YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 21

21
Ivuka rya Izaki
1Uhoraho yahaye Sara umugisha, amugenzereza nk'uko yabisezeranye. 2Sara asama inda, abyarira Aburahamu umuhungu mu gihe Imana yari yaramubwiye, kandi Aburahamu yari umusaza. 3Uwo muhungu yabyaranye na Sara, Aburahamu amwita Izaki#Izaki: risobanurwa ngo “guseka”., 4amukeba amaze iminsi umunani avutse nk'uko Imana yabimutegetse. 5Igihe Izaki yavukaga, Aburahamu yari amaze imyaka ijana.
6Sara aravuga ati: “Imana inteye ibyishimo no guseka, n'undi wese uzumva ko nabyaye azishima aseke.” 7Arongera ati: “Ni nde washoboraga kubwira Aburahamu ko nzonsa abana? Nyamara dore mubyariye umuhungu ageze mu za bukuru!”
8Umwana arakura aracuka, kandi umunsi wo gucutsa Izaki, Aburahamu akoresha ibirori bikomeye.
Hagari na Ishimayeli birukanwa
9Wa muhungu Hagari w'Umunyamisirikazi yari yabyaranye na Aburahamu, Sara amubona anegurana, 10maze abwira Aburahamu ati: “Irukana uriya muja n'umuhungu we! Sinshaka ko umuhungu w'uwo muja azagabana umunani n'umuhungu wanjye Izaki.” 11Ibyo kwirukana Ishimayeli bibabaza Aburahamu cyane kuko na we yari umwana we. 12Ariko Imana iramubwira iti: “Iby'umuhungu wawe n'umuja wawe ntibikubabaze. Ahubwo ukore icyo Sara akubwira, kuko Izaki ari we uzakomokwaho n'urubyaro nagusezeranyije. 13Naho umuhungu w'umuja wawe, nzatuma agira ubwoko bumukomokaho kuko na we ari umuhungu wawe.”
14Aburahamu arazinduka aha Hagari impamba n'uruhago#uruhago: reba Mt 9.17 (sob n'ishusho). rw'uruhu rwuzuye amazi, abimushyira ku bitugu, amuha n'umwana aramwirukana. Hagari aragenda azerera ku gasi hafi y'i Bērisheba. 15Amazi amaze gushira, Hagari ashyira umwana munsi y'igihuru. 16Aragenda yicara ahitaruye nko muri metero ijana, kuko atifuzaga kureba umwana we apfa. Nuko araboroga.
17Nyamara Imana yumvise gutaka k'umwana, maze umumarayika w'Imana ahamagarira Hagari mu ijuru ati: “Hagari we, urarizwa n'iki? Humura, Imana yumvise umwana wawe atakira hamwe wamusize. 18Genda umufate ukuboko umuhagurutse, nanjye nzamuha gukomokwaho n'ubwoko bukomeye.”
19Nuko Imana imwereka iriba ry'amazi, aragenda yuzuza amazi muri rwa ruhago, ayazanira umwana we aranywa. 20Imana ikomeza kurinda Ishimayeli arakura, atura ku gasi aba umuhanga mu kurasa. 21Ubwo yari atuye mu butayu bwa Parani#Parani: yari mu majyepfo ya Bērisheba nko mu birometero ijana., nyina ajya kumushakira umugore mu gihugu cya Misiri.
Aburahamu agirana na Abimeleki isezerano ry'amahoro
22Muri icyo gihe, Abimeleki ari kumwe n'umutware w'ingabo ze Pikoli, araza abwira Aburahamu ati: “Imana ibana nawe mu byo ukora byose. 23None undahire izina ry'Imana ko utazigera umpemukira, jye cyangwa abana banjye cyangwa abuzukuru banjye. Jye n'igihugu utuyemo utwiture ineza nk'iyo nakugiriye.”
24Aburahamu aramusubiza ati: “Ndabirahiye.”
25Ariko Aburahamu aregera Abimeleki ko abagaragu be bamwambuye iriba ry'amazi. 26Abimeleki arahakana ati: “Ibyo sinzi uwabikoze, kandi nawe nta cyo wigeze umbwira, ni ubwa mbere mbyumvise.”
27Nuko Aburahamu azana amashyo n'imikumbi abiha Abimeleki, bagirana isezerano. 28Aburahamu azana n'inyagazi ndwi azishyira ku ruhande, 29Abimeleki ni ko kumubaza ati: “Mbese ziriya nyagazi ndwi washyize ku ruhande ni iz'iki?”
30Aburahamu aramusubiza ati: “Kuko ari jye wafukuje iri riba, akira izi nyagazi bimbere gihamya ko ubyemeje.” 31Aho hantu hitwa Bērisheba#Bērisheba: risobanurwa ngo “iriba ry'indahiro”, cg iriba rya karindwi. kuko ari ho bombi barahiriye.
32Nyuma y'ayo masezerano y'i Bērisheba, Abimeleki n'umutware w'ingabo ze Pikoli, basubira iwabo mu Bufilisiti. 33Aburahamu atera igiti i Bērisheba, aramya Uhoraho Imana y'ibihe bidashira. 34Maze amara igihe kirekire mu Bufilisiti.

Currently Selected:

Intangiriro 21: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy