YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe n'Intumwa 8

8
1Ibyo kwica Sitefano Sawuli yari abishyigikiye.
Sawuli atoteza abemeye Kristo
Uwo munsi Abakristo b'i Yeruzalemu batangira gutotezwa bikomeye. Uretse Intumwa, bose batatanira mu ntara ya Yudeya n'iya Samariya. 2Abantu bubahaga Imana bashyingura Sitefano kandi baramuririra cyane.
3Naho Sawuli we agumya kuyogoza Umuryango wa Kristo. Yavaga mu rugo akajya mu rundi, agakurubana abagabo n'abagore akabata muri gereza.
Ubutumwa bwiza butangazwa muri Samariya
4Abatatanye bagenda hose bamamaza Ubutumwa bwiza. 5Filipo we ajya mu mujyi wo muri Samariya, atangariza abaho ibya Kristo. 6Rubanda bitondera ibyo Filipo avuga, bose bagahuza umutima mu kubyumva no kureba ibitangaza yakoraga. 7Ingabo za Satani zavaga mu bantu benshi zomongana, kandi abamugaye benshi n'abacumbagiraga bagakira. 8Nuko muri uwo mujyi hakaba ibyishimo byinshi.
9Muri uwo mujyi kandi hari umugabo witwaga Simoni wari usanzwe aragura agatangaza Abanyasamariya, akiyita umuntu w'akataraboneka. 10Nuko abantu bose bakamurangarira, abakuru n'abato bavuga bati: “Uyu muntu arimo ububasha bw'Imana, ubwo bita Indahangarwa.”
11Bamuhugiraho kuko bari bamaze igihe batangazwa n'ubupfumu bwe. 12Bamaze kwemera Ubutumwa bwiza Filipo yabazaniye yerekeye ubwami bw'Imana na Yezu Kristo, abagabo n'abagore barabatizwa. 13Nuko Simoni na we yemera izo nyigisho arabatizwa, yihambira kuri Filipo. Abonye ibimenyetso atanze n'ibitangaza bikomeye akoze arumirwa.
14Intumwa za Kristo zari i Yeruzalemu zumvise ko abo muri Samariya bemeye Ijambo ry'Imana, ziboherereza Petero na Yohani. 15Bagezeyo barabasabira ngo bahabwe Mwuka Muziranenge, 16kuko ari nta n'umwe muri bo yari yamanukiraho, ariko gusa bari barabatijwe mu izina rya Nyagasani Yezu. 17Petero na Yohani bamaze kubarambikaho ibiganza, abo bantu bahita bahabwa Mwuka Muziranenge.
18Simoni abonye uko abo Intumwa za Kristo zirambitseho ibiganza bahawe Mwuka Muziranenge, azanira amafaranga Petero na Yohani arababwira ati: 19“Mumpe nanjye ubwo bushobozi, kugira ngo uwo nzarambikaho ibiganza ahabwe Mwuka Muziranenge.”
20Petero aramubwira ati: “Uragapfana n'amafaranga yawe! Ubonye ngo utekereze ko wagura impano y'Imana amafaranga! 21Ntaho uhuriye n'ibi ngibi, nta n'icyo byakungura kuko imigambi yawe itagororokeye Imana. 22Nuko rero wihane ubwo bugome bwawe maze usabe Nyagasani, urebe ko yakubabarira uwo mugambi wagize. 23Erega ndasanga umazwe n'ishyari kandi wahambiranye n'ubuhemu!”
24Simoni ni ko gusubiza ati: “Munsabire Nyagasani, kugira ngo hatagira ikimbaho mu byo mumaze kuvuga.”
25Petero na Yohani bamaze kwemeza abantu ibyo biboneye no kubabwira ijambo rya Nyagasani, basubira i Yeruzalemu. Bari mu nzira bamamaza Ubutumwa bwiza mu mirenge myinshi yo muri Samariya.
Filipo ahura n'Umunyetiyopiya
26Umumarayika wa Nyagasani abwira Filipo ati: “Haguruka ugende werekeje mu majyepfo, ufate umuhanda utakiri nyabagendwa uva i Yeruzalemu ugana i Gaza.”
27Nuko Filipo arahaguruka aragenda, ahura n'Umunyetiyopiya wari icyegera#icyegera: uwo mugabo yari inkone. Muri icyo gihe ibyegera byinshi by'abami babitoranyaga mu nkone, kuko ari zo ziringirwaga. cya Kandake#Kandake: ni ko abamikazi bo muri Etiyopiya bose bitwaga. umwamikazi w'Abanyetiyopiya, ari na we ugenga imari ye yose. Yari yaragiye i Yeruzalemu gusenga Imana. 28Mu gihe yari mu nzira ataha, yari yicaye mu igare rye asoma igitabo cy'umuhanuzi Ezayi. 29Mwuka w'Imana abwira Filipo ati: “Egera uriya mugabo wicaye mu igare mugendane.”
30Filipo ariruka maze yumva wa mugabo asoma igitabo cy'umuhanuzi Ezayi, aramubaza ati: “Mbese aho ibyo usoma urabyumva?”
31Undi aramusubiza ati: “Nkabyumva nte se ntabonye unsobanurira?”
Nuko asaba Filipo kurira ngo bicarane mu igare. 32Ibyo yasomaga mu Byanditswe byari ibi ngo:
“Yajyanywe nk'intama bajyana mu ibagiro,
yabaye nk'umwana w'intama uceceka bawukemura ubwoya,
ntiyigeze abumbura umunwa.
33Bamucishije bugufi ntihagira umurengera.
Ni nde uzamenyekanisha urubyaro rwe ko nta cyo yasize?
Koko yakuwe ku isi.”
34Uwo mugaragu w'umugabekazi abaza Filipo ati: “Mbese ni nde umuhanuzi yavuzeho ibyo ngibyo? Ni we wivugaga, cyangwa ni undi muntu yavugaga?”
35Filipo ahera kuri ibyo byanditswe, amubwira Ubutumwa bwiza bwerekeye Yezu. 36Bagikomeje uwo muhanda baza guhita ahantu hari amazi. Wa mugabo ni ko kugira ati: “Dore amazi hano! None se nabuzwa n'iki kubatizwa?”
[ 37Filipo aramusubiza ati: “Niba wemera Yezu n'umutima wawe wose, ushobora kubatizwa.”
Na we ati: “Nemeye Yezu Kristo ko ari Umwana w'Imana.”]
38Nuko ategeka guhagarika igare, we na Filipo bombi baramanuka bajya mu mazi, Filipo aramubatiza. 39Bavuye mu mazi Mwuka wa Nyagasani ajyana Filipo, uwo mugaragu w'umugabekazi ntiyongera kumubona. Nuko akomeza urugendo rwe yishimye. 40Filipo agiye kubona asanga ari ahitwa Azoto, maze agenda yamamaza Ubutumwa bwiza mu mijyi yose kugeza aho yagereye i Kayizariya.

Currently Selected:

Ibyakozwe n'Intumwa 8: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy