YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 22

22
Umugani w'ibirori by'ubukwe
(Lk 14.15-24)
1Yezu yongera kuvugana n'abantu akoresheje imigani agira ati: 2“Iby'ubwami bw'ijuru wabigereranya n'umwami wacyuje ubukwe bw'umuhungu we. 3Nuko atuma abagaragu be guhamagara abatumiwe mu bukwe, maze banga kuza. 4Arongera atuma abandi bagaragu kubwira abatumiwe ngo: ‘Dore nateguye amazimano, nabagishije ibimasa byanjye n'andi matungo y'imishishe. Byose byateguwe nimuze mu bukwe.’ 5Ariko bo ntibabyitaho barigendera, umwe ajya mu murima we undi mu bucuruzi bwe. 6Abasigaye basumira abagaragu b'umwami, babagirira nabi barabica. 7Noneho umwami ararakara atuma ingabo ze zitsemba abo bicanyi, zitwika ibigo byabo.
8“Nyuma abwira abagaragu be ati: ‘Iby'ubukwe byateguwe, ariko abatumiwe ntibari babikwiye. 9Nuko rero nimujye amayira ahurira, mutumire mu bukwe abantu bose muri bubone.’ 10Abagaragu bahita bagenda bakwira amayira, bakoranya abo babonye bose ari abeza ari ababi. Nuko inzu y'ubukwe yuzura abatumirwa.
11“Umwami aherako arinjira agira ngo arebe abatumirwa be, maze ahabona umuntu utambaye umwambaro w'ubukwe. 12Aramubaza ati: ‘Mugenzi wanjye, waje hano ute udafite umwambaro w'ubukwe?’ Undi araceceka. 13Nuko umwami abwira abahereza ati: ‘Nimumubohe amaboko n'amaguru mumujugunye hanze mu mwijima, ni ho bazaririra bagahekenya amenyo.’ ”
14Yezu yungamo ati: “Erega hahamagarwa benshi hagatoranywa bake!”
Umusoro w'umwami w'i Roma
(Mk 12.13-17; Lk 20.20-26)
15Nuko Abafarizayi baragenda, bajya inama y'uburyo bari bufatire Yezu mu byo avuga. 16Bamutumaho abigishwa babo hamwe n'abo mu ishyaka rya Herodi#ishyaka rya Herodi: reba Mk 3.6 (sob). bati: “Mwigisha, tuzi ko uri umunyakuri kandi ko wigisha abantu inzira y'Imana mu kuri nta cyo utinya, kuko ufata abantu bose kimwe. 17Ngaho rero tubwire rero: mbese ibi ubyumva ute? Ese ni ngombwa ko dutanga umusoro w'umwami w'i Roma, cyangwa si ngombwa?”
18Nuko Yezu wari uzi ubugome bwabo arababaza ati: “Mwa ndyarya mwe, kuki muntega iyo mitego? 19Nimunyereke igiceri#igiceri: cyari igihembo cy'umubyizi. mutanga ho umusoro.” Bakimuzaniye, 20arababaza ati: “Iyi shusho n'iri zina biriho ni ibya nde?”
21Baramusubiza bati: “Ni iby'umwami w'i Roma.”
Yezu arababwira ati: “Nuko rero iby'umwami w'i Roma mubihe umwami w'i Roma, n'iby'Imana mubihe Imana.” 22Babyumvise batyo baratangara, bamusiga aho barigendera.
Ikibazo cyerekeye izuka ry'abapfuye
(Mk 12.18-27; Lk 20.27-40)
23Uwo munsi Abasaduseyi (abo ni bo bavuga ko kuzuka bitabaho) basanga Yezu baramubwira bati: 24“Mwigisha, Musa yaravuze ngo niba umuntu apfuye agasiga umugore batarabyarana, umugabo wabo ajye amucyura acikure nyakwigendera. 25Iwacu rero habayeho abavandimwe barindwi. Uwa mbere ashaka umugore apfa nta mwana babyaranye, maze murumuna we acyura uwo mugore. 26Uwa kabiri na we biba bityo, n'uwa gatatu kugeza ku wa karindwi, bose bapfa ntawe umubyayeho umwana. 27Amaherezo umugore na we arapfa. 28Mbese igihe abantu bazazuka uwo mugore azaba muka nde, ko bose uko ari barindwi bazaba baramutunze?”
29Yezu arabasubiza ati: “Mwarayobye, kuko mutamenye Ibyanditswe ntimumenye n'ububasha bw'Imana. 30Erega mu gihe cy'izuka ntawe uzagira umugore, nta n'uzagira umugabo. Ahubwo bazamera nk'abamarayika bo mu ijuru. 31Ku byerekeye izuka ry'abapfuye, mbese ntimwasomye ijambo Imana yababwiye iti: 32‘Ndi Imana ya Aburahamu n'Imana ya Izaki n'Imana ya Yakobo?’ Erega Imana si iy'abapfuye, ahubwo ni iy'abazima!”
33Nuko rubanda babyumvise batangarira izo nyigisho ze.
Amategeko abiri y'ingenzi
(Mk 12.28-34; Lk 10.25-28)
34Abafarizayi bumvise ko Abasaduseyi babuze icyo basubiza Yezu, bahita bakoranira aho ari. 35Umwe muri bo wari umuhanga mu by'Amategeko ashatse kumutegera mu byo avuga, aramubaza ati: 36“Mwigisha, mu Mategeko yose iry'ingenzi ni irihe?”
37Yezu aramusubiza ati: “ ‘Ukunde Nyagasani Imana yawe n'umutima wawe wose n'ubuzima bwawe bwose, n'ubwenge bwawe bwose.’ 38Iryo ni ryo tegeko ry'ingenzi riruta ayandi yose. 39Irya kabiri rimeze nka ryo ni iri: ‘Ujye ukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda.’ 40Ayo mategeko yombi ni yo shingiro ry'Amategeko yose n'ibyanditswe n'abahanuzi.”
Ibya Kristo ukomoka kuri Dawidi
(Mk 12.35-37; Lk 20.41-44)
41Abafarizayi bamaze gukorana, Yezu arababaza ati: 42“Ibya Kristo mubyumva mute? Ni mwene nde?”
Baramusubiza bati: “Ni mwene Dawidi.”
43Yezu ati: “Bishoboka bite, kandi Dawidi ubwe abihishuriwe na Mwuka w'Imana, yaravuze ko Kristo ari umwami we igihe yagiraga ati:
44‘Nyagasani yabwiye Umwami wanjye ati:
“Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye,
nanjye nzashyira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe#munsi y'ibirenge byawe: reba Zab 110.1; Lk 20.43..” ’
45None se ubwo Dawidi yita Kristo umwami we, Kristo yaba ate kandi umwana we?”
46Nuko ntihagira ubasha kugira icyo amusubiza, ndetse kuva uwo munsi nta wongeye kumuhangara agira icyo amubaza.

Currently Selected:

Matayo 22: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy