YouVersion Logo
Search Icon

Daniyeli 11

11
Intambara zizaba hagati ya Misiri na Siriya
1Erega nanjye naramutabaye ndamufasha, mu mwaka wa mbere Dariyusi w'Umumedi ari ku ngoma.”
2Arongera ati: “Reka ngusobanurire uko bigiye kugenda. Abami batatu bagiye gusimburana ku ngoma y'u Buperesi, bazakurikirwa n'uwa kane uzabarusha ubukire. Namara kugira ububasha buhagije kubera ubukire bwe, azakoranya abantu bose barwanye u Bugereki. 3Hanyuma u Bugereki buzagira umwami#umwami: ni Alegisanderi mukuru. w'igihangange uzategeka ubwami bugari, agakora icyo ashatse cyose. 4Namara gukomera cyane, ubwami bwe buzasenyuka bwicemo ibice bine, ntazasimburwa n'abamukomokaho ahubwo ubwami bwe buzagabirwa abandi, kandi bo ntibazakomera nk'uko we yari akomeye.
5“Igice cy'amajyepfo ari cyo Misiri kizategekwa n'umwami ukomeye. Ariko umwe mu batware b'ingabo wamutabaye azamurusha gukomera, na we abe umwami ategeke ikindi gihugu gikomeye.#5: Umwami wo mu majyepfo ari ho mu Misiri ni Putolemeyi, naho uwo mu majyaruguru ari ho muri Siriya ni Selewukusi. Mu mirongo ikurikira, abami bavugwamo ni ababasimbuye ku ngoma. 6Nihashira imyaka abami b'ibyo bihugu bazagirana ubucuti, umukobwa w'umwami wa Misiri azashyingirwa umwami wa Siriya kugira ngo bagirane umubano. Ariko uwo mubano ntuzaramba, nyuma y'igihe gito umugabo we azicwa, na we ubwe n'umwana we#n'umwana we: cg na se. n'abaja yavanye iwabo n'abamushyigikiye bose bazicwa.
7“Icyo gihe umwe muri basaza be azima ingoma mu Misiri maze atere ingabo z'umwami wa Siriya, azirwanye azihashye yigarurire ikigo ntamenwa cye. 8Azanyaga ibigirwamana byo muri Siriya n'amashusho acuzwe mu cyuma, n'ibintu by'agaciro n'ifeza n'izahabu abijyane mu Misiri. Hazashira imyaka myinshi atongeye gutera umwami wa Siriya. 9Hanyuma umwami wa Siriya na we azamanuka ajye mu Misiri, ariko akubirane asubire mu gihugu cye.
10“Abahungu b'uwo mwami bazakoranya ingabo nyinshi cyane zigabe ibitero, zisandare ku mupaka nk'umwuzure. Zizarwana inkundura kugeza ubwo zizigarurira ikigo ntamenwa cy'abanzi. 11Ibyo bizarakaza cyane Umwami wa Misiri na we atere umwami wa Siriya, nubwo ingabo za Siriya zizaba ari nyinshi umwami wa Misiri azazitsinda, 12amarire ku icumu ibihumbi n'ibihumbi byazo. Azirata ubutwari ariko ntabwo azaba atsinze burundu. 13Umwami wa Siriya azamara imyaka akoranya izindi ngabo nyinshi kurusha iza mbere, maze amanuke afite ingabo nyinshi n'intwaro nyinshi. 14Icyo gihe hazaboneka abantu benshi bazigomeka ku mwami wa Misiri. Daniyeli we, ndetse n'abanyarugomo bo mu bwoko bwawe bazamugomera bibwira ko basohoza ibyo Imana yerekanye mu ibonekerwa, ariko nta cyo bizabagezaho. 15Umwami wa Siriya azatera umujyi ntamenwa, ingabo ze zirunde ibirundo by'igitaka ku rukuta rwawo zibyuririreho ziwigarurire. Ingabo za Misiri ntizizahangara icyo gitero, ndetse n'ab'intwari kabuhariwe bazacika intege. 16Abanyasiriya bazakora ibyo bishakiye kuko ntawe uzabakoma imbere. Bazigarurira igihugu cyiza#igihugu cyiza: ni ukuvuga Isiraheli. bagire ububasha bwo kukirimbura.
17“Umwami wa Siriya azafata umugambi wo kuzana ingabo z'igihugu cye zose, maze agirane amasezerano y'amahoro na Misiri. Azashyingira umwami wa Misiri umukobwa we agira ngo amukure ku ngoma, ariko uwo mugambi uzamupfubana kuko uwo mukobwa we atazamushyigikira. 18Umwami wa Siriya azatera ibihugu bikikije Inyanja ya Mediterane#ibihugu … Mediterane: byategekwaga na Misiri birimo na Yudeya. ndetse ibyinshi muri byo abyigarurire, ariko hazaza undi mugaba w'ingabo arwanye uwo mwami amutsinde amumaremo agasuzuguro. 19Umwami azatahuka asubire mu bigo bye ntamenwa, ariko nta cyo bizaba bikimumariye kuko azicwa akarimbuka. 20Uzamusimbura ku ngoma azaka imisoro myinshi yo kuzahūra umutungo w'ibwami, ariko mu minsi mike bazamwivugana, atishwe n'uwamurakariye cyangwa ataguye mu ntambara.
Umwami w'umugome
21“Nyuma y'ibyo hazaza umuntu usuzuguritse, aze atunguye abantu maze yime ingoma muri Siriya akoresheje uburiganya, ariko ntazahabwa icyubahiro gikwiye umwami. 22Ingabo zizasandara imbere ye nk'umwuzure ariko ntizizashobora kumutsinda, azazitsemba zose, azica n'Umutambyi mukuru wubahiriza Isezerano ry'Imana#Umutambyi … Imana: cg umutware bagiranye amasezerano.. 23Azagirana amasezerano n'abantu benshi hanyuma abariganye, bityo ubutegetsi bwe buzakomera bushingiye ku bantu bake. 24Azakora amarorerwa ba se na ba sekuruza batigeze bakora, azatera ibihugu bikize byo mu bwami bwe abitunguye, abisahure maze iminyago n'imicuzo abigabanye abayoboke be. Azafata n'umugambi wo gutera ibigo ntamenwa, ariko ingoma ye ntizamara kabiri.
25“Azaterana imbaraga n'ubutwari umwami wa Misiri, afite ingabo nyinshi. Umwami wa Misiri na we azatabarana ingabo nyinshi kandi zikomeye cyane bahangane, ariko ntazatsinda kuko azaba yagambaniwe. 26Ibyegera bye ni byo bizamugambanira maze ingabo ze zitsindwe, zigwe ku rugamba ari nyinshi. 27Abo bami bombi bazagirana imishyikirano bafitanye imigambi mibi maze baryaryane. Imishyikirano yabo nta cyo izageraho kuko igihe cyagenwe kizaba kitaragera. 28Umwami wa Siriya azatahukana iminyago myinshi. Nagera muri Yudeya aziyemeza gutoteza ubwoko Imana yahaye Isezerano, hanyuma yisubirire mu gihugu cye.
29“Igihe cyateganyijwe nikigera, azongera atere Misiri ariko noneho ibintu bizagenda ukundi. 30Abanyaroma bazaza mu mato y'intambara, abatinye asubire inyuma.
“Natahuka azatura uburakari ubwoko Imana yahaye Isezerano, maze atoneshe abaritaye. 31Azohereza ingabo ze zihumanye ikigo cy'Ingoro y'Imana, zibuze gutamba ibitambo bya buri munsi kandi zishyireho igiterashozi kirimbuzi. 32Umwami ubwe azareshya abataye Isezerano ry'Imana abiyegereze. Ariko abazi Imana bazishyira hamwe bihagarareho kigabo. 33Abazi gushishoza muri bo bazatoza#bazatoza: cg bazigisha. benshi, ariko muri icyo gihe bamwe muri bo bazicishwa inkota cyangwa umuriro, abandi bafatwe mpiri kandi ibyabo binyagwe. 34Muri iryo yicwa abenshi bazabagoboka nubwo bazaba bikurikiriye inyungu zabo, bityo abayoboke b'Imana bazatabarwa akanya gato. 35Bamwe mu bazi gushishoza bazicwa, bitume bagenzi babo bitunganya biboneze babe abere bategereje ko icyo gihe cy'ibyago gishira, dore ko igihe cyagenwe kizaba kitaragera.
36“Wa mwami azajya akora icyo yishakiye, azishyira hejuru yikomeze kuruta imana zose, ndetse azasebya n'Imana nyamana ku buryo bukabije. Azabikora kugeza ubwo uburakari bwe buzaba bushize, kuko Imana yari yaremeje ko bizagenda bityo. 37Azasuzugura ibigirwamana bya ba sekuruza, n'icyo abagore bakunda kuramya#icyo … kuramya: gishobora kuba ari ikigirwamana Tamuzi. Reba Ezek 8.14. n'ibindi bigirwamana byose, kuko azishyira hejuru y'ibintu byose. 38Ahubwo aziyegurira imana y'urugamba, iyo ba sekuruza batigeze bamenya, ayiture izahabu n'ifeza n'andi mabuye y'agaciro n'izindi mpano. 39Azatera ibigo ntamenwa yibwira ko iyo mana y'abanyamahanga imushyigikiye. Abazayiyoboka azabahesha ikuzo ryinshi, azabagabira amasambu kandi abahe gutegeka abantu benshi.
Imipfire y'umwami w'umugome
40“Mu gihe giheruka umwami wa Misiri azamutera, ariko umwami wundi azamugwa gitumo avuye mu majyaruguru, azanye ingabo nyinshi zirwanira mu magare y'intambara no ku mafarasi no mu mato menshi. Azatera ibihugu abisandaremo nk'umwuzure. 41Azatera igihugu cyiza maze abantu ibihumbi n'ibihumbi bicwe. Ariko Abedomu n'Abamowabu n'ab'intwari bo mu Bamoni bazarokoka. 42Azarwanya ibihugu byinshi ndetse na Misiri ntizarokoka. 43Azigabiza umutungo w'izahabu n'ifeza n'ibindi bintu by'agaciro byo mu Misiri. Abanyalibiya n'Abanyakushi bazamuyoboka. 44Ariko inkuru ziturutse mu burasirazuba no mu majyaruguru zizamuhagarika umutima, maze ave mu Misiri arakaye cyane kugira ngo arimbure kandi yice abantu benshi. 45Azashinga amahema ye y'ibwami hagati y'inyanja n'umusozi mwiza Imana yitoranyirije. Ni bwo igihe cye kizaba kigeze maze yicwe, kandi ntawe uzamutabara.”

Currently Selected:

Daniyeli 11: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy