YouVersion Logo
Search Icon

Luka 14

14
Yezu akiza umuntu urwaye urushwima
1Ku munsi w'isabato Yezu ajya mu rugo rw'umwe mu batware b'Abafarizayi kugira ngo afungure, kandi abari aho baramugenzaga. 2Nuko umuntu urwaye urushwima aba ageze imbere ye. 3Yezu ni ko gufata ijambo, abaza abahanga mu by'Amategeko n'Abafarizayi ati: “Mbese biremewe gukiza abarwayi ku munsi w'isabato?”
4Ariko barinumira. Yezu ni ko gukora kuri uwo murwayi, aramukiza maze aramusezerera. 5Nuko arababaza ati: “Ni nde muri mwe utarohora umwana we#umwana we: cg indogobe ye. waguye mu iriba, cyangwa ikimasa cye, nubwo haba ari ku munsi w'isabato?”
6Babura icyo bamusubiza.
Imyifatire y'abatumirwa mu bukwe
7Yezu yitegereza ukuntu abatumirwa batanguranwa imyanya y'icyubahiro, arababwira ati: 8“Igihe bagutumiye mu bukwe ntukihe umwanya w'imbere. Birashoboka ko haba undi ugushumbije icyubahiro watumiwe, 9nyir'ukubatumira mwembi akakubwira ati: ‘Bisa uyu muntu!’ Yewe, wahava ukozwe n'isoni ukajya mu mwanya w'inyuma! 10Ahubwo igihe utumiwe ujye wicara mu mwanya w'inyuma, kugira ngo uwagutumiye naza akubwire ati: ‘Ncuti yanjye, ngwino imbere.’ Ni bwo uzaba uhawe icyubahiro imbere y'abo bose musangira. 11Erega uwishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru!”
12Nuko Yezu abwira uwari wamutumiye ati: “Nutumira abantu ku meza, haba ku manywa cyangwa nijoro, ntugatumire incuti zawe cyangwa abavandimwe, cyangwa abo mugirana isano, cyangwa abaturanyi b'abakire bazabasha kugutumira na bo bakakwitura. 13Ahubwo nugira umunsi mukuru ujye utumira abakene n'abamugaye, abacumbagira n'impumyi. 14Ni bwo uzaba uhirwa kuko bo batazabasha kukwitura. Imana ni yo izakwitura ubwo intungane zizazuka.”
Umugani w'abatumirwa banze kwitaba
(Mt 22.1-10)
15Umwe mu basangiraga na Yezu yumvise ibyo aramubwira ati: “Hahirwa umuntu uzaherwa ifunguro mu bwami bw'Imana.”
16Nuko Yezu aramubwira ati: “Habayeho umuntu wakoresheje umunsi mukuru ukomeye, awutumiramo abantu benshi. 17Igihe cyo gufungura kigeze, yohereza umugaragu we guhamagara abatumiwe agira ati: ‘Nimuze kuko [byose] byateguwe.’ 18Nuko bose batangira guhimba impamvu zo kubyangirira. Uwa mbere ati: ‘Naguze umurima none ngomba kujya kuwureba, ndagusaba kumbabarira.’ 19Undi ati: ‘Naguze ibimasa icumi byo guhinga none ngiye kubigerageza, ndagusaba kumbabarira.’ 20Naho undi ati: ‘Narongoye none simbasha kuza.’
21“Uwo mugaragu asubira kwa shebuja, amutekerereza ibyo byose. Shebuja ararakara aramubwira ati: ‘Ihute ujye mu mihanda no mu mayira y'umujyi, uzane abakene n'abamugaye n'impumyi n'abacumbagira.’ 22Umugaragu aragaruka aravuga ati: ‘Databuja nakoze ibyo wategetse, ariko haracyari imyanya.’ 23Shebuja aramubwira ati: ‘Ongera ujye mu mayira yose no mu mihōra, maze uhāte abantu baze urugo rwanjye rwuzure. 24Ndababwira ko nta n'umwe muri ba bagabo nari natumiye uzangerera ku meza.’ ”
Gukurikira Yezu ntibyoroshye
(Mt 10.37-38)
25Abantu benshi bari bashagaye Yezu, maze arahindukira arababwira ati: 26“Umuntu wese unsanga ntankunde cyane kuruta uko akunda se na nyina, n'umugore n'abana n'abavandimwe be, ndetse na we ubwe ntankunde nk'uko yikunda, ntiyabasha kuba umwigishwa wanjye. 27Byongeye kandi umuntu wese utikorera umusaraba#utikorera umusaraba: reba 9.23 (sob). we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.
28“Mbese ni nde muri mwe washaka kubaka inzu y'igorofa, ntabanze kwicara ngo abare amafaranga azayitangaho, kugira ngo arebe niba afite ayayuzuza? 29Bitabaye bityo, aramutse ashyizeho urufatiro akananirwa kuyuzuza, abābibona bose bāmuha urw'amenyo 30bavuga bati: ‘Dore umuntu watangiye kubaka none ananiwe kuzuza!’
31“Cyangwa se umwami waba afite ingabo ibihumbi icumi, agaterwa n'undi mwami ufite ingabo ibihumbi makumyabiri, ntiyabanza kwicara ngo arebe niba yashobora kumurwanya? 32Asanze bidashoboka yakohereza intumwa kuri uwo mwami akiri kure, kugira ngo amubaze icyo bakora ngo babane mu mahoro.”
33Yezu yungamo ati: “Nuko rero namwe, buri muntu wese muri mwe udasiga ibyo afite byose ntashobora kuba umwigishwa wanjye.”
Umunyu wakayutse
(Mt 5.13; Mk 9.50)
34“Ubusanzwe umunyu ni ingirakamaro, ariko iyo wakayutse wakongera kuryoshywa n'iki? 35Nta kamaro uba ugifite, kaba ako gufumbira umurima cyangwa kuboza ifumbire, icyawo ni ukujugunywa. Ufite amatwi yumva ngaho niyumve.”

Currently Selected:

Luka 14: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy