Ezayi 42
42
Umugaragu w'Uhoraho
1Uhoraho aravuga ati:
“Dore umugaragu wanjye nshyigikiye,
ni we nitoranyirije ndamwishimira.
Nzamushyiramo Mwuka wanjye,
azatangariza amahanga ubutabera.
2Ntazatongana kandi ntazasakuza,
ntazarangurura ijwi rye mu mayira.
3Urubingo rwavunitse ntazaruhwanya,
itara rigicumbeka ntazarizimya,
azagira umurava maze ubutabera buganze.
4Ntazacika intege kandi ntazacogora ubutabera butaraganza ku isi,
abatuye kure bazagirira icyizere amabwiriza ye.”
Urumuri rw'amahanga
5Uhoraho Imana yaremye ijuru ikarihanika,
yaremye isi n'ibiyiriho byose,
atuma abayituye bahumeka,
abeshaho abantu none aravuga ati:
6“Jyewe Uhoraho naguhamagariye guharanira ubutungane,
nzagushyigikira nkurinde,
nzagirana Isezerano n'abantu ndikunyujijeho,
uzaba urumuri rwo kumurikira amahanga.
7Uzahumura impumyi kandi ubohore imfungwa,
abari mu mwijima uzabaha kwishyira bakizana.”
8Ndi Uhoraho, ikuzo ryanjye sinzariha undi,
icyubahiro cyanjye sinzagiha ibigirwamana.
9Dore ibyo nababwiye kera byarasohojwe,
none ndababwira ibishya,
mbibamenyesheje bitaraba.
Uhoraho aratugobotse
10Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
abatuye isi mwese nimumuhimbaze,
abasare bo mu nyanja n'ibiyirimo byose nimumuhimbaze,
abatuye ibihugu bya kure nibamuhimbaze.
11Abatuye ubutayu n'imijyi yabwo nibahanike amajwi,
abatuye mu midugudu ya Kedari#Kedari: reba 21.16 (sob). nimumuhimbaze,
abaturage b'i Sela#Sela: wari umujyi w'Abamowabu. Reba 16.1. nibamusingize,
mu mpinga z'imisozi nibarangurure amajwi y'ibyishimo.
12Abaturage b'iyo gihera nibarate Uhoraho,
nibamusingize bahanitse kandi baranguruye.
13Uhoraho asohotse nk'intwari,
yarubiye nk'umuntu uri ku rugamba,
akomye akamo avuza induru,
nguwo atsinze abanzi be.
Umugambi w'Uhoraho
14Kuva kera kose naricecekeye,
nariyumanganyije sinagira icyo mvuga,
narashinyirije nk'umugore uri ku nda,
narababaye ndataka umwuka ushaka guhera.
15Ngiye kurimbura imisozi n'utununga,
ibyayimezeho byose nzabyumisha,
inzūzi nzazihindura ibirwa,
nzakamya ibidendezi by'amazi.
16Nzayobora impumyi mu nzira zitigeze zimenya,
nzazinyuza mu tuyira zitazi,
umwijima nzawuhinduramo umucyo imbere yabo,
ahantu hadategamye nzaharinganiza.
Uwo mugambi ngiye kuwusohoza sinzivuguruza.
17Abiringira ibigirwamana bazasubizwa inyuma,
ababwira amashusho bati: “Muri imana zacu” bazakorwa n'isoni.
Impumyi n'ibipfamatwi
18Mwa bipfamatwi mwe, nimwumve,
impumyi namwe, nimurebe.
19Ni nde mpumyi nk'umugaragu#umugaragu: uvugwa ni Isiraheli. wanjye?
Ni nde mpumyi nk'intumwa yanjye?
20Abisiraheli babonye byinshi nyamara ntibabyitaho,
bafite amatwi nyamara ntibumva.
21Uhoraho yishimiye gukomeza Amategeko ye no kuyaboneza,
yabitewe n'ubutungane bwe.
22Nyamara aba bantu banyazwe ibyabo barasenyerwa,
babaroshye mu myobo,
babajugunye muri gereza bafungirwamo,
bajyanywe ho iminyago ntihagira ubarengera,
barabajyanye ntihagira uvuga ati: “Nibagaruke.”
23Ni nde muri mwe uzabitega amatwi?
Ni nde uzabyitaho akabyumva uhereye ubu?
24Ni nde watumye abakomoka kuri Yakobo basenyerwa?
Ni nde watumye Abisiraheli bajyanwa ho iminyago?
Ni Uhoraho uwo twacumuyeho,
ntitwashatse kumukurikiza kandi ntitwumviye Amategeko ye.
25Ni yo mpamvu Uhoraho yabasutseho uburakari bwe,
yabateje intambara ikomeye irabayogoza,
nyamara nubwo yabayogoje ntibabyitayeho,
ntibigeze babizirikana.
Currently Selected:
Ezayi 42: BIR
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001