YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 26

26
Abakuru b'Abayahudi bajya inama yo kwica Yezu
(Mk 14.1-2; Lk 22.1-2; Yh 11.45-53)
1Nuko Yezu arangije kuvuga ibyo byose abwira abigishwa be ati: 2“Nk'uko mubizi, hasigaye iminsi ibiri ngo habe umunsi mukuru wa Pasika, ni bwo Umwana w'umuntu azatangwa abambwe ku musaraba.”
3Abakuru bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango y'Abayahudi bakoranira mu ngoro y'Umutambyi mukuru witwaga Kayifa, 4bajya inama yo gufata Yezu ku mayeri kugira ngo bamwicishe. 5Baravuga bati: “Ntituzamufate mu minsi mikuru kugira ngo rubanda badatera imidugararo.”
Umugore asīga Yezu amarashi
(Mk 14.3-9; Yh 12.1-8)
6Igihe Yezu yari i Betaniya kwa Simoni umubembe, 7haje umugore azanye icupa#icupa: reba Mk 14.3 (sob). ryuzuye amarashi ahenda cyane, ayasuka ku mutwe wa Yezu ari ku meza. 8Abigishwa be babibonye bararakara, baravuga bati: “Ariya marashi ayapfushirije iki ubusa? 9Mbese ntiyari kugurishwa amafaranga menshi agahabwa abakene?”
10Yezu abimenye arababwira ati: “Uyu mugore muramuhora iki kandi icyo ankoreye ari cyiza? 11Abakene muhorana na bo, naho jye ntituzahorana. 12Ansīze aya marashi ku mubiri, antegurira guhambwa#antegurira guhambwa: reba Mk 14.8 (sob).. 13Ndababwira nkomeje ko ku isi yose aho ubu Butumwa bwiza buzamamazwa, ibyo uyu mugore angiriye bizavugwa, abantu babimwibukireho.”
Yuda yiyemeza kugambanira Yezu
(Mk 14.10-11; Lk 22.3-6)
14Maze umwe mu bigishwa cumi na babiri witwa Yuda Isikariyoti, asanga abakuru bo mu batambyi 15arababaza ati: “Murampa iki nkabashyikiriza Yezu?” Bamubarira ibikoroto mirongo itatu by'ifeza#ibikoroto … ifeza: reba Zak 11.12. Ni amafaranga ahwanye n'imibyizi nka 120.. 16Kuva icyo gihe Yuda asigara ashaka igihe gikwiriye cyo kumubashyikiriza.
Yezu asangira n'abigishwa be ifunguro rya Pasika
(Mk 14.12-21; Lk 22.7-14,21-23; Yh 13.21-30)
17Umunsi wa mbere w'iminsi mikuru y'Imigati idasembuye, abigishwa ba Yezu baramusanga baramubaza bati: “Ni hehe ushaka ko tugutegurira ifunguro rya Pasika?”
18Yezu ati: “Nimujye mu mujyi kwa kanaka, mumubwire muti: ‘Umwigisha akudutumyeho ngo igihe cye kiregereje, arashaka kuza iwawe akizihiza Pasika hamwe n'abigishwa be.’ ”
19Abigishwa ba Yezu babigenza uko yabategetse, bategura ifunguro rya Pasika.
20Bugorobye Yezu yicarana n'abigishwa be cumi na babiri barafungura. 21Nuko mu gihe bafungura aravuga ati: “Ndababwira nkomeje ko umwe muri mwe agiye kungambanira.”
22Birabababaza cyane batangira kumubaza umwe umwe bati: “Nyagasani, mbese ni jye?”
23Yezu arabasubiza ati: “Uwo duhuriza intoki ku mbehe ni we ugiye kungambanira. 24Koko Umwana w'umuntu agiye kwicwa nk'uko Ibyanditswe bivuga kuri we. Nyamara ugiye kumugambanira azabona ishyano. Icyari kuba cyiza kuri uwo muntu ni iyo aba ataravutse.”
25Maze Yuda wari ugiye kumugambanira, aramubaza ati: “Mwigisha, mbese ni jye?”
Yezu aramubwira ati: “Urabyivugiye.”
Ifunguro rihamya Isezerano rishya
(Mk 14.22-26; Lk 22.15-20; 1 Kor 11.23-25)
26Igihe bafunguraga, Yezu afata umugati, amaze gushimira Imana arawumanyura, awuhereza abigishwa be ati: “Nimwakire murye, uyu ni umubiri wanjye.”
27Afata n'igikombe, ashimira Imana, arakibahereza, ati: “Nimunyweho mwese. 28Aya ni amaraso yanjye ahamya Isezerano [rishya] Imana igiranye n'abayo, amenwe ku bw'abantu benshi kugira ngo bababarirwe ibyaha. 29Reka mbabwire: sinzongera kunywa kuri bene iyi divayi, kugeza igihe nzasangirira namwe divayi nshya mu bwami bwa Data.”
30Nuko bamaze kuririmba, barasohoka bajya ku Musozi w'Iminzenze.
Yezu abwira Petero ko ari bumwihakane
(Mk 14.27-31; Lk 22.31-34; Yh 13.36-38)
31Maze Yezu arababwira ati: “Ibigiye kumbaho iri joro biri bubace intege mwese, ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: ‘Nzica umushumba, intama zitatane.’ 32Ariko nimara kuzuka, muzansanga muri Galileya.”
33Petero aramubwira ati: “Ibigiye kukubaho naho bose byabaca intege, jye ndi bukomere nta kabuza!”
34Yezu aramusubiza ati: “Ndakubwira nkomeje ko muri iri joro, inkoko ijya kubika umaze kunyihakana gatatu.”
35Petero ati: “Naho byatuma mpfana nawe sindi bukwihakane na gato!”
Abandi bigishwa bose na bo bavuga batyo.
Yezu asengera i Getsemani
(Mk 14.32-42; Lk 22.39-46)
36Nuko Yezu ajyana n'abigishwa be ahantu hitwa Getsemani. Bahageze arababwira ati: “Nimube mwicaye hano mu gihe ngiye hariya gusenga.” 37Maze ajyana na Petero na bene Zebedeyi bombi, atangira kugira agahinda n'ishavu. 38Nuko arababwira ati: “Agahinda mfite karenda kunyica. Nimugume hano mube maso hamwe nanjye.”
39Nuko yigira imbere gato yikubita hasi yubamye, arasenga ati: “Data, niba bishoboka igiza kure yanjye iki gikombe cy'umubabaro#gikombe cy'umubabaro: reba Mt 20.22 (sob).. Icyakora ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.”
40Nyuma asubira aho yasize abigishwa be asanga basinziriye, abaza Petero ati: “Bite se, ntimuruhije muba maso hamwe nanjye byibura isaha imwe? 41Mube maso kandi musenge kugira ngo mutagwa mu bishuko. Umutima w'umuntu ugira imigambi myiza, ariko umubiri wo ugira intege nke.”
42Asubirayo arasenga ati: “Data, niba bidashoboka ko iki gikombe gica kure yanjye ntakinyoye, ibyo ushaka bibe.” 43Ahindukiye asanga na none basinziriye, kuko amaso yabo yari aremerewe n'ibitotsi.
44Yongera kubasiga ajya gusenga ubwa gatatu, avuga amagambo nk'aya mbere. 45Nuko asubira aho yasize abigishwa be arababwira ati: “Mbese muracyasinziriye? Muriruhukiye?#Mbese … Muriruhukiye: cg Mukomeze gusinzira no kwiruhukira! Yemwe, igihe kiregereje kugira ngo Umwana w'umuntu agabizwe abanyabyaha. 46Nimuhaguruke tugende, dore ungambanira araje.”
Bafata Yezu
(Mk 14.43-50; Lk 22.47-53; Yh 18.3-12)
47Akivuga ibyo, Yuda umwe muri ba bigishwa cumi na babiri aba araje. Yari kumwe n'igitero cy'abantu benshi, bitwaje inkota n'amahiri, boherejwe n'abakuru bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango. 48Uwamugambaniraga yari yabahaye ikimenyetso ati: “Uwo nza kuramutsa musoma, araba ari we mumufate.”
49Ako kanya Yuda asanga Yezu aramusuhuza ati: “Mwiriwe mwigisha.” Nuko aramusoma.
50Yezu aramubwira ati: “Ncuti, kora ikikuzanye!”
Nuko ba bantu baratambuka, basumira Yezu baramufata. 51Ni bwo umwe mu bari kumwe na Yezu akuye inkota, ayikubita umugaragu w'Umutambyi mukuru amuca ugutwi. 52Nuko Yezu aramubwira ati: “Subiza inkota yawe mu rwubati, kuko umuntu wese urwanisha inkota na we azicishwa inkota. 53Mbese ntuzi ko nshobora gutabaza Data, agahita ampa imitwe y'ingabo y'abamarayika irenze cumi n'ibiri? 54Ariko se bibaye bityo Ibyanditswe byasohozwa bite, kandi bivuga ko ari uku bigomba kuba?”
55Ubwo nyine Yezu ni ko kubaza igitero cy'abantu bari baje ati: “Kuki muje kumfata mwitwaje inkota n'amahiri nk'abagiye gufata igisambo? Iminsi yose nicaraga mu rugo rw'Ingoro y'Imana nigisha, ntimwamfashe. 56Ariko ibi byose bibereyeho kugira ngo ibyanditswe n'abahanuzi bibe.”
Maze abigishwa be bose baramutererana barahunga.
Yezu ajyanwa mu rukiko rw'ikirenga rw'Abayahudi
(Mk 14.53-65; Lk 22.54-55,63-71; Yh 18.13-14,19-24)
57Abari bafashe Yezu bamujyana kwa Kayifa Umutambyi mukuru, abigishamategeko n'abakuru b'imiryango barahakoranira. 58Ubwo Petero amukurikirira kure aza kugera mu rugo rw'Umutambyi mukuru, arinjira yicarana n'abakozi baho, ashaka kureba amaherezo. 59Abakuru bo mu batambyi n'abandi bose bagize urukiko rw'ikirenga, bashakaga ibyo babeshyera Yezu kugira ngo bamwicishe, 60ariko ntibabibona nubwo hari haje benshi bo kumushinja ibinyoma. Nyuma haza kugoboka abantu babiri bati: 61“Uyu muntu yaravuze ngo: ‘Mbasha gusenya Ingoro y'Imana, nkongera nkayubaka mu minsi itatu.’ ”
62Noneho Umutambyi mukuru arahaguruka, aramubaza ati: “Ko nta cyo usubiza ku byo aba bantu bagushinja?” 63Yezu aricecekera. Umutambyi mukuru ni ko kumubwira ati: “Nkurahije Imana nzima, utubwire niba ari wowe Kristo, Umwana w'Imana.”
64Yezu aramusubiza ati: “Urabyivugiye. Byongeye kandi reka mbabwire, bidatinze muzabona Umwana w'umuntu yicaye ku ntebe ya cyami iburyo bw'Imana Nyirububasha, munamubone aje ku bicu byo ku ijuru.”
65Umutambyi mukuru ni ko gushishimura imyambaro ye kugira ngo agaragaze ko bimushegeshe, maze aravuga ati: “Aratuka Imana! Turacyashaka abagabo b'iki se kandi? Dore namwe mumwiyumviye atuka Imana! 66Murabitekerezaho iki?”
Barasubiza bati: “Akwiriye gupfa!”
67Nuko bamucira mu maso bamutera n'amakofi, abandi bamukubita inshyi bati: 68“Kristo, hanura. Ni nde ugukubise?”
Petero yihakana Yezu
(Mk 14.66-72; Lk 22.56-62; Yh 18.15-18,25-27)
69Icyo gihe Petero yari yicaye hanze mu rugo. Umwe mu baja aramwegera aramubwira ati: “Nawe wari kumwe na Yezu wo muri Galileya!”
70Petero ahakanira imbere ya bose ati: “Sinzi icyo ushaka kuvuga!” 71Ahavuye agana ku irembo undi muja aramubona, abwira abari aho ati: “Uyu yari kumwe na Yezu w'i Nazareti!”
72Petero yongera guhakana ndetse ararahira ati: “Uwo muntu simuzi!”
73Hashize akanya, abari aho basanga Petero baramubwira bati: “Ni ukuri nawe uri uwo muri bo, yewe n'imvugo yawe irakuranga!”
74Nuko Petero atangira kwivuma no gucurikiranya indahiro ati: “Uwo muntu simuzi!”
Ako kanya inkoko irabika. 75Petero ni ko kwibuka ijambo Yezu yari yavuze ati: “Inkoko irajya kubika umaze kunyihakana gatatu.” Asohoka ashavuye, ararira cyane.

Currently Selected:

Matayo 26: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy