Bible App logo
Search Icon

Ezayi 17

17
Iherezo ry'ubutegetsi bw'i Damasi n'ubwa Isiraheli
1Ubu ni ubutumwa bwagenewe Damasi.
Dore Damasi ntizongera kuba umujyi ukundi,
izahinduka amatongo.
2Imijyi yo muri Aroweri izahinduka umusaka,
amatungo azayibyagiramo nta cyo yikanga.
3Abisiraheli ntibazongera kugira imijyi ntamenwa,
ubutegetsi bw'i Damasi buzarangira.
Abanyasiriya bazacika ku icumu bazacishwa bugufi,
bazacishwa bugufi bamere nk'Abisiraheli.
Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
4Icyo gihe Abisiraheli bazatakaza icyubahiro cyabo,
ubukungu bwabo buzashira.
5Isiraheli izamera nk'ingano zirundanyijwe igihe cy'isarura,
izaba nk'igihe umusaruzi agesa amahundo yazo,
izamera nk'ingano bahumbahumba mu kibaya cy'Abarefa.
6Muri Isiraheli hazarokoka abantu mbarwa,
izaba nk'igiti cy'umunzenze cyasaruweho imbuto zose,
izaba nk'igiti cyasigayeho imbuto ebyiri cyangwa eshatu mu bushorishori,
izaba nk'igiti cyasigayeho imbuto nkeya ku mashami yo hasi.
Uko ni ko Uhoraho Imana ya Isiraheli avuze.
7Icyo gihe abantu bazarangamira Umuremyi wabo, bazahindukirira Umuziranenge wa Isiraheli. 8Ntibazongera kwita ku ntambiro biyubakiye, ntibazongera kurangamira inkingi zeguriwe Ashera cyangwa intambiro zoserezwaho imibavu, biyubakiye. 9Icyo gihe imijyi ntamenwa baretse kubera Abisiraheli izahinduka ibihuru n'ishyamba. Koko iyo mijyi izahinduka amatongo.
10Isiraheli we, koko wibagiwe Imana Umukiza wawe,
ntiwazirikanye Urutare ntamenwa rwo buhungiro bwawe!
Bityo wihingiye imirima myiza,
wabibye imbuto z'abanyamahanga.
11Imbuto mwabibye mwazimejeje uwo munsi,
mwazibibye mu gitondo zihita zizana indabyo.
Nyamara nta cyo muzasarura,
ahubwo hazabaho igihe cy'amakuba n'umubabaro ukabije.
Iterabwoba ry'amahanga
12Mbega uburakari bw'abantu benshi!
Bararuruma nk'inyanja irimo imihengeri.
Mbega umuborogo w'amahanga!
Bararuruma nk'amazi menshi.
13Umva uburyo ibihugu biruruma nk'amazi y'inyanja,
nyamara Uhoraho azabicyaha bihungire kure,
bizaba nk'umurama utumuka hejuru y'imisozi,
bizaba nk'umukungugu utumuwe na serwakira.
14Ku mugoroba biba biteye ubwoba,
nyamara mu rukerera bikayoyoka.
Ngayo amaherezo y'abatwambura ibyacu,
ni yo maherezo y'abadusahura.

Currently Selected:

Ezayi 17: BIR

Highlight

Copy

Compare

Share

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in