YouVersion Logo
Search Icon

1 Abanyatesaloniki 2

2
Umurimo wa Pawulo i Tesaloniki
1Bavandimwe, muzi neza ko tutaje iwanyu tuzanywe n'ubusa. 2Twari tuvuye i Filipi, aho bari baratugiriye nabi bakadutuka nk'uko mubizi. Ariko nubwo baturwanyije cyane, Imana yaduhaye kubagezaho Ubutumwa bwayo bwiza dushize amanga. 3Koko imyigishirize yacu ntishingiye ku buyobe, cyangwa ku mpamvu mbi cyangwa ku mayeri. 4Ahubwo tuvuga uko Imana ibishaka kuko yatugerageje, ikabona kudushinga Ubutumwa bwiza. Ntiduharanira gushimisha abantu, ahubwo duharanira gushimisha Imana yo igenzura ibiri mu mitima yacu. 5Nk'uko mubizi ntabwo twigeze tubabwira amagambo yo kubacacura, nta n'ubwo twigeze tugira igitekerezo cyo kubashakaho inyungu. Imana ni yo dutanze ho umugabo. 6Nta na rimwe kandi twigeze dushaka kwihesha ikuzo ku bantu, haba kuri mwe cyangwa ku bandi. 7Nyamara kandi twashoboraga kwitwaza ko turi Intumwa za Kristo tukabategeka kudukorera. Ibiri amambu, ubwo twazaga iwanyu twariyoroheje, tumera nk'uko umubyeyi ashyashyanira abana be. 8Kubera ubwuzu twari tubafitiye, uretse no kubagezaho Ubutumwa bwiza bw'Imana, twari no guhara amagara yacu ari mwebwe tubigiriye. Rwose mwari mwatubereye incuti magara. 9Bavandimwe, muribuka imvune n'umunaniro twagize. Igihe twabatangarizaga Ubutumwa bwiza bw'Imana twakoraga ijoro n'amanywa, kugira ngo hato hatagira n'umwe muri mwe tubera umutwaro.
10Imana ubwayo namwe abemera Kristo, ni mwe dutanze ho abagabo b'imyifatire yacu myiza muri mwe, nta makemwa, nta buhemu nta n'umugayo. 11Murabizi twitaga kuri buri wese muri mwe, nk'uko se w'abana abitaho. 12Twarabakomeje, turabahumuriza kandi turabihanangiriza, ngo mujye mugenza uko bikwiriye abo Imana ihamagara ngo babe mu bwami bwayo bufite ikuzo.
13Dore indi mpamvu ituma natwe tudahwema gushimira Imana: igihe twabamenyeshaga Ijambo ryayo ntabwo mwaryakiriye nk'ijambo ry'abantu, ahubwo mwemeye ko ari Ijambo ry'Imana kandi ni ryo koko, ni na ryo rigira imbaraga muri mwebwe abemera Kristo. 14Bavandimwe, mwakurikije urugero rw'abo mu matorero y'Imana yo muri Yudeya bari muri Kristo Yezu, uko bagiriwe nabi n'Abayahudi ni ko namwe mwagiriwe nabi na bene wanyu. 15Abayahudi ni bo bishe Nyagasani Yezu n'abahanuzi, natwe baradutoteza. Ntabwo bashimisha Imana, ni abanzi b'abantu bose. 16Batubuza kwigisha abatari Abayahudi ngo na bo bakizwe, bityo bakagwiza umubare w'ibyaha bakomeje gukora kuva kera kose. Amaherezo ariko uburakari bw'Imana bwabagezeho.
Pawulo yifuza kongera gusura Abakristo b'i Tesaloniki
17Naho twebwe bavandimwe, twamaze igihe gito dutandukanye namwe ariko tukabahozaho umutima. Ni cyo cyatumye dukora uko dushoboye kose kugira ngo tubonane imbonankubone, kuko twari tubakumbuye cyane. 18Ni na yo mpamvu twifuje kuza iwanyu. Ndetse jyewe Pawulo ni kenshi nagize uwo mugambi, ariko Satani aratuzitira. 19Mwebwe muri mu badutera kwiringira no kwishima, muri n'ikamba ryo gutsinda tuziratana imbere y'Umwami wacu Yezu, ubwo azaba aje. 20Koko rero ni mwebwe muduhesha ishema n'umunezero.

Currently Selected:

1 Abanyatesaloniki 2: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy