YouVersion Logo
Search Icon

2 Timoteyo 2

2
Umusirikari w'indahemuka wa Kristo
1Wowe rero mwana wanjye, uhagarare kigabo ubishobojwe n'ubuntu Kristo Yezu akugirira. 2Ibyo wanyumvanye hari abahamya benshi, nawe ubishinge abantu b'indahemuka bazashobora kubyigisha abandi.
3Ujye ufatanya nanjye kwihanganira amagorwa, nk'uko bikwiye umusirikari mwiza wa Kristo Yezu. 4Nta musirikari wagira ibindi ahugiramo ngo abe akinejeje uwamwohereje ku rugamba. 5Igihe kandi abantu barushanwa, nta wahembwa ikamba rigenewe abatsinze, keretse akurikije amategeko y'irushanwa. 6Umuhinzi kandi ni we ubanza kuganura ku byo yavunikiye. 7Uzirikane ibyo mvuze, Nyagasani azaguha kubisobanukirwa byose.
8“Ujye wibuka Yezu Kristo,
wazutse mu bapfuye,
kandi ukomoka kuri Dawidi”,
nk'uko Ubutumwa bwiza namamaza bubivuga. 9Ubwo Butumwa ni bwo mpōrwa, ngashyirwa no ku ngoyi nk'umugizi wa nabi. Nyamara Ijambo ry'Imana ryo ntirishyirwa ku ngoyi. 10Ni yo mpamvu nihanganira byose kubera abo Imana yitoranyirije, kugira ngo na bo bahabwe agakiza kabonerwa muri Yezu Kristo hamwe n'ikuzo rihoraho. 11Iri jambo ni iry'ukuri:
“Niba twarapfanye na we, na none tuzabanaho na we.
12Nitugumya kwihangana, tuzimana ingoma na we.
Nitumwihakana, na we azatwihakana.
13Niyo twamuhemukira we ahora ari indahemuka,
kuko atabasha kwica Isezerano.”
Umukozi Imana yemera
14Ibyo byose ujye ubyibutsa abantu bose, ubihanangirize utanze Imana ho umugabo, ngo birinde amagambo atera impaka kuko nta cyo amaze, uretse gusenya abayumva. 15Ujye wihatira kwishyīra Imana nk'umukozi ushimwa, utagomba guterwa isoni n'umurimo ayikorera, ahubwo ujye uvuga Ijambo ryayo ry'ukuri uko riri. 16Naho amagambo y'amanjwe y'abatemera Imana ujye uyagendera kure, kuko abayasamarira barushaho kutayubaha. 17Inyigisho zabo zimunga abantu nk'igisebe cy'umufunzo. Muri abo harimo Himeneyo na Fileto. 18Barateshutse bareka ukuri, bavuga ko izuka ry'abapfuye ryarangiye. Bityo bagatesha bamwe Kristo bemeraga. 19Nyamara haracyariho ifatizo rikomeye ryashyizweho n'Imana, rirangwa n'iri jambo ngo: “Nyagasani azi abe#Nyagasani azi abe: reba Ibar 16.5.”, kandi ngo: “Uvuga ko ari uwa Nyagasani wese nareke gukora ibibi.”
20Mu nzu nini ntihaba ibikoresho by'izahabu n'iby'ifeza gusa, haba hari n'ibindi byakozwe mu biti no mu ibumba. Bimwe bigenerwa imirimo y'icyubahiro, ibindi imirimo isuzuguritse. 21Uwiboneza rero akimaraho ibyo bibi, azaba igikoresho kigenewe imirimo y'icyubahiro, cyeguriwe nyira cyo kikamugirira akamaro, kandi gikwiranye n'ibikorwa byiza byose. 22Irari rya gisore ujye urigendera kure, ahubwo ushishikarire kuba intungane n'indahemuka no kugira urukundo n'amahoro, ufatanyije n'abandi biyambaza Nyagasani bataryarya. 23Naho impaka ziterwa n'ubujiji n'amanjwe ujye uzirinda, kuko uzi ko zibyara amahane. 24Erega ntibikwiye ko umugaragu wa Nyagasani agira amahane, ahubwo akwiriye kuba umugwaneza kuri bose, ushoboye kwigisha kandi wihangana. 25Agomba kwigisha abamurwanya afite ubugwaneza. Ahari Imana yazabemeza kwihana bagasobanukirwa neza ukuri kwayo, 26bityo bakabasha kwisubiraho maze bakigobotora mu mitego y'umwanzi Satani, wabagize imbohe ze ngo bakore ibyo ashaka.

Currently Selected:

2 Timoteyo 2: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy