Bible App logo
Search Icon

Ezayi 3

3
Ubutegetsi budafite gahunda mu Buyuda
1Nyagasani Uhoraho Nyiringabo azimana ibyokurya n'amazi,
azabyima abo mu Buyuda n'ab'i Yeruzalemu,
azabima ibyo bari bishingikirijeho byose.
2Azabima abantu b'intwari n'abajya ku rugamba,
azabima abacamanza n'abahanuzi,
ntazabemerera kugira ababaragurira n'abakuru b'imiryango.
3Azabima abagaba b'ingabo n'abanyacyubahiro,
ntazabemerera kugira abajyanama n'abanyabukorikori n'abapfumu.
4Azabaha abasore babategeke,
koko abana bato ni bo bazabayobora.
5Abantu bazagirirana nabi,
buri muntu azakandamiza mugenzi we.
Abasore bazarwanya abasaza,
rubanda rugufi ruzasuzugura abanyacyubahiro.
6Umuntu azasingira umuvandimwe bavukana amubwire ati:
“Ufite igishura#igishura: wari umwambaro uranga ubutegetsi. ngaho tuyobore,
uzategeka aya matongo!”
7Nyamara aziyamira ati:
“Nta cyo nshobora kubamarira,
iwanjye nta byokurya n'imyambaro bihari,
bityo ntimushobora kungira umuyobozi wa rubanda.”
8Yeruzalemu irarimbutse, u Buyuda buraguye,
imvugo n'ibikorwa byabo birwanya Uhoraho,
ikuzo rye baritesha agaciro.
9Indoro yabo irabashinja,
bakora ibyaha ku mugaragaro nk'Abanyasodoma,
baragowe kubera amakuba bikururira.
10Nimubivuge: intungane zizagubwa neza,
koko rero, zizanezezwa n'ibikorwa byazo.
11Inkozi z'ibibi ziragowe kubera akaga zirimo,
zizahanwa hakurikijwe ibikorwa byazo.
12Uhoraho aravuga ati:
“Urubyiruko rukandamije ubwoko bwanjye,
dore abagore ni bo babutegeka.
Ababayobora ni bo babayobya,
ni bo batuma muteshuka inzira.”
Urubanza rugenewe abategetsi
13Uhoraho yiteguye guca imanza,
yiteguye gucira abantu imanza.
14Uhoraho aracira imanza abakuru b'imiryango,
aracira imanza abayobozi b'ubwoko bwe,
ni mwe mwononnye imizabibu#imizabibu: ishushanya Abisiraheli. Reba 5.7. yanjye,
ubutunzi mwambuye abakene buri mu mazu yanyu.
15Nyagasani Uhoraho Nyiringabo arabaza ati:
“Kuki mukandamiza ubwoko bwanjye?
Kuki muhonyora abakene?”
Imiburo ku bagore b'i Yeruzalemu
16Uhoraho aravuga ati:
“Abagore b'i Siyoni ni abirasi,
bagenda bagamitse amajosi bateretse n'amaso,
bagendera ikimero bacinya amayugi bambaye ku maguru.
17Jyewe Nyagasani Uhoraho nzateza ibisebe imitwe yabo,
nzabamōra imitwe ihinduke impara#nzabamōra … impara: cyari ikimenyetso cyo kwirabura. Reba 3.24; 7.20; Yer 47.5; 48.37..”
18Uwo munsi Nyagasani azabambura imirimbo yabo yose: amayugi n'ibirezi n'inigi, 19amaherena n'ibitare n'ibitambaro byo mu mutwe, 20imitamirizo n'imikufi n'imikandara, amacupa y'imibavu n'impigi, 21impeta zo ku ntoki n'izo ku mazuru, 22amakanzu y'iminsi mikuru n'imyitero, ibishura n'amasakoshi, 23imyenda ibengerana n'amashati y'imyeru, ibitambaro byo mu mutwe n'ibishōra.
24Impumuro nziza y'imibavu izasimburwa n'umunuko,
imikandara izasimburwa n'imishumi,
imisatsi iboshye izasimburwa n'uruhara,
imyambaro y'umurimbo izasimburwa n'igaragaza akababaro.
Koko rero uburanga buzasimburwa n'ubusembwa.
25Ingabo zawe zizatsembwa n'inkota,
intwari zawe zizagwa ku rugamba.
26Abatuye i Siyoni bazarira bacure umuborogo,
bazamera nk'umugore wicaye mu mukungugu yabuze byose.

Currently Selected:

Ezayi 3: BIR

Highlight

Copy

Compare

Share

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in