YouVersion Logo
Search Icon

Luka 19

19
Yezu na Zakeyo
1Yezu agera mu mujyi wa Yeriko arawambukiranya. 2Haza umugabo w'umukire witwaga Zakeyo, wari umukuru w'abasoresha. 3Ashaka kureba Yezu ntiyabishobora, kubera ko yari mugufi kandi abantu ari benshi. 4Ariruka abacaho yurira umuvumu wari aho Yezu agiye kunyura, agira ngo amubone. 5Yezu ageze aho ahantu areba hejuru aramubwira ati: “Zakeyo, ururuka vuba kuko ngomba kurara iwawe.”
6Yururuka vuba ajyana Yezu iwe, amwakirana ibyishimo. 7Abantu bose babibonye barijujuta baravuga bati: “Dorere, yagiye gucumbika ku muntu w'umunyabyaha!”
8Zakeyo arahaguruka abwira Yezu ati: “Nyagasani, igice cya kabiri cy'ibyo ntunze ndagiha abakene. Niba kandi hari uwo nahuguje, ndamusubiza ibye mbikubye kane.”
9Nuko Yezu aramubwira ati: “Uyu munsi agakiza kageze muri uru rugo.” Abwira abari aho ati: “Erega uyu na we akomoka kuri Aburahamu! 10Umwana w'umuntu yazanywe no gushaka abazimiye no kubakiza.”
Umugani w'abagaragu babikijwe imari
(Mt 25.14-30)
11Abantu bacyumva ibyo, Yezu abacira umugani kuko yari ageze bugufi bw'i Yeruzalemu, kandi batekerezaga ko ubwami bw'Imana bugiye kwerekanwa uwo mwanya. 12Aravuga ati: “Habayeho umuntu w'impfura wagiye mu gihugu cya kure, kugira ngo yimikirweyo byarangira akagaruka. 13Nuko ahamagara icumi mu bagaragu be, buri wese amubitsa igikoroto cy'izahabu#igikoroto cy'izahabu: cyari gihwanye n'igihembo cy'imibyizi ijana. maze arababwira ati: ‘Mubicuruze kugeza igihe nzagarukira.’ 14Icyakora abaturage bo mu gihugu cye baramwangaga. Nuko bamukurikiza intumwa zivuga ziti: ‘Ntidushaka ko uwo mugabo atubera umwami.’
15“Amaze kwimikwa aragaruka, ahamagaza ba bagaragu yari yarabikije imari ye, kugira ngo amenye icyo bungutse. 16Uwa mbere ahingutse aravuga ati: ‘Nyagasani, igikoroto cyawe cyungutse ibindi icumi.’ 17Na we ni ko kumubwira ati: ‘Nuko nuko mugaragu mwiza, ubwo wabaye indahemuka ku kintu gito, ugabanye imijyi icumi.’ 18Uwa kabiri araza aravuga ati: ‘Nyagasani, igikoroto cyawe cyungutse ibindi bitanu.’ 19Na we aramubwira ati: ‘Nawe ba umutware w'imijyi itanu.’
20“Nuko undi araza ati: ‘Nyagasani, ngiki igikoroto cyawe! Nakibitse mu gitambaro, 21mbitewe no kugutinya kuko uri umunyamwaga, utwara ibyo utabitse kandi ugasarura ibyo utabibye.’ 22Umwami aramusubiza ati: ‘Wa mugaragu mubi we, utsinzwe n'ibyo wivugiye. Harya ngo wari uzi ko ndi umunyamwaga, ngatwara ibyo ntabitse kandi ngasarura ibyo ntabibye! 23None se kuki imari yanjye utayishyize mu isanduku yo kuzigama? Aho ngarukiye mba nyishubijwe hamwe n'inyungu yayo.’
24“Nuko abwira abari bahagaze aho ati: ‘Nimumwake icyo gikoroto mu gihe ufite icumi.’ 25Baramubwira bati: ‘Ariko se Nyagasani, ko afite ibikoroto icumi!’ 26Umwami ati: ‘Reka mbabwire: ufite wese azongererwa, naho udafite na busa azakwa n'utwo yaririragaho. 27Naho ba banzi banjye batashakaga ko mbabera umwami, nimubazane hano mubicire imbere yanjye.’ ”
Yezu ajya i Yeruzalemu
(Mt 21.1-11; Mk 11.1-11; Yh 12.12-19)
28Yezu amaze kubabwira ibyo, abarangaza imbere bagana i Yeruzalemu. 29Nuko yegereye i Betifage n'i Betaniya ku Musozi w'Iminzenze, atuma babiri mu bigishwa be ati: 30“Mujye muri ziriya ngo, nimuhagera murabona icyana cy'indogobe kiziritse kitigeze giheka umuntu, mukiziture mukinzanire. 31Nihagira ubabaza ati: ‘Murakiziturira iki?’ mumubwire muti: ‘Ni Databuja ugikeneye.’ ”
32Nuko izo ntumwa ziragenda, zibibona uko yari yabivuze. 33Bakizitura cya cyana cy'indogobe, bene cyo barazibaza bati: “Murakiziturira iki?”
34Ni ko kubasubiza bati: “Ni Databuja ugikeneye.”
35Nuko bakizanira Yezu, bakiramburaho imyitero yabo maze bakimwicazaho. 36Akigenda abantu barambura imyitero yabo mu nzira. 37Ageze ahamanuka ku Musozi w'Iminzenze, imbaga nyamwinshi y'abigishwa be batangira kwishima no gusingiza Imana baranguruye ijwi, kubera ibitangaza byose bari babonye, 38bakavuga bati: “Hasingizwe Umwami uje mu izina rya Nyagasani! Amahoro n'ikuzo bisagambe mu ijuru ahasumba ahandi!”
39Nuko Abafarizayi bamwe bari muri iyo mbaga baramubwira bati: “Mwigisha, cecekesha abigishwa bawe.”
40Ni ko kubasubiza ati: “Reka mbabwire: n'iyo aba baceceka, amabuye yo yatera hejuru.”
Yezu aririra Yeruzalemu
41Ageze hafi y'umurwa arawitegereza, maze arawuririra ati: 42“Iyaba uyu munsi wamenyaga ibyaguhesha amahoro! Nyamara na n'ubu urabihishwe. 43Hazaza iminsi abanzi bawe bazakugote bubaka ibikwa byo kuririraho inkuta, bagutangatange impande zose. 44Bazagutsembana n'abagutuye, ntibazagusigira n'ibuye rigeretse ku rindi kuko utamenye igihe Imana yakugendereye.”
Yezu yirukana abacururizaga mu Ngoro y'Imana
(Mt 21.12-17; Mk 11.15-19; Yh 2.13-22)
45Hanyuma Yezu yinjira mu rugo rw'Ingoro y'Imana, atangira kwirukanamo abacuruzaga#abacuruzaga: bacuruzaga amatungo yo gutura ho ibitambo.. 46Arababwira ati: “Ibyanditswe biravuga ngo ‘Inzu yanjye izaba Inzu yo gusengeramo’, naho mwe mwayigize indiri y'abajura.”
47Nuko buri munsi akigishiriza mu rugo rw'Ingoro y'Imana. Abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko, kimwe n'abahagarariye rubanda bagashaka kumwicisha, 48nyamara ntibabone aho bamuturuka kuko rubanda rwose bari batwawe no kumva ibyo avuga.

Currently Selected:

Luka 19: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy