YouVersion Logo
Search Icon

Abanyefezi 2

2
Kuva mu rupfu ujya mu bugingo
1Namwe mwari mwarapfuye muzize ibicumuro n'ibyaha byanyu. 2Ni byo mwabagamo, mukurikije imigenzereze y'iyi si, mukurikije n'Umugenga w'ibinyabutware byo mu kirere, ari we mwuka ukorera mu bantu batumvira Imana. 3Natwe twese twabarirwaga muri abo, igihe twari tugikurikiza ibyo kamere yacu irarikira, tugakora iby'umubiri n'ibitekerezo byacu byifuza. Ku byerekeye kamere yacu, twari abo kurakaza Imana kimwe n'abandi bose.
4Nyamara Imana yuje imbabazi, kubera urukundo rwinshi yadukunze, 5yadusanze twarapfuye tuzize ibicumuro byacu, maze iduha ubugingo hamwe na Kristo – erega mwakijijwe n'ubuntu bwayo! 6Yatuzuranye na Kristo idushyira hamwe na we ku ntebe ya cyami “ahantu ho mu ijuru”#ahantu ho mu ijuru: reba 1.3 (sob)., turi muri Kristo Yezu. 7Kwari ukugira ngo mu bihe bizaza yerekane ubutunzi buhebuje bw'ubuntu bwayo, ikoresheje ineza itugirira muri Kristo Yezu. 8Koko mwakijijwe n'ubuntu kuko mwizeye Kristo, ntibyakomotse muri mwe ahubwo ni impano y'Imana. 9Ntibyakomotse kandi ku bikorwa byanyu, kugira ngo hatagira umuntu ubyiratana. 10Imana ni yo yaduhanze ituremera muri Kristo Yezu, kugira ngo dukore ibyiza yaduteganyirije kera ngo tujye tugenza dutyo.
Kuba umwe muri Kristo
11Mwebwe abanyamahanga, abo Abayahudi bita “abatakebwe”, bo bakirata kwa gukebwa kwabo ko ku mubiri, mwibuke rero 12uko kera mwari mumeze. Mwariho mudafite Kristo nta sano mufitanye n'Abisiraheli, nta ruhare mufite ku byasezeranywe bishingiye ku Isezerano Imana yagiranye n'ubwoko bwayo. Mwari ku isi nta Mana mufite, nta cyo mwiringiye na busa. 13Mwari kure yayo, ariko ubu muri Kristo Yezu mwigijwe hafi n'amaraso yamennye kubera mwe. 14Kristo ni we mahoro yacu, abari babiri yatugize umwe, atanga umubiri we ngo akureho urwangano, ari rwo rusika rwadutandukanyaga. 15Yavanyeho Amategeko hamwe n'amabwiriza n'imigereka yayo, kugira ngo muri we Umuyahudi n'utari Umuyahudi, bombi abagire umuntu umwe mushya. Uko ni ko yazanye amahoro. 16Ku bw'urupfu rwe rwo ku musaraba, abo bombi yabunze n'Imana abagira umubiri umwe, bityo atsemba urwangano rwari hagati yabo. 17Yaraje atangaza inkuru nziza y'amahoro, ayibwira mwebwe mwari kure y'Imana n'Abayahudi bari bugufi bwayo. 18Ubu twese ni we utuma twegera Imana Data tubikesha Mwuka umwe.
19Bityo rero ntimukiri abanyamahanga n'abimukira, ahubwo musangiye ubwenegihugu n'intore z'Imana, mukaba muri inzu yayo. 20Mwubatswe nk'amabuye ku rufatiro rugizwe#rugizwe: cg rwashyizweho. n'Intumwa za Kristo n'abahanuzi, Kristo Yezu akababera ibuye nsanganyarukuta. 21Muri we ibuye ryose rifungana n'irindi inzu ikajya ejuru, ikaba Ingoro yeguriwe Nyagasani. 22Bityo muri we namwe mwubakwa hamwe, kugira ngo mube inzu Imana ituramo ku buryo bwa Mwuka.

Currently Selected:

Abanyefezi 2: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy