YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 29

29
Yakobo agera kwa Labani
1Yakobo akomeza urugendo, agera mu gihugu cy'iburasirazuba. 2Aza kubona iriba riri mu misozi, hafi yaryo hari imikumbi itatu y'intama itegereje kuhirwa. Ariko iryo riba ryari ripfundikijwe ibuye rinini. 3Iyo amatungo yamaraga guteranira aho bakuragaho iryo buye bakayuhira, amatungo yakuka bagasubiza ibuye mu mwanya waryo.
4Yakobo abaza abashumba ati: “Ncuti zanjye, muri aba he?”
Baramusubiza bati: “Turi ab'i Harani.”
5Arababaza ati: “Ese Labani ukomoka kuri Nahori muramuzi?”
Baramusubiza bati: “Turamuzi.”
6Yongera kubabaza ati: “Araho se?”
Baramusubiza bati: “Araho, ndetse dore n'umukobwa we Rasheli ashoye amatungo.”
7Yakobo arababaza ati: “Ko mwabyagije amatungo hakiri kare? Nimuyuhire nakuka muyaragire!”
8Baramusubiza bati: “Ntitwabikora kuko tugomba gutegereza ko amatungo yose ahagera, tukabona gukuraho ibuye tukayuhira.”
9Yakobo akivugana na bo, Rasheli wari umushumba aba ageze aho ashoreye intama za se. 10Yakobo abonye Rasheli umukobwa wa nyirarume Labani, ashoreye intama za se, ajya ku iriba akuraho ibuye yuhira intama za nyirarume Labani. 11Hanyuma ahobera Rasheli, maze umunezero umutera kurira. 12Ni ko kubwira Rasheli ati: “Ndi mwishywa wa so, mama ni Rebeka.” Nuko Rasheli ariruka abibwira se.
13Labani yumvise yuko mwishywa we Yakobo yaje, arihuta ajya kumusanganira. Aramuhobera aramusoma, amujyana iwe. Yakobo amubwira ibyamubayeho byose. 14Nuko Labani aramubwira ati: “Ni ukuri, uri amaraso yanjye.”
Yakobo arongora Leya na Rasheli
Yakobo ahamaze ukwezi 15Labani aramubwira ati: “Si byiza ko wankorera ku busa nubwo uri mwene wacu, none mbwira icyo ushaka ko nzaguhemba.” 16Labani yari afite abakobwa babiri. Umukuru yitwaga Leya, umuto akitwa Rasheli. 17Leya yari afite amaso meza#yari … meza: cg ntiyarebaga neza., Rasheli we yari ateye neza kandi afite uburanga,
18Yakobo akamukunda. Nuko asubiza Labani ati: “Nzagukorera imyaka irindwi, unshyingire umukobwa wawe muto Rasheli.”
19Labani aramubwira ati: “Kumugushyingira biruta kumushyingira undi, gumana nanjye.” 20Nuko Yakobo akora imyaka irindwi kugira ngo bamushyingire Rasheli. Yaramukundaga cyane bituma iyo myaka imubera nk'iminsi mike. 21Iyo myaka irangiye Yakobo abwira Labani ati: “Nshyingira umugeni wanjye kuko igihe cyo kugukorera cyarangiye.”
22Labani atumira abaturanyi be bararya, baranywa, 23nimugoroba ashyira Yakobo umukobwa we Leya, aramurongora. 24Labani yari yarahaye Leya umuja we Zilipa ngo amukorere. 25Bukeye Yakobo asanga bamushyingiye Leya! Ni bwo abajije Labani ati: “Wangenje ute? Sinagukoreye ngira ngo unshyingire Rasheli? Kuki wandiganyije?”
26Labani aramusubiza ati: “Mu muco wacu ntidushyingira umukobwa muto mbere y'umukuru. 27Banza umarane na Leya icyumweru cy'ubugeni mbone kugushyingira Rasheli, maze uzankorere indi myaka irindwi.”
28Yakobo abigenza atyo. Amaranye na Leya icyumweru, Labani amushyingira Rasheli. 29Labani yari yarahaye Rasheli umuja we Biliha ngo amukorere. 30Yakobo arongora Rasheli, aramukunda kurusha Leya. Akorera Labani indi myaka irindwi.
Abana ba Yakobo
31Uhoraho abonye ko Leya adakunzwe nka Rasheli amuha ibyara, naho Rasheli aba ingumba. 32Leya asama inda abyara umwana w'umuhungu, amwita Rubeni#Rubeni: mu giheburayi risobanurwa ngo “Dore umuhungu”, cg “Yabonye akababaro”. kuko yavugaga ati: “Uhoraho yabonye akababaro kanjye, noneho umugabo wanjye azankunda.”
33Arongera arasama abyara undi muhungu, aravuga ati: “Uhoraho yumvise ko ntakunzwe, none ampaye n'uyu.” Amwita Simeyoni#Simeyoni: mu giheburayi rifitanye isano no kumva..
34Arongera arasama abyara undi muhungu, aravuga ati: “Noneho umugabo wanjye tuzafatanya, kuko twabyaranye abahungu batatu.” Uwo mwana amwita Levi#Levi: mu giheburayi rifitanye isano no gufatanya..
35Arongera arasama abyara undi muhungu, aravuga ati: “Ubu bwo nzasingiza Uhoraho!” Uwo mwana amwita Yuda#Yuda: mu giheburayi rifitanye isano no gusingiza.. Nuko aba arekeye aho kubyara.

Currently Selected:

Intangiriro 29: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy