YouVersion Logo
Search Icon

Yakobo 5

5
Kuburira abakire
1Mwa bakire mwe, muguweho! Nimurire muboroge kuko mugiye kugira ibyago. 2Ubukungu bwanyu bwaraboze n'imyambaro yanyu yariwe n'inyenzi. 3Izahabu n'ifeza mwabitse byaguye ingese, ingese yabyo ni yo izabashinja maze ikongore imibiri yanyu nk'umuriro. Mwabitse ubukungu muri iyi minsi y'imperuka. 4Abasaruye imyaka yanyu ntimwabahembye none dore baraboroga! Umuborogo wabo kandi wageze mu matwi ya Nyagasani Nyiringabo. 5Mwadābagiriye ku isi murarengwa. Mwashishe nk'amatungo none dore umunsi wo kubagwa urageze#mwashishe … urageze: cg mwarariye murahaga ku munsi mwatsembyeho intungane. Reba Yer 12.3.! 6Intungane mwaziciriye urwo gupfa ntizabarwanya murazica!
Kwihangana no gusenga
7Bavandimwe, mwihangane kugeza ubwo Nyagasani azaba aje. Muzirikane uko umuhinzi ategereza umusaruro mwiza w'ibyo yahinze. Awurindira yihanganye ategereje imvura y'umuhindo n'iy'itumba. 8Namwe mube ari ko mwihangana mukomere, kuko kuza kwa Nyagasani kwegereje.
9Bavandimwe, ntihagire uwitotombera undi kugira ngo bitabashyira mu rubanza. Dore umucamanza ageze ku irembo. 10Bavandimwe, muzirikane abahanuzi bavuze mu izina rya Nyagasani, mube ari bo mukuraho urugero rwo kwihangana no kwiyumanganya mu mibabaro. 11Dore abadacogora tubita abanyehirwe. Mwumvise uko Yobu yihanganye#yihanganye: reba Yobu 1.20-22; 2.10. n'ibyo Nyagasani yamukoreye hanyuma, kuko Nyagasani agira impuhwe n'imbabazi.
12Cyane cyane bavandimwe, ntimukarahire, kwaba kurahira mushingiye ku ijuru cyangwa ku isi, cyangwa ku kindi kintu icyo ari cyo cyose. Igihe mwemeye ikintu mujye muvuga gusa muti: “Yee”, n'igihe muhakanye muti: “Oya” kugira ngo mudashyirwa mu rubanza.
13Mbese hari ubabaye muri mwe? Nasenge Imana. Hari uwishimye? Naririmbe asingize Imana. 14Mbese hari urwaye muri mwe? Natumize abakuru b'itorero bamusabire, bamusīge n'amavuta#amavuta: reba Iminzenze (Mk 6.13). mu izina rya Nyagasani. 15Byongeye kandi nibasenga bizeye Nyagasani, bizakiza umurwayi. Nyagasani azamuhagurutsa ari mutaraga, kandi naho yaba yarakoze ibyaha azabibabarirwa. 16Mujye mubwirana ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukire indwara. Isengesho ry'umuntu w'intungane rigira ububasha, kandi Imana irikoresha umurimo wayo. 17Eliya yari umuntu umeze nkatwe. Yasabye Imana ko imvura itagwa, maze imara imyaka itatu n'amezi atandatu itagwa. 18Hanyuma yongera gusenga, imvura iragwa imyaka irera.
19Bavandimwe, niba muri mwe hagize uyoba agateshuka inzira y'ukuri undi akamugarura, 20mumenye ko ugaruye umunyabyaha akava mu nzira yayobeyemo, azaba akijije uwo muntu urupfu rw'iteka kandi atume ibyaha byinshi bibabarirwa.

Currently Selected:

Yakobo 5: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy