YouVersion Logo
Search Icon

2 Samweli 2

2
Dawidi aba umwami w'Abayuda
1Nyuma y'ibyo Dawidi agisha Uhoraho inama ati: “Mbese nzamuke njye muri umwe mu mijyi y'u Buyuda?”
Uhoraho aramusubiza ati: “Zamuka ujyeyo.”
Dawidi aramubaza ati: “Njye mu wuhe?”
Uhoraho aramusubiza ati: “Jya i Heburoni.” 2Dawidi ajyayo, ajyana n'abagore be bombi: Ahinowamu w'i Yizerēli, na Abigayile wahoze ari muka Nabali w'i Karumeli. 3Ajyana kandi n'ingabo ze zose n'imiryango yazo, bajya gutura i Heburoni no mu mijyi iyikikije.
4Nuko Abayuda baza i Heburoni, basīga Dawidi amavuta aba umwami wabo. Dawidi amenye ko abantu b'i Yabeshi yo muri Gileyadi ari bo bashyinguye Sawuli, 5abatumaho ati: “Uhoraho abahe umugisha, kuko mwitaye kuri shobuja Sawuli mukamushyingura. 6Uhoraho abagirire neza kandi abiteho, nanjye ubwanjye nzabitura iyo neza mwagize. 7Nuko rero nimukomere mube intwari. Dore shobuja Sawuli yarapfuye, none Abayuda ni jye basīze amavuta ngo mbe umwami wabo.”
Ishibosheti agirwa umwami w'Abisiraheli
8Abuneri mwene Neri umugaba w'ingabo za Sawuli, yari yajyanye Ishibosheti mwene Sawuli i Mahanayimu#Mahanayimu: yari iburasirazuba bwa Yorodani.. 9Amugira umwami wa Isiraheli yose igizwe n'intara ya Gileyadi, n'iya Ashēri#Ashēri: cg Ashūru. n'iya Yizerēli, n'iy'Abefurayimu n'iy'Ababenyamini. 10Icyo gihe Ishibosheti mwene Sawuli yari amaze imyaka mirongo ine avutse, amara imyaka ibiri ku ngoma.
Ab'umuryango wa Yuda ni bo bayobotse Dawidi. 11Dawidi amara imyaka irindwi n'amezi atandatu i Heburoni ari umwami wabo.
Abisiraheli barwanira n'Abayuda i Gibeyoni
12Abuneri mwene Neri n'ingabo za Ishibosheti mwene Sawuli, bava i Mahanayimu bagenda berekeje i Gibeyoni. 13Yowabu mwene Seruya na we ajyana n'ingabo za Dawidi berekeza i Gibeyoni. Iyo mitwe yombi y'ingabo ihurira ku cyuzi cy'i Gibeyoni, ishinga ibirindiro ku mpande zombi z'icyuzi, umutwe umwe hakuno undi hakurya. 14Nuko Abuneri abwira Yowabu ati: “Abasore bamwe bo mu ngabo zanyu nibaze barwane n'abo mu zacu.”
Yowabu arabyemera. 15Mu ngabo za Ishibosheti mwene Sawuli hahaguruka abasore cumi na babiri b'Ababenyamini, no mu ngabo za Dawidi hahaguruka abandi cumi na babiri. 16Buri musore asingira umutwe w'uwo bahanganye, amusogota inkota mu rubavu, bose baracuranguka. Ni cyo cyatumye aho hantu hitwa “Umurima w'ubugi bw'inkota”, uri i Gibeyoni.
17Uwo munsi haba intambara ikomeye cyane, maze ingabo za Dawidi zitsinda Abuneri n'ingabo z'Abisiraheli. 18Ubwo abahungu batatu ba Seruya ari bo Yowabu na Abishayi na Asaheli, bari muri iyo ntambara. Asaheli yanyarukaga nk'ingeragere, 19ni ko gukurikirana Abuneri nta gukebakeba. 20Nuko Abuneri akebutse aramubaza ati: “Mbese ni wowe Asaheli we?”
Aramusubiza ati: “Ni jye.”
21Abuneri aramubwira ati: “Reka kunkurikirana, genda usumire umwe mu ngabo zanjye umucuze ibyo afite.” Ariko Asaheli ntiyabyitaho akomeza kumukurikirana. 22Abuneri arongera aramubwira ati: “Waretse rwose kunkurikirana! Kuki ushaka ko nkwica? Nazongera nte kurebana na mukuru wawe Yowabu?” 23Nyamara Asaheli ntiyareka kumusatira. Nuko Abuneri amutikura umuhunda w'icumu mu nda uhinguka mu mugongo, Asaheli yikubita hasi arapfa. Abantu bose bageze aho Asaheli yaguye bakahahagarara.
24Ariko Yowabu na Abishayi bakurikirana Abuneri, izuba rirenga bageze ku musozi wa Ama uteganye n'i Giya, ku nzira ijya mu butayu bw'i Gibeyoni. 25Ingabo z'Ababenyamini zikoranira iruhande rwa Abuneri, ziremamo umutwe umwe mu mpinga y'umusozi. 26Abuneri ahamagara Yowabu aramubaza ati: “Tuzageza he kwicana? Mbese ibyo ntibizatuzanira ingaruka mbi? Utegereje iki kugira ngo ubwire abantu bawe be gukomeza gukurikirana abavandimwe babo?”
27Yowabu aramusubiza ati: “Ndahiye Imana ihoraho ko iyo utaza kuvuga ayo magambo, ingabo zanjye zari gurikirana abavandimwe babo kugeza mu gitondo.” 28Nuko Yowabu avuza ihembe, ingabo ze zireka gukurikirana Abisiraheli, intambara irangira ityo.
29Muri iryo joro Abuneri n'ingabo ze bamanuka mu kibaya cya Yorodani bambuka uruzi, bambukiranya Bitironi bagera i Mahanayimu. 30Yowabu amaze kureka gukurikirana Abuneri akoranya ingabo, mu ngabo za Dawidi haburamo abantu cumi n'icyenda na Asaheli. 31Nyamara zari zishe abantu magana atatu na mirongo itandatu mu Babenyamini no mu ngabo za Abuneri. 32Nuko bajyana umurambo wa Asaheli, bawushyingura mu mva ya se i Betelehemu. Hanyuma Yowabu n'ingabo ze bagenda ijoro ryose, bucya bageze i Heburoni.

Currently Selected:

2 Samweli 2: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy