YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 15

15
Uhoraho aha Aburamu Isezerano
1Nyuma y'ibyo, Uhoraho abonekera Aburamu aramubwira ati: “Aburamu we, ntukagire icyo utinya, ndi ingabo igukingira kandi nzaguha ingororano ikomeye.”
2Aburamu aramubaza ati: “Nyagasani Uhoraho, kumpa iyo ngororano bizamarira iki kandi ngiye kuzapfa bucike? Eliyezeri w'i Damasi ni we uzasigara mu byanjye, 3kandi ari umwe mu bagaragu banjye! Ni we uzanzungura kuko nta rubyaro wampaye!”
4Uhoraho aramusubiza ati: “Ntabwo ari Eliyezeri uzakuzungura, ahubwo uzazungurwa n'umuhungu uzibyarira.” 5Nuko Uhoraho ajyana Aburamu hanze, aramubwira ati: “Itegereze ziriya nyenyeri ziri ku ijuru, urabona ushobora kuzibara se? Urubyaro rwawe ni ko ruzangana!”
6Aburamu yizera Uhoraho, bituma Uhoraho amubara nk'intungane.
7Uhoraho yungamo ati: “Ni jyewe Uhoraho watumye wimuka mu mujyi wa Uri mu Bukalideya, kugira ngo nguhe iki gihugu ho gakondo.”
8Aburamu aramubaza ati: “Nyagasani Uhoraho, nzemezwa n'iki ko uzakimpa?”
9Uhoraho aramusubiza ati: “Nzanira inyana imaze imyaka itatu ivutse, n'ihene y'imyaka itatu n'isekurume y'intama na yo y'imyaka itatu, hamwe n'inuma ebyiri.” 10Aburamu arabizana byose abisaturamo kabiri, ibisate bimwe abitondekanya iburyo ibindi ibumoso biteganye, ariko inuma ntiyazisatura.#10: Mu muhango wo guhamya isezerano, basaturaga itungo mo kabiri bakarica hagati, bakaba bemeje ko uzica isezerano azagirwa nk'iryo tungo. Reba Yer 34.18-19. 11Bigeze aho inkongoro ziza kurya izo nyama, ariko Aburamu arazirukana.
12Izuba rigiye kurenga Aburamu afatwa n'ibitotsi byinshi, ariko aza gushigukira hejuru ubwoba buramutaha. 13Uhoraho ni ko kumubwira ati: “Dore uko bizagenda: abazagukomokaho bazasuhukira mu gihugu cy'amahanga bakimaremo imyaka magana ane yose, bazafatwa nabi bakore n'imirimo y'agahato. 14Ariko nzahana igihugu kizabakoresha agahato, hanyuma bazakivamo bafite ubutunzi bwinshi. 15Naho wowe uzisazira neza, utabaruke amahoro, bagushyingure uko bikwiye. 16Abazagukomokaho nibamara ibisēkuruza bine muri icyo gihugu, bazagaruka ino. Icyo gihe ibyaha by'Abamori bizaba byararenze ihaniro.”
17Izuba rimaze kurenga hacura umwijima, nuko haboneka icyotero gicumbeka n'ifumba igurumana binyura hagati ya bya bisate by'amatungo. 18Icyo gihe Uhoraho aha Aburamu Isezerano agira ati: “Nzaha abazagukomokaho iki gihugu cyose, guhera ku mupaka wa Misiri kugera ku ruzi runini rwa Efurati, 19ahatuwe n'Abakeni n'Abakenizi n'Abakadimoni, 20n'Abaheti n'Abaperizi n'Abarefa, 21n'Abamori n'Abanyakanāni n'Abagirigashi n'Abayebuzi.”

Currently Selected:

Intangiriro 15: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy