YouVersion Logo
Search Icon

Yozuwe 3

3
Abisiraheli bambuka Yorodani
1Bukeye Yozuwe n'Abisiraheli bose barazinduka, bava i Shitimu bashinga amahema iruhande rwa Yorodani, baraharara, bategereje kwambuka. 2Hashize iminsi itatu abatware bazenguruka mu nkambi, 3babwira Abisiraheli bati: “Nimubona Abalevi b'abatambyi bahetse Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho Imana yanyu, muzahaguruke muyikurikire, 4kugira ngo mumenye aho munyura, kuko mutigeze muca muri iyo nzira. Icyakora ntimuzasatire Isanduku, mujye muyigendera kure nko mu ntera ya kilometero imwe.”
5Hanyuma Yozuwe abwira Abisiraheli ati: “Nimwitunganye, kuko ejo Uhoraho azabakorera igitangaza.”
6Yozuwe ategeka abatambyi guheka Isanduku y'Isezerano no kurangaza imbere ya rubanda. Nuko babigenza batyo. 7Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Guhera uyu munsi ngiye kuguhesha ikuzo mu Bisiraheli bose, kugira ngo bamenye ko ndi kumwe nawe nk'uko nari kumwe na Musa. 8Bwira abatambyi bahetse Isanduku y'Isezerano, nibagera mu ruzi rwa Yorodani bahagararemo.”
9Yozuwe akoranya Abisiraheli kugira ngo ababwire ibyo Uhoraho Imana yabo yavuze. 10Arababwira ati: “Imana nzima izamenesha Abanyakanāni n'Abaheti n'Abahivi, n'Abaperizi n'Abagirigashi, n'Abamori n'Abayebuzi nimubatera, bityo muzamenya ko iri kumwe namwe. 11Isanduku y'Isezerano ry'Umugenga w'isi yose ni yo izabajya imbere muri Yorodani. 12Nimutoranye abagabo cumi na babiri, umwe muri buri muryango. 13Abatambyi bahetse Isanduku y'Uhoraho Umugenga w'isi yose, nibakoza ibirenge mu ruzi rwa Yorodani, ruzacikamo kabiri amazi ya ruguru yigomere.”
14Abatambyi bari bahetse Isanduku y'Isezerano bava mu nkambi, maze abandi Bisiraheli barabakurikira kugira ngo bambuke Yorodani. 15Ibyo byabaye mu gihe cy'isarura, uruzi rwuzuye.#15: Mu kwezi kwa Mata igihe basarura ingano za bushoki, amasimbi arashonga akuzuza imigezi. Ariko abatambyi bahetse Isanduku bagikoza ibirenge mu mazi, 16uruzi rucikamo kabiri. Amazi ya ruguru yigomerera ahateganye n'umujyi witwa Adamu hafi ya Saritani, kure cyane y'aho bari bari, ntiyakomeza gutemba ngo ajye mu kiyaga cya Araba, ari cyo Kiyaga cy'Umunyu. Uko ni ko Abisiraheli bashoboye kwambuka Yorodani ahateganye n'i Yeriko. 17Abatambyi bari bahetse Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho, bagumye guhagarara ahumutse muri Yorodani rwagati, kugeza ubwo Abisiraheli bose bamariye kwambuka bagenda ahumutse.

Currently Selected:

Yozuwe 3: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy