Ezayi 23
23
Ubutumwa bwagenewe Fenisiya
1Ubu ni ubutumwa bwagenewe Tiri#Tiri: ni umujyi ukomeye wo muri Fenisiya (reba K2) kimwe n'uwa Sidoni. Ku byerekeye Abanyafenisiya reba Ezek 26.28; Yow 4.4-8; Amosi 1.9-10; Zak 9.1-4; Mt 11.21-22; Lk 10.13-14..
Nimurire batware b'amato ajya i Tarushishi,
nimurire kuko umujyi wanyu Tiri urimbutse,
nta nzu isigaye, nta n'icyambu.
Iyo nkuru yavuye i Shipure.
2Mwebwe abaturiye inyanja nimuceceke,
mwe bacuruzi b'i Sidoni nimwumirwe,
mwe mwakungahajwe n'ibizanywe n'abasare nimuceceke.
3Inyungu zanyu zavaga mu mbuto zo mu kibaya cya Nili,
zanyuzwaga mu mazi magari,
aho ni ho hari isoko mpuzamahanga.
4Sidoni, korwa n'isoni,
wowe mujyi ntamenwa wo ku nyanja, korwa n'ikimwaro.
Inyanja iravuga iti: “Sinigeze njya ku nda,
sinigeze mbyara abahungu cyangwa abakobwa.”
5Misiri niyumva ko Sidoni yashenywe izababara cyane.
6Mwebwe abaturage b'i Fenisiya nimurire,
nimuhungire i Tarushishi.
7Mbese uriya ni wa mujyi wanyu wahoze uhinda?
Ese waba wa mujyi wubatswe kera cyane?
Waba se ari wa mujyi woherezaga abantu bawo kwigarurira ibihugu?
8Ni nde wafashe umugambi wo guhana Tiri?
Uwo mujyi wahoze wimika abami,
abacuruzi bawo bari abanyacyubahiro bubahwa n'isi yose.
9Ni Uhoraho Nyiringabo wafashe uwo mugambi,
ni we wabigambiriye kugira ngo atsembe agasuzuguro ka Tiri,
bityo akoze isoni abanyacyubahiro bayo.
10Baturage b'i Tarushishi, nimwihingire ubutaka bwanyu,
dore nta byambu by'ubucuruzi mugifite.
11Uhoraho yibasiye inyanja,
yahindishije ibihugu umushyitsi,
yategetse ko basenya imijyi ntamenwa y'i Fenisiya#Fenisiya: mu giheburayi ni Kanāni. Abanyafenisiya bakomokaga kuri Kanāni. Reba Intang 10.15..
12Uhoraho yaravuze ati:
“Bantu b'i Sidoni mwarakandamijwe,
ntimuzongera kunezerwa ukundi.
Nimunahungira i Shipure ntimuzagira amahoro.
13Reba igihugu cya Babiloniya ntikigituwe,
Abanyashūru bakigize indiri y'inyamaswa,
Abanyababiloniya bari barubatse iminara n'amazu ntamenwa,
nyamara byahindutse amatongo.
14Nimurire basare b'amato ajya i Tarushishi,
umujyi ntamenwa mwishingikirizagaho wasenyutse.”
15Ubwo Tiri izibagirana igihe cy'imyaka mirongo irindwi, igihe gihwanye n'imyaka y'ubuzima bw'umwami. Nyuma y'iyo myaka mirongo irindwi, Tiri izamera nk'indaya ivugwa muri iyi ndirimbo:
16“Yewe wa ndaya we yibagiranye,
fata inanga uzenguruke umujyi.
Curanga wimazeyo uririmbe cyane,
uririmbe cyane kugira ngo bazakwibuke.”
17Nyuma y'iyo myaka mirongo irindwi, Uhoraho azagoboka Tiri. Izongera kuba indaya igirane ubucuruzi n'amahanga yose yo ku isi. 18Umutungo bazagira bazawegurira Uhoraho. Ntibazawubika kure, nyamara abasenga Uhoraho ni bo bazawukoresha bagura ibyokurya byinshi n'imyambaro myiza.
Currently Selected:
Ezayi 23: BIR
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001