Ezayi 15
15
Amakuba ya Mowabu
(Ezayi 15—16; Yer 48)
1Ubu ni ubutumwa bwagenewe Mowabu#Mowabu: reba 25.10-12; Yer 48.1-47; Ezek 25.8-11; Amosi 2.1-3; Sof 2.8-11..
Ari na Kiri#Ari na Kiri: yari mu majyepfo ya Arunoni. Hari n'undi mujyi witwaga Kiri-Heresi. Reba 16.7; Yer 48.31., ya mijyi yo muri Mowabu yaratsembwe,
yatsembwe mu ijoro rimwe.
2Abaturage b'i Diboni bagiye mu ngoro yabo,
bagiye kuririra ahasengerwa,
ab'i Mowabu baraborogera i Nebo n'i Medeba,
bimoje umusatsi n'ubwanwa.
3Mu mayira abantu bambaye imyambaro igaragaza akababaro,
baraborogera hejuru y'amazu no mu bibuga,
abantu bose bitura hasi barira.
4Ab'i Heshiboni n'i Eleyale barataka,
imiborogo yabo irumvikana kugera i Yahasi,
ingabo za Mowabu na zo zirataka,
zakutse umutima.
5Ndaririra Mowabu,
dore abantu bayo bahungiye i Sowari n'i Egilati-Shelishiya,
barazamuka barira bagana i Luhiti,
mu nzira igana i Horonayimu bashavujwe n'ayo makuba.
6Amazi y'i Nimurimu yarakamye,
ibyatsi byarumye ntakikihamera,
nta kimera kikiharangwa.
7Umutungo bari basigaranye,
bawambukanye hakurya mu biti byo ku nkombe y'umugezi.
8Imiborogo ni yose mu mpande zose z'igihugu cya Mowabu,
amaganya yabo arumvikana i Egilayimu n'i Bēri-Elimu.
9Amazi y'i Diboni yuzuyemo amaraso,
nyamara Uhoraho aravuze ati:
“Ab'i Diboni nzabongerera ibyago,
abacitse ku icumu b'i Mowabu bazaribwa n'intare.”
Currently Selected:
Ezayi 15: BIR
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001