bamusobanuza iby'imigani ye. 11Nuko arababwira ati: “Mwebwe mwahawe kumenya ibanga ry'ubwami bw'Imana, naho abandi byose babimenyeshwa n'imigani, 12kugira ngo
‘Kureba barebe ariko be kubona,
kumva bumve ariko be gusobanukirwa,
kugira ngo batagarukira Imana ikabababarira.’ ”
Yezu asobanura umugani w'umubibyi
(Mt 13.18-23; Lk 8.11-15)
13Nuko yongera kubabwira ati: “Ese ko mutumvise uwo mugani, iyindi yose muzayimenya mute? 14Imbuto umubibyi abiba ni Ijambo ry'Imana. 15Imbuto zaguye ku nzira zigereranywa n'abantu bumva iryo Jambo, maze ako kanya Satani akaza agakuraho Ijambo ryabibwe muri bo. 16Izabibwe ku gasi ni nk'abantu bumva Ijambo ry'Imana, ako kanya bakaryakirana ubwuzu, 17nyamara ntibatume rishorera imizi muri bo, bityo bakarimarana igihe gito. Iyo habaye ingorane cyangwa gutotezwa bahōrwa Ijambo ry'Imana, bahita bacika intege. 18Abandi ni nk'izabibwe mu mahwa. Ni abumva Ijambo ry'Imana, 19nyamara guhagarikwa umutima n'iby'isi no gushukwa n'ubukungu, no gutwarwa n'irari ry'ibindi bintu byose bikarenga kuri iryo Jambo, rikaba nk'imbuto zarumbye. 20Naho abagereranywa n'izabibwe mu butaka bwiza, ni abumva Ijambo ry'Imana bakaryakira bakera imbuto, bamwe mirongo itatu, abandi mirongo itandatu, abandi ijana.”
Ikigereranyo cy'itara
(Mt 5.14-16; Lk 8.16-18)
21Yezu arababaza ati: “Mbese hari uwacana itara akaryubikaho akabindi, cyangwa akaritereka munsi y'igitanda, ahubwo ntiyaritereka ahirengeye? 22Nta gihishwe kitazahishurwa, nta n'ibanga ritazashyirwa ahagaragara. 23Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!”
24Arongera arababwira ati: “Murajye mwitondera ibyo mwumva. Akebo mugeramo ni ko namwe muzagererwamo, ndetse muzarushirizwaho. 25Ufite azongererwa, naho udafite na busa azakwa n'utwo yaririragaho.”
Ikigereranyo cy'imbuto zimejeje
26Yezu arongera aravuga ati: “Iby'ubwami bw'Imana wabigereranya n'umuntu utera imbuto mu murima. 27Yasinzira cyangwa yaba maso ijoro n'amanywa, izo mbuto ziramera zigakura atazi uko bigenda. 28Ubutaka ubwabwo ni bwo bwera imyaka: habanza ingemwe zigakura zikaba imigengararo, hanyuma na yo ikaba amahundo arimo impeke zeze. 29Nuko imyaka yamara kwera, nyir'umurima agahita ategeka ko bazana imihoro ngo bayisarure, kuko ari igihe.”
Ikigereranyo cy'akabuto
(Mt 13.31-32,34; Lk 13.18-19)
30Yezu yongera kuvuga ati: “Mbese ubwami bw'Imana twabugereranya n'iki, cyangwa twabacira uwuhe mugani wo kubwerekana? 31Twabugereranya n'akabuto kitwa sinapi, igihe bagatera kaba karutwa n'izindi mbuto zose zo ku isi. 32Nyamara iyo bamaze kugatera karamera kagakura, kagasumba ibihingwa byose kakagaba amashami manini, inyoni zikaza kugamamo.”
33Nuko Yezu akomeza kubabwira Ijambo ry'Imana, akoresha imigani myinshi nk'iyo ku rugero bashoboye kumva. 34Nta cyo yababwiraga adakoresheje imigani, ariko abigishwa be akabasobanurira byose biherereye.
Yezu ahosha inkubi y'umuyaga
(Mt 8.23-27; Lk 8.22-25)
35Uwo munsi bugorobye, Yezu abwira abigishwa be ati: “Twambuke dufate hakurya.”
36Basiga rubanda aho bamujyana muri bwa bwato yarimo, n'andi mato aramuherekeza. 37Nuko haza inkubi y'umuyaga, umuhengeri w'amazi utangira kwiroha mu bwato bwenda gusendera. 38Yezu we yari aryamye inyuma mu bwato, yiseguye agasego asinziriye. Abigishwa be baramukangura baramubwira bati: “Mwigisha, nta cyo bikubwiye ko tugiye gushira?”
39Nuko arakanguka maze acyaha umuyaga, abwira n'ikiyaga ati: “Tuza! Gwa neza!”
Umuyaga urahosha haba ituze ryinshi. 40Hanyuma arababaza ati: “Ni iki cyabateye ubwoba bungana butyo? Mbese n'ubu ntimurizera?”
41Abigishwa be bakuka umutima barabazanya bati: “Uyu ni muntu ki utegeka umuyaga n'ikiyaga bikamwumvira?”

Currently Selected:

Mariko 4: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy