YouVersion Logo
Search Icon

Abalevi 2

2
Amaturo y'ibinyampeke
1Umuntu natura Uhoraho ituro ry'ifu y'ibinyampeke, ajye afata ifu nziza ayisukeho amavuta y'iminzenze, ashyireho n'umubavu. 2Azarizanire abatambyi bene Aroni. Umwe muri bo akureho wa mubavu wose, afate n'urushyi rwa ya fu yavanze n'amavuta abitwikire ku rutambiro, bibe ikimenyetso cy'uko byose byatuwe Uhoraho. Ni ituro ritwikwa, impumuro yaryo igashimisha Uhoraho. 3Ibisigaye byavuye ku ituro ritwikwa bizabe ibya Aroni n'abamukomokaho gusa, kuko byeguriwe rwose Uhoraho.
4Niba ari ituro ry'imigati yokejwe mu ifuru, ijye ikorwa mu ifu nziza ariko he kujyamo umusemburo. Ijye iba imigati ikozwe mu ifu ifunyangishijwe amavuta, cyangwa ibisuguti bikozwe mu ifu yonyine bigasigwaho amavuta.
5Niba ari ituro ry'utugati dukaranze ku ipanu igaramye, tujye tuba dukozwe mu ifu nziza ifunyangishijwe amavuta, ariko he kujyamo umusemburo. 6Iyo migati imanyagurwemo ibice maze bisukweho amavuta, ibe ari ituro ry'ibinyampeke.
7Niba ari ituro ry'utugati dukaranze ku ipanu ifukuye, na two tujye tuba dukozwe mu ifu nziza ifunyangishijwe amavuta. 8Bene ayo maturo y'ibinyampeke bajye bayazanira Uhoraho, bayashyikirize umutambyi ayajyane ku rutambiro. 9Nuko afateho igice kibe ikimenyetso cy'uko byose byatuwe Uhoraho, agitwikire ku rutambiro kibe ituro ritwikwa rifite impumuro ishimisha Uhoraho. 10Ibisigaye byavuye ku ituro ritwikwa bizabe ibya Aroni n'abamukomokaho gusa, kuko byeguriwe rwose Uhoraho.
11Ntimugature Uhoraho ituro ry'ibinyampeke ririmo umusemburo. Amaturo atwikwa ntagomba kubamo umusemburo cyangwa ubuki. 12Mushobora kubimutura ho ituro ry'umuganura, ariko ntibigatwikirwe ku rutambiro mugira ngo impumuro yabyo iramushimisha.
13Ituro ryose ry'ibinyampeke mutura mujye murishyiramo umunyu, ntimukibagirwe kuwushyiramo kuko ushushanya Isezerano Imana yanyu yagiranye namwe. Amaturo yose y'ibinyampeke mujye muyaturana umunyu.
14Niba ari ituro ry'umuganura mutura Uhoraho, mujye mukaranga amahundo ku muriro hanyuma musekuremo igiheri. 15Mujye musukaho amavuta kandi mushyireho n'umubavu, ribe ari ituro ry'ibinyampeke. 16Umutambyi ajye atwika uwo mubavu wose n'igice cy'impeke kivanze n'amavuta, bibe ikimenyetso cy'uko byose byatuwe Uhoraho, ribe ari ituro ritwikwa.

Currently Selected:

Abalevi 2: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy