YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe n'Intumwa 6

6
Abafasha b'Intumwa barindwi
1Muri iyo minsi umubare w'abigishwa ba Kristo ukomeje kwiyongera, habaye ubwumvikane buke hagati y'Abayahudi bavuga ikigereki n'abavuga ikinyarameya. Abavuga ikigereki bitotomberaga ko abapfakazi babo batitabwaho, ngo bahabwe igaburo#igaburo: cg imfashanyo. rya buri munsi uko bikwiye.
2Nuko Intumwa cumi n'ebyiri zikoranya imbaga y'abigishwa bose zirababwira ziti: “Ntibikwiye ko tureka kwigisha Ijambo ry'Imana ngo duhugire ku kugabura#ku kugabura: cg ku byerekeye imitegekere.. 3None rero bavandimwe, nimwitoremo abagabo barindwi bazwiho ko buzuye Mwuka w'Imana kandi ko bafite ubwenge, tubashinge uwo murimo. 4Bityo twebwe tuzagumya kwibanda ku murimo wo gusenga no kwigisha Ijambo ry'Imana.”
5Iyo nama y'Intumwa inyura abakoraniye aho bose. Nuko batoranya Sitefano umuntu wemeraga Kristo byimazeyo kandi wuzuye Mwuka Muziranenge, batoranya na Filipo na Porokori, na Nikanori na Timoni, na Parumena na Nikola wo mu mujyi wa Antiyokiya wari waremeye idini y'Abayahudi. 6Abo bantu babashyikiriza Intumwa maze zirabasabira, zibarambikaho ibiganza.
7Nuko Ijambo ry'Imana rikomeza gukwira, umubare w'abigishwa urushaho kwiyongera i Yeruzalemu, ndetse n'abatambyi benshi cyane barumvira bemera Kristo.
Sitefano afatwa
8Sitefano wari waragiriye umugisha ku Mana ikamuha n'ububasha bwinshi, yakoraga ibitangaza agatanga n'ibimenyetso bikomeye muri rubanda. 9Ariko abantu bamwe bo mu rusengero rw'abitwaga “Ababohowe”#“Ababohowe”: bari abakomotse ku nkoreragahato zabohowe. barahaguruka, bari Abayahudi bo muri Sirene no mu mujyi wa Alegisanderiya, hamwe n'abo mu ntara ya Silisiya n'iya Aziya. Abo bantu batangira kujya impaka na Sitefano. 10Nyamara ntibashobora guhangana n'ubwenge bwari bumurimo, na Mwuka w'Imana wamuhaga icyo avuga. 11Nuko bagurira abantu ngo bazavuge bati: “Twumvise avuga amagambo yo gutuka Musa n'Imana.” 12Bahuruza rubanda n'abakuru b'imiryango n'abigishamategeko, maze baraza basumira Sitefano bamujyana mu rukiko rw'ikirenga.
13Ni ko guhagurutsa abagabo bo kumushinja ibinyoma, barahamya bati: “Uyu muntu ntahwema gusebya iyi Ngoro y'Imana n'Amategeko. 14Twumvise avuga ko Yezu uwo w'i Nazareti azasenya iyi Ngoro, agahindura n'imigenzo twahawe na Musa.” 15Abanyarukiko bose bitegereje Sitefano babona mu maso he hasa n'ah'umumarayika.

Currently Selected:

Ibyakozwe n'Intumwa 6: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy