YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe n'Intumwa 2

2
Mwuka Muziranenge atangwa
1Umunsi mukuru wa Pentekote ugeze bose bari bakoraniye hamwe. 2Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk'umuyaga w'ishuheri, wuzura inzu yose bari bicayemo. 3Haboneka indimi zisa n'ibirimi by'umuriro zibajyaho, rumwe ku muntu urundi ku wundi, bityo bityo. 4Bose buzuzwa Mwuka Muziranenge, batangira kuvuga izindi ndimi nk'uko Mwuka abahaye kuzivuga.
5I Yeruzalemu habaga Abayahudi bubaha Imana, bari baraturutse mu bihugu byose by'isi. 6Bumvise urwo rusaku, imbaga nyamwinshi irashika maze barayoberwa, kuko buri wese yumvaga bavuga mu rurimi rwe kavukire.
7Barumirwa baratangara bati: “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalileya#Abanyagalileya: reba Mt 26.73; Intu 1.11.? 8Bishoboka bite se ko buri wese muri twe yumva bavuga ururimi rwe kavukire? 9Ko bamwe twaturutse muri Pariti no mu Bumedi no muri Elamu, abandi bakaba abo muri Mezopotamiya na Yudeya, no muri Kapadokiya na Ponto, na Aziya 10na Furujiya, na Pamfiliya na Misiri, no mu turere twa Libiya duhereranye na Sirene? Abandi ni abashyitsi b'Abanyaroma, 11abandi ni Abayahudi kavukire, hamwe n'abanyamahanga bemeye idini y'Abayahudi. Abandi ni abo muri Kireti n'Abarabu. None se bite ko tubumva twese bavuga mu ndimi zacu, ibikorwa bitangaje by'Imana?”
12Bose barumirwa bagwa mu kantu, barabazanya bati: “Ibi ni ibiki?” 13Abandi baraseka bavuga bati: “Basinze inzoga y'ihīra!”
Petero avuga ibya Yezu
14Petero arahaguruka ari kumwe na ba bandi cumi n'umwe, atera hejuru abwira abari aho ati: “Yemwe Bayahudi! Yemwe baturage b'i Yeruzalemu mwese! Ibi mubimenye kandi mutege amatwi ibyo ngiye kubabwira! 15Erega aba bantu ntibanyoye nk'uko mubyibwira. Dore ni mu gitondo haracyari isaa tatu! 16Ahubwo ibyo mureba ibi ni ibyahanuwe n'umuhanuzi Yoweli, 17ngo Imana iravuga iti:
‘Mu minsi y'imperuka nzasuka Mwuka wanjye ku bantu bose,
abahungu n'abakobwa banyu bazahanura,
abasore banyu bazagira iyerekwa,
abasaza bo muri mwe bazabonekerwa mu nzozi.
18Mu minsi y'imperuka nzasuka Mwuka wanjye ku bagaragu banjye no ku baja banjye,
na bo bazahanura.
19Nzerekana ibitangaza hejuru ku ijuru,
nzerekana n'ibimenyetso hasi ku isi,
hazaboneka amaraso n'umuriro n'umwotsi ucucumuka.
20Izuba rizijima,
ukwezi kuzasa n'amaraso,
umunsi wa Nyagasani uzaba utaragera,
wa munsi ukomeye w'akataraboneka.
21Umuntu wese uzatakambira Nyagasani azakizwa.’
22“Yemwe Bisiraheli, nimwumve ibyo mbabwira! Yezu w'i Nazareti ni umuntu Imana yemeje ko ari yo yamutumye, imukoresheje ibitangaza n'ibindi bikorwa by'ububasha, kimwe n'ibimenyetso yatangiye hagati muri mwe, ibyo namwe murabizi. 23Uwo muntu yatanzwe nk'uko Imana yari yarabigennye ikabiteganya mbere, maze mwe mumwicisha kumushyikiriza abantu b'abagome ngo bamubambe ku musaraba. 24Ariko Imana iramuzura imugobotora ingoyi z'urupfu, kuko bitagombaga ko rumuherana. 25Mwibuke ko Dawidi yavuze ibyerekeye Yezu uwo ati:
‘Nabonye Nyagasani imbere yanjye iteka,
sinzigera mpungabana kuko ampora hafi.
26Ni cyo gituma nezerwa nkanishima,
ndetse nkumva mfite ibyiringiro bishyitse.
27Koko rero ntuzandeka ngo mpere ikuzimu,
ntuzemera ko ugutunganiye abora.
28Unyobora inzira izangeza ku bugingo,
kubana nawe bintera ibyishimo bisesuye.’
29“Bavandimwe, nta cyambuza kubabwira neruye ibyerekeye sogokuruza Dawidi. Dore yarapfuye arahambwa, kandi imva ye na n'ubu iracyari ino aha. 30Yari umuhanuzi kandi yazirikanaga indahiro Imana yamurahiye, ko mu bazamukomokaho izatoranyamo uzamusimbura ku ngoma. 31Yeretswe mbere y'igihe uko bizamera, nuko avuga ko Kristo azazuka agira ati:
‘Imana ntizamureka ngo ahere ikuzimu
kandi ntizatuma abora.’
32Yezu uwo rero Imana yaramuzuye, twese turi abagabo bo kubihamya. 33Amaze kuzamurwa mu ijuru ashyirwa iburyo bw'Imana, maze Se amushyikiriza Mwuka Muziranenge, uwo yasezeranyije abantu, aherako asuka ibyo mubona n'ibyo mwumva ibi. 34Erega Dawidi we ntiyagiye mu ijuru, nyamara kandi yaravuze ati:
‘Nyagasani yabwiye Umwami wanjye, ati:
“Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye,
35nanjye nzahindura abanzi bawe nk'akabaho ukandagizaho ibirenge#akabaho ukandagizaho ibirenge: reba Lk 20.43 (sob); Zab 110.1..” ’
36“None rero urubyaro rwose rwa Isiraheli rukwiriye kumenya rudashidikanya ko Yezu uwo mwabambye, Imana yamugize Nyagasani imugira na Kristo.”
37Abantu bumvise ibyo barakangarana, maze babaza Petero n'izindi Ntumwa bati: “Bavandimwe, dukore iki?”
38Petero arababwira ati: “Nimwihane buri wese abatizwe mu izina rya Yezu Kristo, kugira ngo mubabarirwe ibyaha. Ni bwo Imana izabaha impano, ari yo Mwuka Muziranenge. 39Erega Isezerano ni mwe ryagenewe kimwe n'abana banyu, ndetse n'abari kure#abari kure: ni ukuvuga abatari Abayahudi (reba Ef 2.13)., abo Nyagasani Imana yacu izihamagarira uko bangana.”
40Avuga n'andi magambo menshi yo kubemeza no kubakomeza agira ati: “Nimwikize, mwitandukanye n'abantu b'iki gihe b'abagome!”
41Abemeye izo nyigisho za Petero barabatizwa, maze kuri uwo munsi umubare w'abigishwa ba Yezu wiyongeraho abantu bagera ku bihumbi bitatu. 42Bakomezaga kwita ku nyigisho z'Intumwa, bagashyira hamwe, bakamanyura umugati#bakamanyura umugati: ni ukuvuga Igaburo rya Nyagasani cyangwa gusangira kwa kivandimwe. Reba 20.7-11; 1 Kor 11.17-34; 2 Pet 2.13; Yuda 12. kandi bagasenga.
Ugushyira hamwe kw'abigishwa ba Yezu
43Abantu bose bagize ubwoba, babonye ibitangaza izo Ntumwa zakoraga n'ibimenyetso zerekanaga. 44Abemeraga Yezu bose babaga hamwe bafatanya byose. 45Bagurishaga amasambu yabo n'ibindi bintu bari batunze, bakagabana ibiguzi bavanyemo bakurikije ubukene bwa buri wese. 46Iminsi yose bagiraga umwete wo guteranira mu rugo rw'Ingoro y'Imana bahuje umutima, no gusangirira mu ngo bya kivandimwe. Uko basangiraga babaga bafite ibyishimo bicisha bugufi, 47bahimbaza Imana kandi bashimwa n'abantu bose. Uko bukeye Nyagasani akungura umubare w'abagenda bakizwa.

Currently Selected:

Ibyakozwe n'Intumwa 2: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy