Ezayi 50
50
Imana ntizareka abantu bayo
1Uhoraho arabwira Abisiraheli ati:
“Urwandiko nanditse rwo gusenda nyoko ruri he?
Mbese narabagurishije kubera ko narimo umwenda?
Reka da! Mwaragurishijwe kubera ibyaha byanyu,
nyoko yasenzwe kubera ibyaha byanyu.
2Kuki nta muntu wari uhari igihe nazaga?
Kuki nta wanshubije igihe nahamagaraga?
Mbese nananiwe kubacungura?
Mbese simfite imbaraga zo kubarokora?
Mbasha gutegeka inyanja igakama,
mbasha guhindura inzūzi ubutayu,
amafi ayirimo yabozwa no kubura amazi akicwa n'inyota.
3Ijuru ndyambika umwijima,
nditwikiriza umwambaro ugaragaza akababaro.”
Umugaragu w'Uhoraho
4Nyagasani Uhoraho yanyigishije ibyo mvuga,
yanyigishije gukomeza abacitse intege.
Buri gitondo arankangura ngo numve ibyo anyigisha.
5Nyagasani Uhoraho yanzibuye amatwi,
sinigeze mba icyigomeke kandi sinigeze mureka.
6Umugongo wanjye nawutegeje abankubitaga,
imisaya yanjye nayitegeje abampfuraga ubwanwa.
Sinigeze mpisha mu maso hanjye,
sinahahishe abampaga urw'amenyo n'abanciraga.
7Nyagasani Uhoraho aramfasha sinzakorwa n'isoni,
bityo mu maso hanjye narahakomeje hahinduka nk'ibuye,
nzi ko ntazigera nkorwa n'isoni.
8Umuvugizi wanjye ampora iruhande, ni nde uzandega?
Umurezi wanjye ni nde?
Naze tuburane, naze duhangane.
9Koko Nyagasani Uhoraho ni we ungoboka, ni nde uzanshinja?
Abanzi banjye bose bazashiraho,
bazaba nk'umwambaro wariwe n'umuswa.
Gutega amatwi Umugaragu w'Uhoraho
10Ni nde muri mwe wubaha Uhoraho?
Ni nde wumvira ijambo ry'umugaragu we?
Ni nde ugendera mu mwijima ntamurikirwe n'umucyo?
Niyizere Imana ye yishingikirize ku Uhoraho.
11Nyamara mwe mucana umuriro mukimurikira,
nimugende mumurikirwe n'umuriro wanyu,
nimumurikirwe n'urumuri mwakije.
Iki ni cyo Uhoraho yabageneye,
muzatsembwa n'umubabaro ukomeye.
Currently Selected:
Ezayi 50: BIR
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001