YouVersion Logo
Search Icon

Ukuvanwa mu Misri 40

40
Uhoraho ategeka Musa gushinga Ihema
1Uhoraho abwira Musa ati: 2“Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa mbere#itariki … mbere: hari muri Werurwe hagati, nyuma y'umwaka Abisiraheli bavuye mu Misiri. Ukwezi kwabo kwa mbere kwitwaga Abibu. uzashinge Ihema ry'ibonaniro. 3Uzashyiremo Isanduku irimo ibisate by'amabuye byanditsweho Amategeko, maze ukingeho umwenda wabigenewe. 4Uzinjize ameza ushyireho imigati, winjize n'igitereko cy'amatara uterekeho amatara yacyo. 5Igicaniro cy'izahabu cyo koserezaho imibavu, uzagishyire mu Cyumba kizira inenge hafi ya ya Sanduku, maze ukinge umwenda ku muryango w'Ihema. 6Uzashyire urutambiro imbere y'umuryango w'Ihema ry'ibonaniro. 7Igikarabiro uzagishyire hagati y'Ihema ry'ibonaniro n'urutambiro, maze ucyuzuze amazi. 8Uzubake urugo ruzengurutse Ihema, hanyuma ukinge umwenda ku irembo ryarwo.
9“Uzafate amavuta abigenewe, uyasīge Ihema n'ibiririmo byose n'ibikoresho byaryo byose, kugira ngo ubinyegurire bibe binyeguriwe rwose. 10Uzayasīge n'urutambiro n'ibikoresho byarwo byose, kugira ngo urunyegurire rwose. 11Uzayasīge igikarabiro n'igitereko cyacyo, kugira ngo ubinyegurire.
12“Uzazane Aroni n'abahungu be ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro, maze uhabuhagirire. 13Uzambike Aroni imyambaro y'umutambyi, umusukeho amavuta kugira ngo umunyegurire ambere umutambyi. 14Uzazane n'abahungu be ubambike amakanzu, 15ubasukeho amavuta nk'uko wayasutse kuri se, na bo ubanyegurire bambere abatambyi. Uwo muhango uzakorerwe n'abazabakomokaho uko ibihe bihaye ibindi.”
Bashinga Ihema ry'ibonaniro
16Musa akora ibyo Uhoraho yari yamutegetse byose. 17Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa mbere bamaze umwaka bavuye mu Misiri, bashinga Ihema 18bayobowe na Musa. Bashinga ibizingiti mu birenge byabyo, bateraho imbariro bashinga n'inkingi z'Ihema, 19barishyira hejuru yabyo maze bararisakara, nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa. 20Musa afata bya bisate by'amabuye byanditsweho Amategeko abishyira mu Isanduku, ashyiraho igipfundikizo maze ayinjizamo imijishi yayo. 21Bashyira Isanduku mu Ihema bakingaho umwenda wabigenewe, nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa. 22Bashyira ameza mu Ihema ry'ibonaniro iburyo, hino y'umwenda ukingirije Isanduku. 23Musa ayashyiriraho imigati mu Cyumba kizira inenge, nk'uko Uhoraho yari yabimutegetse. 24Bashyira igitereko cy'amatara mu Ihema ry'ibonaniro ibumoso ahateganye n'ameza, 25Musa aterekeraho amatara mu Cyumba kizira inenge, nk'uko Uhoraho yari yabitegetse. 26Bashyira igicaniro cy'izahabu mu Ihema ry'ibonaniro hino y'umwenda, 27Musa yoserezaho imibavu ihumura neza, nk'uko Uhoraho yari yabimutegetse. 28Nuko bakinga umwenda ku muryango w'Ihema.
29Bashyira urutambiro imbere y'umuryango w'Ihema ry'ibonaniro, Musa atambiraho igitambo gikongorwa n'umuriro n'ituro ry'ibinyampeke, nk'uko Uhoraho yari yabimutegetse. 30Bashyira igikarabiro hagati y'Ihema ry'ibonaniro n'urutambiro, bacyuzuza amazi yo kwisukura. 31Musa na Aroni n'abahungu be bajyaga bakarabiramo intoki bakoga n'ibirenge 32mbere yo kwinjira mu Ihema ry'ibonaniro, cyangwa kwegera urutambiro nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa.
33Bubaka urugo ruzengurutse Ihema n'urutambiro, bakinga umwenda ku marembo yarwo. Musa arangiza atyo iyo mirimo.
Ikuzo ry'Uhoraho n'inkingi y'igicu
(Ibar 9.15-23)
34Igicu gitwikīra Ihema ry'ibonaniro maze ikuzo ry'Uhoraho riraryuzura, 35ku buryo Musa atashoboye kwinjiramo.
36Kuva icyo gihe Abisiraheli ntibakomezaga urugendo icyo gicu kitavuye ku Ihema. 37Iyo kitarivagaho, bagumaga aho kugeza umunsi kiriviriyeho. 38Icyo gicu cy'Uhoraho cyagumaga hejuru y'Ihema ku manywa, naho nijoro kikaba umuriro. Byagenze bityo ku Bisiraheli mu rugendo rwabo rwose.

Currently Selected:

Ukuvanwa mu Misri 40: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy