YouVersion Logo
Search Icon

Luka 4

4
Yezu ageragezwa na Satani
(Mt 4.1-11; Mk 1.12-13)
1Yezu ava kuri Yorodani yuzuye Mwuka Muziranenge, maze ajyanwa na Mwuka mu butayu. 2Ahageragerezwa na Satani iminsi mirongo ine. Iyo minsi yose ayimara atarya, irangiye arasonza. 3Satani ni ko kumubwira ati: “Niba uri Umwana w'Imana, tegeka iri buye rihinduke umugati.”
4Yezu aramusubiza ati: “Biranditswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n'ibyokurya gusa.’ ”
5Nuko Satani amujyana ahirengeye, maze mu kanya kangana urwara amwereka ibihugu byose byo ku isi. 6Aramubwira ati: “Ndaguha ubushobozi bwose kuri biriya bihugu n'icyubahiro cyabyo byose, kuko ari jye wabihawe nkaba mbigabira uwo nshatse. 7Nundamya byose biraba ibyawe.”
8Yezu aramusubiza ati: “Biranditswe ngo ‘Uzaramye Nyagasani Imana yawe, abe ari we wenyine uyoboka.’ ”
9Satani amujyana i Yeruzalemu amuhagarika ku munara w'Ingoro y'Imana, aramubwira ati: “Niba uri Umwana w'Imana simbuka ugwe hasi, 10kuko byanditswe ngo
‘Imana izategeka abamarayika bayo bakurinde,
11bazakuramira mu maboko yabo,
kugira ngo udasitara ku ibuye.’ ”
12Yezu aramusubiza ati: “Byaravuzwe ngo ‘Ntukagerageze Nyagasani Imana yawe.’ ”
13Satani amaze kugerageza Yezu mu buryo bwose, amusiga aho amutega ikindi gihe.
Yezu atangira umurimo we mu ntara ya Galileya
(Mt 4.12-17; Mk 1.14-15)
14Yezu asubira muri Galileya afite ububasha bwa Mwuka w'Imana, yamamara muri iyo ntara yose. 15Yigishirizaga mu nsengero zaho abantu bose bakamushima.
Ab'i Nazareti bahinyura Yezu
(Mt 13.53-58; Mk 6.1-6)
16Nuko Yezu ajya i Nazareti aho yarerewe, maze nk'uko yamenyereye yinjira mu rusengero ku munsi w'isabato, arahaguruka ngo asome Ibyanditswe. 17Bamuhereza umuzingo w'igitabo cy'umuhanuzi Ezayi, awuzinguye asoma ahantu handitswe ngo
18“Mwuka wa Nyagasani ari kuri jye,
yansīze amavuta arantoranya,
yantoranyirije kugeza Ubutumwa bwiza ku bakene.
Yantumye gutangariza imfungwa ko zifunguwe,
n'impumyi ko zihumutse,
n'abakandamijwe ko bavanywe mu buja,
19no gutangaza umwaka Nyagasani agiriyemo imbabazi.”
20Nuko Yezu azinga uwo muzingo w'igitabo awusubiza uwushinzwe maze aricara, abari mu rusengero bose bamuhanga amaso. 21Nuko arababwira ati: “Ibyo byanditswe mumaze kumva, uyu munsi birashohojwe.”
22Bose bagumya kogeza ibye, batangarira amagambo meza yavugaga. Barabaza bati: “Mbese aho uyu si we mwene Yozefu?”
23Nyamara arababwira ati: “Ndabazi, ahari aho mugiye kunciraho wa mugani ngo ‘Muganga, ngaho ivūre!’ Murambwira kandi muti ‘Twumvise ibyo wakoreye i Kafarinawumu, ngaho bikorere n'ino iwanyu!’ ”
24Yungamo ati: “Ndababwira nkomeje ko nta muhanuzi wemerwa iwabo. 25Ni ukuri no mu gihe cya Eliya hariho abapfakazi benshi mu gihugu cya Isiraheli, igihe imvura yamaraga imyaka itatu n'amezi atandatu itagwa, bigatera inzara ikomeye mu gihugu cyose. 26Nyamara nta n'umwe muri bo Eliya yoherejweho, ahubwo yoherejwe ku mupfakazi w'i Sarepati ho mu karere ka Sidoni. 27No mu gihe cy'umuhanuzi Elisha hariho abantu benshi barwaye ibibembe mu gihugu cya Isiraheli, nyamara nta n'umwe muri bo wabikize ahubwo hakize Nāmani w'Umunyasiriya.”
28Abari mu rusengero bose bumvise ibyo bararakara cyane, 29bahita bahaguruka bamusohora mu mujyi, bamujyana ku manga y'umusozi wari wubatsweho umujyi wabo bagira ngo bamuhirike. 30Ariko we abaca mu myanya y'intoki arigendera.
Yezu akiza umuntu wahanzweho
(Mk 1.21-28)
31Nuko Yezu amanuka i Kafarinawumu umujyi wo muri Galileya, maze atangira kwigisha abantu ku isabato. 32Batangazwaga cyane n'imyigishirize ye kuko yavuganaga ubushobozi. 33Mu rusengero harimo umuntu wahanzweho n'ingabo ya Satani, maze avuga cyane aranguruye ati: 34“Ayi! Yezu w'i Nazareti uradushakaho iki? Mbese wazanywe no kuturimbura? Nzi uwo uri we, ni wowe Muziranenge wavuye ku Mana.”
35Yezu acyaha iyo ngabo ya Satani ati: “Ceceka muvemo!”
Iherako imutura hasi hagati yabo, maze imusohokamo itagize icyo imutwara. 36Bose barumirwa baravugana bati: “Mbega ijambo! Dore arategekana ubushobozi n'ububasha ingabo za Satani zikamenengana!”
37Amakuru ye yamamara muri ako karere kose.
Yezu akiza abarwayi benshi
(Mt 8.14-17; Mk 1.29-34)
38Nuko Yezu ahaguruka mu rusengero ajya kwa Simoni Petero, asanga nyirabukwe wa Simoni ahinda umuriro bikomeye, maze bamusaba kumukiza. 39Yezu amwunama hejuru acyaha umuriro maze urazima. Ako kanya arabyuka arabazimanira.
40Izuba rirenze#Izuba rirenze: impamvu yo kubazana bwije ni uko ari bwo isabato yari irangiye. Reba Lk 4.31. bazanira Yezu abantu barwaye indwara zitari zimwe, maze abarambikaho ibiganza umwe umwe arabakiza. 41N'ingabo za Satani zisohoka mu bantu benshi zivuga ziranguruye ziti: “Uri Umwana w'Imana!” Yezu arazicyaha azibuza kuvuga, kuko zari zizi ko ari we Kristo.
Yezu akwiza Ubutumwa bw'Imana
(Mk 1.35-39)
42Bukeye Yezu ava mu mujyi ajya ahantu hiherereye, maze haza imbaga y'abantu bamushaka. Bamubonye bashaka kumwigumanira ngo ye kubasiga. 43Ni ko kubabwira ati: “Ngomba kugeza Ubutumwa bwiza bw'ubwami bw'Imana no mu yindi mijyi, kuko ari cyo yantumye gukora.” 44Nuko ajya kubutangariza mu nsengero zo muri Yudeya#Yudeya: cg Galileya. Reba Mk 1.39..

Currently Selected:

Luka 4: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy